Uburundi na Congo (RDC) byareze u Rwanda icyarimwe muri Loni
Igihugu cy’u Burundi gifatanyije n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye hamwe ikirego mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni (ONU), birega u Rwanda nk’uko amakuru « veritasinfo » ikesha AFP abyemeza. Ibyo bihugu byombi birasaba ONU gufatira ibyemezo u Rwanda kubera ibyaha byo guha imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu mujyi wa Bujumbura. Amabaruwa akubiyemo ibyo birego ku Rwanda yashyizwe ahagaragara kuwa gatatu taliki ya 17/02/2016.
Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi muri ONU Bwana Albert Shingiro yasabye ko akanama gashinzwe amahoro ku isi gaterana ikitaraganya kugira ngo gafate ibyemezo bikwiye kandi byihutirwa ku Rwanda bityo ibikorwa byo guhungabanya umutekano i Bujumbura bihagarare. Naho mu ibaruwa y’ikirego Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro ku isi, ambasaderi wa Congo muri ONU Bwana Ignace Gata Mavita, arasaba akanama gashinzwe amahoro ku isi gutegeka u Rwanda nta marangamutima ko rugomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Ambasaderi wa Congo asaba ko u Rwanda ruhagarika mu maguru mashya ibikorwa byo kwinjiza impunzi ku ngufu mu gisilikare k’inyeshyamba no guhagarika ibikorwa byose by’ubushotoranyi ku bihugu by’abaturanyi.
Impuguke za ONU ziherutse gushyira ahagaragara raporo igaragaza ko u Rwanda ruha ku ngufu imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi ziri mu nkambi mu Rwanda muri gahunda yo kwirukana perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ku butegetsi ku ngufu. Leta y’u Rwanda ikomeje guhakana ibyo birego, ariko n’ubwo bimeze gutyo bwose, mu ibaruwa y’ikirego ya Congo hagaragaramo ko u Rwanda ruha impunzi z’abarundi imyitozo ya gisilikare ku ngufu, nyuma u Rwanda rugacengeza izo mpunzi ku butaka bwa Congo zitwaje ibyangombwa by’amakarita y’itora y’amacurano y’icyo gihugu kugirango zitwe abaturage b’abakongomani ; nyuma izo mpunzi zigacengera mu Burundi kujya guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Mu ibaruwa y’ikirego cy’u Burundi, hagaragaramo ko kuba u Rwanda ruha imyitozo ya gisilikare nyuma rukaziha ibirwanisho, rukazinjiza mu mitwe irwanya leta y’u Burundi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga yashyizweho umukono ku italiki ya 28/07/1951, ayo mategeko akaba agenga impunzi. Iyo myitwarire y’u Rwanda kandi inyuranye n’amasezerano yerekeranye n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’akarere kose yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba mu gihugu cya Etiyopiya. Muri iyo baruwa u Burundi bwibutsa ko ayo masezerano yashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru wa ONU.
Muri ayo masezerano harimo ingingo ya 5 yibitsa ibintu ibihugu byo mu karere bisabwe kubahiriza birimo : kutivanga mu bibazo bireba ikindi gihugu, kudashyigikira imitwe yitwaje intwaro, kubahiriza ubwigenge n’imipaka y’ibindi bihugu no kudaha ubuhunzi cyangwa gushyigikira abantu bose bashinjwa gukora ibyaha binyuranye.
Kagame ategerezwa kubazwa urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien yishe !
Uretse ibyo birego u Burundi na Congo byagejeje muri ONU, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryashyize ahagaragara itangazo rishinja perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko ahungabanya umutekano w’abarundi kugirango ubuyobozi bw’icyo gihugu butabona akanya ko gukurikirana urupfu rwa perezida w’u Burundi wishwe na Paul Kagame , iryo tangazo rigira riti :« abafise ibyo biyagiriza, canke biyizi mu bwicanyi bwakozwe mu Burundi, basya batazambaye ngo ukuri ntikumenyekane, ari naco gituma baguma bakora amaremenkanya yo kudurumbanya igihugu kugira ngo ntibahe akanya na gatoyi abene gihugu ko gushobora kurondera uko kuri biciye mu biganiro bitavangura. Kuba barakoze amarorerwa muri kahise k’u Burundi gushika naho Kagame atwicira umukuru w’igihugu cyacu Ntaryamira Cyprien. Ntibashyire agati mu ryinyo kuko abakoze iryo bara bategerezwa kubibazwa».
Biragaragara ko Paul Kagame afite amadosiye y’ubwicanyi bukomeye cyane azamugiraho ingaruka zikomeye. Kagame yishe abanyarwanda benshi, akaba azi ko kuva ku butegetsi nta mahoro bishobora kumuha, akaba ariyo mpamvu yigize umwami akaba yariyemeje kuzabugwaho nyuma y’umwaka w’2017. Ariko kandi bitewe n’uko Kagame yarengereye akica abaturage ndetse n’abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, kugundira ubutegetsi mu Rwanda ntacyo bizamumarira ! Mu gihe umubano we n’Abanyamerika bamurengera buri gihe utifashe neza bitewe ni uko yabazuguye akanababeshya cyane ko azava kubutegetsi mu mwaka w’2017, ubu nibwo amadosiye ya Paul Kagame ku bwicanyi bw’abakongomani n’ubw’abarundi atangiye kuzamuka! Ese igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byiteguye gukomeza kurengera Kagame kuri ibi birego ? Ni ukubikurikiranira hafi.
veritasinfo
Itangazo rya CNDD FDD rishinja Kagame kwica Cyprien Ntaryamira