Sudani y’epfo : Dr Riek Machar yiteguye kurwana intambara ya nyuma !
Mu gihugu cya Sudani y’epfo ishyamba si ryeru, haranuka urunturuntu rw’intambara ikomeye ! Amahanga ntako atagize ngo iyi ntambara ihagarare ariko byarananiranye ; ababikurikiranira hafi bakaba basanga perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo yinshingikiriza inkunga ya gisilikare aterwa na Museveni uyobora Uganda maze agasuzugura ibikubiye mu masezerano aba yagiranye na Dr Riek Machar bahanganye ! Museveni nawe ariko arahangayitse cyane kubera iyo ntambara, kuburyo yamaganiye kure igitekerezo cy’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA mu nama yabereye i Kigali cyo guhagarika kugurisha intwaro leta ya Sudani y’epfo.
Icyo kidodo Museveni agiterwa n’uko Dr Riek Machar yavuze ko umunsi yafashe ubutegetsi muri Sudani y’epfo azashyira umutima mu gitereko ari uko amaze kwirukana Museveni i Kampala! Paul Kagame uyobora u Rwanda nawe akaba yarateye ingabo mu bitugu rwihishwa Museveni ; akamwoherereza abasilikare b’abanyarwanda bari kurwanira muri Sudani y’epfo (bose biyita ingabo za Uganda) bafasha intambara ingabo za leta ya Kiir ! Ngiryo ihurizo riri gutuma intambara ikomera cyane mu gihugu cya Sudani y’epfo !
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Al-Jazeera kuri telefoni tariki ya 29 Nyakanga, Machar urwanya perezida Kiir yatangaje ko akiri visi Perezida, kuko Perezida Kiir yagennye umusimbura nta bubasha abifitiye. Machar yagize ati “Ndacyari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo. Ishyirwaho rya Taban Deng Gai ntirikurikije amategeko. Salva Kiir nta bubasha afite bwo kugena umuntu n’umwe ku mwanya wanjye.” Machar yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko azabyutsa intambara mu gihe umuryango mpuzamahanga uzaba unaniwe kugira icyo ukora ngo ibyifuzo bye byubahirizwe. Dr Machar yagize ati : “Umuryango mpuzamahanga nutagira icyo ukora, nutsindwa, amasezerano y’amahoro nayo azatsindwa, ntazubahirizwa.”
Ingabo za Dr Riek Machar zasahuye umutungo ukomeye ugizwe n’inka wa Perezida Salva Kiir !
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda «Chimpreport » yemeza ko intambara muri Sudani y’Epfo iri guhindura isura, ibyo bikaba bigaragazwa n’uko abarwanyi bo mu mutwe wa SPLA-IO wa Dr Riek Machar kuwa Gatandatu bagabye igitero bagera mu gikingi cya perezida Salva Kiir biba inka hafi 2,000 zose. Iyo mirwano yabereye mu ntara ya « Equatorial Centra » ndetse igera no mu nkengero z’umurwa mukuru wa Juba, mu gace kitwa Luri kari mu birometero 15 mu majyepfo y’umurwa mukuru, Juba. Muri ako karere perezida salva Kiir akaba ahafite igikingi gikomeye yororeramo inka nyinshi bivugwa ko ari ryo shoramari rinini yakoze ku giti cye.
Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byinshi binyuranye yemeza ko abarwanyi ba Dr Riek Machar bateye muri ako karere bagasanga ingabo za leta zitari ziteguye imirwano (zaratunguwe) ; ingabo za leta ntabwo zatekerezagako imirwano yabera hafi y’icyo gikingi kandi ngo nta n’ingabo nyinshi zari zaroherejwe aho hantu cyangwa se ngo habe hari izindi ngabo hafi yaho zashoboraga gutabara, ibyo bikaba byaratumye abarwanyi barwanya Leta bashobora gutwara inka zirenga ibihumbi 2 nta nkomyi !
Abaturage batuye ako karere ngo bari bazi ko ingabo za Machar zashakaga kwigarurira icyo gikingi kandi zigakomeza urugamba zigana i Juba, ariko abo baturage batunguwe n’uko abarwanyi ba Dr Riek Machar bahindukiye bagasubira inyuma zitwara umunyago w’inka za perezida salva Kiir. Kubera ubwo bushobozi bwo kugaba ibitero ahantu hose mu gihugu ingabo za Dr Riek Machar zifite, ibyo bikaba biteye impungenge abakurikiranira hafi intambara yo muri Sudani y’epfo ko ishobora guhindura isura igafata akarere kose, kandi uburyo bwo kuyihagarika ntiburi kuboneka !
Source : Chimpreport