Rwanda : Ikibazo cy’itakara ry’agaciro k’ifaranga gishobora gukomeza !
[Ndlr : Ese Rwangombwa arabeshya nde ? Ni gute igihugu gikoresha miliyoni 817 z’amadolari mu gutumiza ibikenewe mu mahanga mu gihe kingana n’amezi 3, none ubu leta ikaba yarahawe inguzanyo ya miliyoni 204 z’amadolari na FMI ariko Rwangombwa akemeza ko u Rwanda ruhise rubona ubushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe kingana n’amezi 6 ntadolari na rimwe ryinjiye mu isanduku y’igihugu ? Abahanga muby’ubukungu nibatubwire niba ibyo Rwangombwa avuga bishoboka !]
Banki Nkuru y’igihugu cy’u Rwanda (BNR) yatangaje ko muri uku kwezi gushize kwa gatandatu 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro imbere y’idolali ry’Abanyamerika ku kigero cya 3.6 ku ijana. Ni mu gihe mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize w’2015 ryari ryaragataye ku kigero cya 4.6% ugereranije n’ukwezi kwa cumi n’abiri umwaka wa 2015.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa BNR bwagiranye n’abanyamakuru, bwasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’uko u Rwanda rukeneye amadovize menshi yo kugura ibyo rukeneye ku isoko mpuzamahanga, mu gihe nyamara ibyo rwoherezayo bikiri bike kandi ibiciro byabyo bikaba byaragabanutse.
Gukomeza guta agaciro kw’ifaranga
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa, yasobanuye ko iki kibazo cyo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kigomba gukomeza no mu gihe kiri imbere, ku buryo ndetse kizagabanya ubwizigame bwa Leta bw’amadevize. Muri uku kwezi, ku isoko ry’ivunjisha, idolali ry’Abanyamerika ryaragabanutse cyane ku buryo abantu batabonaga amadorali ku buryo bifuza.
Guverineri Rwangombwa avuga ko ibi byatumye Banki Nkuru y’igihugu itangira kujya ishyira amadorali kuri iri soko ryivunjisha inshuro ebyiri mu cyumweru, mu gihe ubusanzwe yayashyiragaho rimwe gusa. Amadorali izajya ishyira ku isoko nayo yariyongereye, azava ku madorali ari hagati ya miliyoni enye na miliyoni eshanu, agere kuri miliyoni umunani ku cyumweru.
Imishinga ituma amadolari abura
Rwangombwa avuga ko imishinga iri gutuma igihugu gisohora amadorali menshi irimo uw’ikompanyi yitwa « Positivo » wo guteranyiriza mudasobwa mu Rwanda n’uwa « Kivuwatt » ubyaza gaz methane amashanyarazi. Undi mushinga ni uwo kubaka « hoteli ya Kigali Convention Center » no guteza imbere sosiyete ya « Rwandair » itwara ibintu n’abantu ikoresheje indege.
Mu kwezi kwa gatatu, ikigega mpuzamahanga cy’imali (IMF) cyavuze ko ubwizigame bw’amadorali bwa Leta y’u Rwanda bwanganaga na miliyoni 817, kandi ko icyo gihe bwari bufite ubushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe cy’amezi atatu n’igice. Ubu ntawe uzi uko ubwo bushobozi bw’ubwizigame bw’amadolari buhagaze, ariko BNR ivuga ubu bwizigame bugomba guhora bufite ubushobozi bwo gutumiza ibintu hanze nibura mu gihe cy’amezi atandatu naho nta madorali yaba yinjira.
Muri uku kwezi FMI/IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 204 z’amadorali y’Abanyamerika, yo kugoboka iki kigega mu gihe byaba bibaye ngombwa. Igihugu kizishyura uyu mwenda mu gihe cy’amezi 18.
Source : kfm.co.rw