Ubushyamirane hagati y’u Rwanda n’Uburundi bukomeje kwiyongera !
Uretse ibibazo by’umwuka mubi bisanzwe bizwi biri hagati ya leta ya Paul Kagame uyoboye u Rwanda na Leta ya Pierre Nkurunziza uyoboye Uburundi ; aho leta ya Paul Kagame ikoresha impunzi z’abarundi mu guhungabanya umutekano w’Uburundi ; ubwo bushyamirane buri kurushaho gukaza umurego, impamvu ikaba ishingiye ku rubibi ibihugu byombi bitavugaho rumwe. Ese ni nde uzashobora kunga izi leta zombi ?
Amakuru «veritasinfo» ikesha ibinyamakuru by’i Burundi, aremeza ko ingazo za Paul Kagame zambutse umupaka w’u Rwanda zijya ku butaka bw’Uburundi mu ntara ya Ngozi zigasenya inzu y’umuturage w’umurundi yari itangiye kubakwa ku gasozi ka «Sebanegwa». Abaturage b’abarundi batuye kuri ako gasozi bakaba bemeza badashidikanya ko ari ingabo za FPR Inkotanyi zasenye iyo nzu.
Ako gasozi ka « Sebanegwa » kakaba gakomeje gukurura impaka hagati y’ibihugu byombi, buri gihugu kikaba kikita akacyo. Umuyobozi (Gouverneur) w’intara ya Ngozi Bwana Albert Nduwimana akaba yavuze ko icyo gikorwa cyo gusenya iyo nzu ari ubushotoranyi busanzwe buranga abategetsi bo mu Rwanda kuva hatangira ibibazo bya politiki abarundi batavugaho rumwe.
Ku mupaka uhuza Uburundi n’u Rwanda, uruzi rw’ «Akanyaru» rwahinduye icyerekezo rwari rusanzwe runyuramo, maze ruratana ruzenguruka agasozi ka «Sebanegwa». Kuva ubwo u Rwanda rwahise ruvugako ako gasozi kabaye ak’u Rwanda ! Umuyobozi w’intara ya Ngozi akaba avuga ko u Rwanda rutagomba kuvuga ko ako gasozi ari akarwo kandi ntamunyarwanda ugatuyeho cyangwa ngo abe agafiteho isambu !
Umuyobozi w’intara ya Ngozi, Bwana Nduwimana akaba yavuze ko leta y’Uburundi yafashe ingamba zikomeye zo kubungabunga ingo z’abarundi 3 zituye kuri ako gasozi.
« Birabe ibyuya ntibibe amaraso ! »
Source : SOS médias Burundi