Abapolisi 228 ba ONU bagiye gukora akahe kazi i Burundi ?
Perezida Nkurunziza ari kumwe na Ban ki-moon umunyamabanga mukuru wa ONU taliki ya 23/02/2016 i Bujumbura
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 Nyakanga 2016, Akanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU kafashe umwanzuro wo kohereza mu Burundi abapolisi 228. Igihugu cy’Ubufaransa cyateguye uwo mushinga, kikaba cyari kimaze amezi menshi gitekereza uburyo umuryango mpuzamahanga wahoza ijisho ku gihugu cy’Uburundi bitewe n’uko bimwe mu bihugu by’amahanga bitinya ko bishobora gutungurwa n’itsembabwoko rishobora kuvuka mu Burundi. Nubwo uwo mwanzuro wo kohereza abapolisi ba ONU i Burundi wemejwe, haracyagaragara inzitizi nyinshi kugirango abo bapolisi bakoze ikirenge ku butaka bw’Uburundi bitewe n’uko bimwe mu bihugu bikomeye ku isi bigize akanama gashinzwe amahoro ku isi bitavuga rumwe kuri icyo cyemezo.
ONU rero yemeje ko hagomba koherezwa abapolisi 228, bagakorera k’ubutaka bw’Uburundi bwose bungana na km2 ibihumbi 27. Abo bapolisi ntabwo bazaba bazanwe no kurengera umutekano w’abaturage, ahubwo bazaba bafite inshingano yo kuba « amaso n’amatwi by’umuryango mpuzamahanga » ; muyandi magambo abo bapolisi bazaba bakora nka ba « maneko ba ONU » mu gihugu cy’Uburundi. ONU ikaba yemeza ko ibikorwa by’abo bapolisi bizatuma ibikorwa bihungabanya umutekano bimaze umwaka wose bigaragara i Burundi bihagaraga kandi abo bapolisi bakagarura umwuka w’ubworoherane mu banyepolitiki b’abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kugira ngo bashobore gukora ibiganiro bose nta numwe uhejwe byo kugarura amahoro.
Uko biri kose, igihugu cy’Ubufaransa gifata uwo mwanzuro wo kohereza abapolisi ba ONU 228 mu Burundi nk’intsinzi, kuko mu itora ryakozwe muri ONU uwo mushinga w’Abafaransa washyigikiwe n’ibihugu 11 ku bihugu 15 bigize Akanama gashinzwe Amahoro ku isi. Uwo mushinga ukaba wari ukeneye amajwi y’ibihugu 9 kuri 15 kugirango uhinduke itegeko rya ONU. ONU ikaba yaremeje ko mu Burundi hazoherezwa abapolisi bayo 228 bazakorera muri icyo gihugu mu gihe kingana n’umwaka kandi bagakorera k’ubutaka bwose bw’igihugu cy’Uburundi.
Nk’uko aya makuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa « RFI » abyemeza, ntabwo byari byoroshye kugira ngo icyo cyemezo cyo kohereza abapolisi 228 mu Burundi gishobore gufatwa. Byabaye ngombwa ko habaho ibiganiro byamaze ibyumweru byinshi kugirango igihugu cy’Uburusiya cyemere gutora icyo cyemezo no kugirango igihugu cy’Ubushinwa kitaburizamo iryo tora (veto). Igihugu cy’Uburusiya n’Ubushinwa bikaba bitsimbaraye cyane ku cyemezo cy’uko ubusugire bw’igihugu cy’Uburundi butagomba kuvogerwa. Ibindi bihugu bitatoye uwo mwanzuro ni : Misiri, Angola na Venezuela ; ibyo bihugu bikaba byarashakaga ko hagomba kubahirizwa icyifuzo cya leta y’Uburundi ishaka ko muri icyo gihugu hoherezwa abapolisi ba ONU batarenga 50.
![](https://4.bp.blogspot.com/-gH2FpNK4K6E/V2rwiol3Y9I/AAAAAAAAGZw/rvgh9BPiR_s0oRplKvK03FCNPG0_jq9PACLcB/s640/democonventioncops290704.jpg)
ONU iteganya gutanga ibihano bikaze ku bantu bose bazashaka kuburizamo inzira y’ibiganiro mu Burundi. Ambasaderi w’Ubufaransa muri ONU yishimiye ko ONU yashoboye gufata icyemezo cyo gukumira amakimbirane hakiri kare mu Burundi kuko jenoside yabaye mu Rwanda yabahaye isomo ! Gusa twakwibutsa ko jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 mu gihe ONU yari ihafite abasilikare barenga 1500 !
Source : RFI