Leta ya Paul Kagame iri guhishira inzara ya kirimbuzi iri mu Rwanda mu gihe ibinyamakuru byo biri gutanga impuruza !
[Ndlr: Umuryango ushinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ku isi FAO (Organisation des Nation Unies pour l’alimentation et l’agriculture) uherutse gutangaza urutonde rw’ibihugu by’Afurika bifite abaturage bibasiwe n’amapfa n’inzara ; uwo muryango ukaba witeguye gufasha abaturage bashonje b’ibyo bihugu. Kurutonde rw’ibyo bihugu hariho igihugu cya Uganda n’Uburundi kandi tuzi neza ko abari guhunga inzara mu Rwanda bari kwerekeza muri ibyo bihugu kuko byejeje ! Ariko u Rwanda ntiruri kuri urwo rutonde rw’ibihugu bigomba gufashwa na FAO kuko abategetsi b’u Rwanda banze kuvuga ko bafite abaturage bari kwicwa n’inzara kuko ibyo byatuma rutihesha agaciro kandi rwishyira mu bihugu by’ibihangange ku isi !
Aho kwita kubanyarwanda bari gupfa, leta ya Kagame ihanganye na leta y’Ubufaransa,ikaba iri gutekinika uburyo yashyira uruhare rwayo ifite muri jenoside, ikarugereka kubayobozi b’abafaransa ; ibyo ntibizayorohera ariko kuko igihugu cy’Ubufaransa cyabimye amatwi. Igitangaje ni uko mu nama y’abaministre yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/11/2016, leta ya Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gusaba imiryango mpuzamahanga inguzanyo yo guteza imbere umusaruro w’amata, nyamara bizwi ko iyo umushonji ahawe amata ahita anogoka ! Mu gihe abategetsi ba leta ya Kagame bahakana ko nta nzara iri mu Rwanda, kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda cyatanze impuruza ko inzara iri kurimbura imbaga mu Rwanda kandi leta ikora ibishoboka byose ngo iyihishire, nimwisomere !]
Nyuma y’uko mu turere tugize intara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda havuzwe inzara, kuri ubu abaturage bamaze guha iyo nzara amazina atabarika agaragaza uburyo iyo nzara itaboroheye bose. Warwaye ryari, Kinga Metalic duhurire ku mufungo na Ganira utahe ni yo mazina yahawe inzara iri kuvuza ubuhuha mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Iyo uganiriye na bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Uburasirazuba bakubwira amazina atandukanye bahaye inzara bitewe n’uburyo ibamereye, aho bavuga ko iyo nzara itoroheye n’abitwa ko ari abatunzi kurusha abandi.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru imirasire.com bavuze ko kuri ubu batorohewe ngo kuko mu giturage hose ntabyo kurya bafite bitewe n’uruzuba rwacanye ibihingwa bikanga kwera neza. Aha bavuga ko no muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga ry’umwaka wa 2016-2017 izuba ryacanye cyane, imyaka ishobora kutazera neza nk’uko bikwiye.
Umwe muri abo baturage yagize ati: "Inzara iravuza ubuhuha ubu twayise ‘Warwaye ryari, Kinga Metalic duhurire ku mufungo, na Ganira utahe. Mu by’ukuri turashonje, imyaka yarumye, yewe nta nubwo ubu ibyo twahinze twizeye ko bizera neza. Ahubwo aho bukera turasuhuka." Undi yagize ati: "Aha kuri ubu uwari umukungu arakinga urugi rwa Metaric tugahurira ku mufungo w’utujumba cyangwa utundi tuntu tugiye guhaha kandi yari umukungu jumba. Nyine inzara itumereye nabi. Twayise ‘Kinga Metalic duhurire ku mufungo."
Aba baturage baravuga ibi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kuburira Leta y’u Rwanda ko mu mwaka utaha wa 2017 mu Rwanda hose hazaba inzara iteye ubwoba.
Inkuru y’imirasire