Ministre w’intebe wa Israël arashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cya Espagne nk’uko bimeze kuri Paul Kagame!
Ministre w’ubutabera wa Paul Kagame Bwana Busingye yarikirigise araseka ku kibazo cya Karake ushakishwa n’ubutabera bwa Espagne; Busingye avuga ko ingingo nshya itegeko nshinga ry’igihugu cya Espagne ryashyizeho yambuye inzego z’ubutabera bw’icyo gihugu gukurikirana ibyihebe byo mu Rwanda birimo Paul Kagame n’inkotanyi bakoranye ibikorwa by’iterabwoba! Ikigaragaza ko Busingye yabeshye ni uko ubutabera bwa Espagne bwasohoye impapuro zo gushyikiriza ubutabera bw’icyo gihugu ministre w’intebe w’igihugu cya Israël n’inkoramutima ze kubera ibyaha by’iterabwoba bakekwaho gukora! Inkuru yasohote mu kinyamakuru cya The Independent cyandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza, ikaba yanasohowe n’ikinyamakuru « igihe », irashimangira ko ubutabera bwa Espagne bukomeje gushakisha ibyihebe biri hirya no hino ku isi kugirango bishyikirizwe ubutabera ! Niba Espagne idatinya ministre w’intebe wa Israël, Paul Kagame yatera ubwo ate icyo gihugu ?
Ubu bwato bwari butwaye abagenzi 500, imfashanyo ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi. Muri ibyo bitero haguyemo abakozi b’uwo muryango icyenda abandi icumi baza gupfa nyuma kubera ibikomere. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Israel, Emmanuel Nachshon yabwiye ikinyamakuru Jerusalem Post ko bahangayikishijwe n’izo mpapuro kandi bakaba bari kuvugana n’ubuyobozi bwa Espagne kugira ngo ziteshwe agaciro. Nubwo Israël ihangayikishijwe n’izo mpapuro za Espagne, Palestine yiteguye kugeza ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha irega abayobozi b’igihugu cya Israël cyo kuba barishe abana b’abanyeshuri ba palestine no gusenya amazu y’abaturage ku bwende mu bitero Israël yagabye mu gace ka Gaza umwaka ushize w’2014 !
Umucamanza wo muri Espagne, Jose de la Mata, yasohoye impapuro zita muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’abandi bayobozi barindwi bo muri iki gihugu bashinjwa kugaba ibitero ku bwato muri Gaza mu mwaka wa 2010. Uyu mucamanza yategetse ko Polisi yo muri Espagne ko nibona Netanyahu n’abo bayobozi bandi izabata muri yombi bakaryozwa ibyo bitero bagabye mu 2010.
Abo bayobozi bandi bashakishwa na Espagne ni uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Ehud Barak, uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Avigdor Leiberman, Uwahoze ashinzwe imikorere y’igisirikare kuri ubu akaba ari Minisitiri w’Ingabo Moshe Yaalon, uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano Eli Yishai, Minisitiri ushinzwe gucunga guverinoma ya Israel Benny Begin, uwahoze ari Minisitiri w’Ubutasi Dan Meridor, ndetse n’umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu mazi Maron Eliezer akaba ari nawe wari uyoboye ibyo bitero byagabwe muri Gaza. Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyanditse ko Umucamanza Jose de la Mata yatangiye kwiga ku kirego cy’aba bagabo guhera muri 2014 nyuma y’uko muri 2010 igisirikare cya Israel cyirashe mu nyanja ya Méditerranée ubwato butandatu bw’umuryango w’abagiraneza, Freedom Flotilla bwajyaga i Gaza.
Ubu bwato bwari butwaye abagenzi 500, imfashanyo ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi. Muri ibyo bitero haguyemo abakozi b’uwo muryango icyenda abandi icumi baza gupfa nyuma kubera ibikomere. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Israel, Emmanuel Nachshon yabwiye ikinyamakuru Jerusalem Post ko bahangayikishijwe n’izo mpapuro kandi bakaba bari kuvugana n’ubuyobozi bwa Espagne kugira ngo ziteshwe agaciro. Nubwo Israël ihangayikishijwe n’izo mpapuro za Espagne, Palestine yiteguye kugeza ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha irega abayobozi b’igihugu cya Israël cyo kuba barishe abana b’abanyeshuri ba palestine no gusenya amazu y’abaturage ku bwende mu bitero Israël yagabye mu gace ka Gaza umwaka ushize w’2014 !
Espagne ikaba ikomeje kwerekana ko isi ukomba kwikiza ibyihebe byigize imburagihana bitewe ni uko byihaye ubuyobozi kuri iyi si !
Source : The Independent