Rwanda : Ese abarundi na Perezida Barack Obama bazakomeza guhishira ibyaha bya FPR – Kagame kugeza ryari ?
Guhera mu mwaka w’1990 kugeza ubu, abaperezida bayoboye igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), bakomeje gukingira ikibaba ubutegetsi bwa ruvumwa bwa FPR-Kagame mu byaha byinshi kandi bikomeye birimo kurimbura imbaga y’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari. Muri uyu mwaka w’2016, ubutegetsi bwa FPR Kagame burashinjwa Kwinjiza abana b’impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda mu mitwe ya gisilikare irwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu. Ubwo butegetsi ruvumwa bwa FPR Kagame bukaba bushinjwa na raporo y’impuguke z’igihugu cya USA kugurisha abana b’abakobwa b’impunzi z’abarundi bari mu nkambi mu Rwanda. Ese Perezida Barack Obama azakomeza yime amatwi abamusaba gukurikiza itegeko agahana FPR Kagame ? Igihugu cy’Uburundi se cyo kizakomeza kwicecekera ?
Kuwa kane taliki ya 30 Kamena 2016, ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yashyize aharagaragara raporo ngaruka mwaka y’urutonde rw’ibihugu bigaragaramo icuruzwa rikabije ry’abantu. Iyo raporo ikaba ikorwa n’impuguke z’Amerka zizobereye mugukora ubushakashatsi mu bihugu binyuranye biri hirya no hino ku isi. Raporo yakozwe n’izo mpuguke isuzumanwa ubushishozi n’impuguke za ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika (Département d’Etat), yamara kwemezwa igashyirwa ahagaragara n’umuyobozi w’iyo ministeri. Raporo y’uyu mwaka ikaba yarashyizwe ahagaragara ku italiki ya 30/06/2016 na John Kerry, umunyamabanga mukuru wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.
Muri iyo raporo hagaragaramo ko guhera mu kwezi kwa kane 2015, bamwe mubategetsi b’u Rwanda bashishikarije abaturage b’abarundi guhungira mu Rwanda, nyuma y’uko Petero Nkurunziza perezida w’Uburundi yari amaze gutangaza ko azongera kwiyamamariza umwanya wo kuyobora Uburundi. Izo mpunzi z’abarundi zikigera mu Rwanda zashyizwe mu nkambi ; ariko bamwe mubategetsi b’u Rwanda bakaba barinjiye muri izo nkambi bagatandukanya abagabo n’abana b’abahungu bakabohereza mu myitozo ya gisilikare, nyuma bakinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’Uburundi. Iyo raporo kandi ishinja abategetsi b’u Rwanda kuba barafashe abana b’abakobwa b’impunzi z’abarundi bakabagurisha mu bihugu by’amahanga, cyane cyane mu bihugu by’abarabu mu gikorwa cyo kujya babakoresha imibonano mpuzabitsina.
Abayobozi b’u Rwanda bashinjwa kandi guhabwa amafaranga bagashora mu bikorwa by’ubusambanyi mu Rwanda abana b’impunzi z’abarundi n’abakongomani. Ubuyobozi bwa FPR Kagame bushinjwa n'Amerika (USA) gukora anketi za nyirarureshwa kuri icyo kibazo cyo kugurisha abana b’abakobwa b’impunzi, nyuma bikarangirira aho ntankurikizi zibayeho. Ubuyobozi bw’Amerika kandi bwongeye gushyira u Rwanda kurutonde rw’ibihugu bikomeje kwinjiza abana b’impunzi z’abarundi mubikorwa bya gisilikare. Ibindi bihugu Amerika ishyira kuri urwo rutonde ni : Birimania, Irak, Nijeriya, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, u Rwanda, Somalia, Sudani, Sudani y’epfo, Siriya na Yemeni.
Umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa HRW (Human Rights Watch) wasabye perezida w’Amerika Barack Obama kubahiriza itegeko ryashyizweho mu mwaka w’2008 rihagarika imfashanyo yose ndetse n’ubufatanye bwa gisilikare bigenerwa ibihugu bishinjwa gushyira abana mu gisilikare no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro. Iryo tegeko ariko ryemerera perezida w’Amerika kutubahiriza ibihano iryo tegeko risaba ku bihugu bimwe na bimwe kubera inyungu z’igihugu cy’Amerika ! Kuva iryo tegeko ryatangira kubahirizwa mu mwaka w’2010, Perezida Barack Obama yemereye ibihugu bigera kuri 26 gukomeza guhabwa inkunga ya gisilikare n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubwo ibyo bihugu byahamwe n’icyaha cyo kwinjiza abana mu gisilikare naho ibihugu 7 aba aribyo Obama ahana gusa ! Amerika ikaba iha ibyo bihugu 26 byinjiza abana mu gisilikare inkunga y’amamiliyoni menshi y’amadolari buri mwaka !
Umuryango wa HRW ukaba ukomeje gusaba Perezida Obama kutajenjeka agahana ibihugu byose kimwe byinjiza abana mu gisilikare nk’uko itegeko ribiteganya. Mu kwezi kwa nzeri 2016 perezida Obama akaba ashobora kuzongera gutangaza ibihugu bizakomeza guhabwa inkunga ya gisilikare n’Amerika yo mu mwaka w’2017 nubwo byagaragaye kurutonde rw’uyu mwaka ko byinjiza abana mu gisilikare! Igihugu cy’u Rwanda kikaba cyaragiye kuri urwo rutonde rw’ibihugu byinjiza abana mu gisilikare mu mwaka w’2013 mu mutwe wa M23, icyo gihe Amerika ikaba yarafatiye u Rwanda ibihano bya nyirarushwa byo kurwima inkunga y’ibihumbi 200 gusa by’amadolari; ibyo bikaba byaratumye mu mwaka w’2014 u Rwanda rugaruka kurutonde rw’ibihugu bishyira abana mu gisilikare. Mu mwaka w’2015 igihugu cy’Amerika cyakuye u Rwanda kuri urwo rutonde, none muri uyu mwaka w’2016 u Rwanda rugarutse ku rutonde rw’ibihugu byinjiza abana b’impunzi z’abarundi mu mitwe yitaje intwaro ! Ese Barack Obama azakomeza kurusonera ?
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Madame Mathilde Mukantabana yahise yamagana raporo ishinja u Rwanda kwinjiza abana mugisilikare, uyu mudame akaba ari umugore w’umugabo witwa Kimenyi Alexandre wakotanye cyane kugira ngo FPR Kagame ifate ubutegetsi mu Rwanda mu 1994 ! Ministre Busingye we akaba avuga ko kuba umuryango wa HRW usaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano kubera gushyira abana mu gisilikare ari ubugambanyi uwo muryango uri gukorera u Rwanda ngo kuko bagiranye amasezerano y'uko uwo muryango wa HRW ugomba kujya urukingira ikibaba none ukaba atubahiriza ayo masezerano ! Hategerejwe ariko kumva ijambo rya leta y’Uburundi iri kugurishirizwa abaturage bayo igakomeza guceceka ; niba Amerika ifite inyungu zo kurengera Kagame, abarundi hari inyungu bafite yo kwirengagiza iyicwarubozo ry’abaturage bayo ?
Uko Amerika yagiye ikomeza kuburizamo raporo zose z’ubwicanyi bwa Paul Kagame niko n’abarundi bagiye bagaragaza intege nke zo gukurikirana urupfu rwa perezida Cypriani Ntaryamira wishwe na Paul Kagame, ese abarundi bazakomeza guceceka ? Bazikubita agashyi ryari ?
Amateka azaduha igisubizo.
Source : www.hrw.org/fr