Kigali: Abakozi ba Dasso bagombye kuzirika umugore ngo bamusenyere inzu
Abicanyi bashya bitwa DASSO bakoreshwa n'ubutegetsi bwa Kagame muguhohotera abaturage bagizwe INGARUZWAMUHETO!
Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2015, abagize urwego rushinzwe umutekano ruzwi nka Dasso rwo mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, bahambiriye nyir'inzu kugirango inzu ye yubatswe nta byangombwa ibashe gusenywa.
Uwasenyewe inzu ni umugore, ubwo bageraga ku nzu ye akaba yakoze ibishoboka byose yanga ko inzu ye yasenywa ariko aba bakozi ba Dasso baramuhambira kugirango babashe gusenya inzu ye, bamuziritse kugeza bayishyize hasi yose nk’uko tubikesha umunyamakuru wa TV1 wabashije kuhagera ibi birimo kuba.
Uyu mugore wanasigiwe ibikomere ku maboko kubera kurwana n’aba bashinzwe umutekano, we yemeza ko ubuyobo zi bwamwemereye kubaka ariko yabura ruswa yo kubaha bakaza kuyisenya. Mu gihe iki gikorwa cyari gikomeje kuko kuri uyu munsi hagombaga gusenywa inzu 5 zubatswe muri ubwo buryo, abaturage bo barashinja ubuyobozi uburangare kuko ngo bubatse barebera bakaza kubasenyera inzu zimaze kubakwa.
Inzu y’uyu mugore babashije kuyisenya ari uko babanje kumuzirika. Photos: TV1
Umurenge wa Kanyinya ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ni Umurenge mushya mu mugi wa Kigali kuko wahoze mu cyari Akarere ka Shyorongi mbere y’ivugururwa ry’ubutegetsi. Umurenge wa Kanyinya ufite ubuso bwa km2 20.60 n’abaturage 9034. Ugizwe n’Utugari dutatu; Taba, Nyamweru na Nzove. N’ubwo Kanyinya iri mu mujyi wa Kigali, abaturage bayo bafite ubuzima bw’igiturage. Abo baturage barahinga kandi ingufu bakoresha mu gutegura ibiribwa ni inkwi.
Source: umuryango.com