RWANDA : KAGAME AGARUYE INZIBACYUHO MU GIHUGU !
Nyuma y'aho Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w'abadepite yemeje umushinga w'Ivugururwa ry'Itegeko nshinga, ugomba kwemezwa na Sena mbere y'uko utorerwa muri Referandumu, benshi bakomeje kugaruka ku ngingo ya 172 aho iha Uburenganzira Perezida Uriho mu gihe cy'iri vugururwa, ububasha bwo kongera gutorerwa indi manda y'imyaka 7 nyuma yo gusoza manda ebyiri yemererwaga n'Itegeko Nshinga. Perezidante w’umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yahaye ikiganiro abanyamakuru, bamubaza niba Perezida Kagame ashatse gukomeza kuyobora, amahirwe ahabwa n’iri Tegeko Nshinga, asubiza ko ahabwa amahirwe yo kuyobora kugeza muri 2034 (voa) .
Iryo navugaga rero riratashye ikoti rya Kagame rivuye mu cyarahani hasigaye gusa ko abasenateri bareba niba ridoze neza uko nyiraryo aryifuza, hakaba nta gipesu na kimwe kiburaho kugira ngo ritazamutagara(umwenda utagara umuntu iyo wamubayeho munini). Singaruka ku byemejwe n’abo badozi(tailleurs)ba Kagame bibeshyera ngo ni intumwa za rubanda kuko nta kindi twari twiteze kizima cyava kuri izo nkomamashyi ! Ahubwo ndagaruka ku bushishozi buke izo ngirwabadepite zadodanye ikoti rya Kagame. Ngarutse rero ku mutwe w’iyi nkuru, mu itegeko nshinga rishya harimo ingingo y’172 ivuga ngo “Perezida wa Repubulika uriho igihe iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe ». Ibi nta gishya kirimo kandi buri wese yabyumva ndetse n’amasezerano ya Arusha yari afite ingingo ivuga ityo.
Mu myandikire y’amategeko, ingingo nk’izi zigaragara mu gice bita « Ingingo z’inzibacyuho ». Uwashingira kubyo maze kuvuga haruguru rero yavuga ati : «u Rwanda nibwo rukiva mu nzibacyuho cyangwa se rwinjiye mu nzibacyuho nshya ikazarangira nyuma ya manda ya gatatu ya Kagame, noneho ingingo ya 101 ikazajya yatangira gukurikizwa ». Bivuze ko igihe cy’inzibacyuho kizaba kirangiye, itegeko nshinga rivuguruye akaba aribwo rizatangira gukurikizwa noneho Kagame ajye yabona gutangira kwiyamamariza manda y’imyaka 5 iteganywa n’iyo ngingo ya 101 shya. Bivuze ngo Kagame ahawe manda y’imyaka 7 n’izindi manda 2 z’imyaka itanu bityo akaba agiye kongera gutegeka imyaka 17 uhereye muri 2017.
Ubundi muri kamere yanjye nirinda kwita umuntu umuswa n’iyo byaba bigaragarira buri wese ko uwo muntu ari Ntakigenda. Ejobundi nibwo nanditse inkuru yavugaga ku mpaka zarimo zigibwa mu guhindura itegeko nshinga kugira ngo baridodemo ikoti rikwiriye Kagame, muri iyo nyandiko nibazaga niba intumwa za Kagame(dore ko zitakiri iza rubanda) zijya zibanza gutekereza mbere yo kuvuga. Iyo nkuru wayisoma aha (Rwanda: Mu gihe Cyomoro agitegurwa, Kagame arateganya kwiyongeza indi myaka yo kuguma kubutegetegetsi).
![](https://www.tv5monde.com/cms/userdata/c_bloc/81/81237/81237_vignette_kagameouverture.jpg)
«Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri tegeko nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka 7, itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ». Ibi byo ni agahomamunwa. Bishatse kuvuga ko itegeko nshinga rihaye Kagame manda ya gatatu y’imyaka irindwi bitagombye amatora ! Kubera ko iyo bibuka ko iyo manda azayitorerwa, bagombye no kwibaza icyakorwa mu gihe Kagame atatorwa(n’ubwo tuzi neza ko azatorwa) maze iriya ngingo bakayandika ukundi batihaye amenyo y’abasetsi. Ubu se kuvugurura itegeko nshinga ku ngingo izatangira gukurikizwa nyuma y’imyaka 9 bimaze iki, byabaye he handi ku isi ? (Imyaka ibiri isigaye n’indi irindwi y’iyo manda nshya).
«Hitawe ku busabe bw’ Abanyarwanda bwabaye mbere y’ uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy’ iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’ imyaka irindwi (7)”. Ni ubwa mbere mbonye itegeko nshinga ritegenya manda z’ubwoko bubiri kuri perezida wa repubulika(Imwe y’imyaka 5, indi y’imyaka 7). Aka ni agashya n’umwihariko w’u Rwanda wagira ngo ruba ku isi yarwo rwonyine. Akandi gashya kabonekamo hano ni uburyo bashyize isobanurampamvu(les motifs) mu myandikire y’iyi ngingo. Ubundi isobanurampamvu rikorerwa itegeko ntirikorerwa ingingo runaka z’itegeko. Isobanurampamvu rishyirwa mucyo bita Préambule ibanziriza ingingo nyirizina z’iryo tegeko.
![](https://image.over-blog.com/h_amZbJL-UXvHktkErsVPQ5CLHA=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-gd2%2Fbf7f9e57d16f9fc9b63105b12fb6d848.jpg)
Ikigaragara ni uko iyi ngingo bayishyizemo bigana ingingo igaragara mu itegeko nshinga ry’u Burundi ari nayo yasobanuwe n’urukiko rw’ikirenga bigatuma Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu. Kubera ko ingingo ya 101 izatangira gukurikizwa muri 2024, baragira ngo icyo gihe bazavuge ko perezida Kagame ashobora kwiyamamaza kubera ko atigeze ayobora manda y’imyaka itanu kandi ko aribwo nyine iyo ngingo igitangira gukurikizwa. Nta muziro wigeze ushyirwa kuri Kagame ko adashobora kuziyamamaza nyuma y’iriya manda yindi bamwongeye y’imyaka 7 ! Mubyitege nicyo gisobanuro kizatangwa niba Kagame azaba akiri kuri iyi si y’abazima.
Twari tuzi ko inzibacyuho yarangiranye n’itorwa ry’itegekonshinga ndetse n’ishyirwaho ry’inzego zateganywaga n’iryo tegeko none ubu manda zagenewe Kagame zirangiye, bahisemo kudusubiza mu nzibacyuho nshya y’imyaka 7 kugira ngo itegekonshinga batoye ribone gukurikizwa. Izi nzibacyuho rero Paul Kagame aduhozamo zitagira igisobanuro zigomba kurangira, agaha abanyarwanda agahenge, bakongera kuryama bagasinzira.
Me KUBWIMANA Jacques