Rwanda: Hakemanzwe ububasha bw’Urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza ku Itegeko Nshinga

Publié le par veritas

Me Mukamusoni hamwe n'abayobozi ba DGPR barangajwe imbere na Dr.Frank habineza

Me Mukamusoni hamwe n'abayobozi ba DGPR barangajwe imbere na Dr.Frank habineza

Ikigo Centre For Human Rights-Rwanda cyari gushyigikira Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu urubanza iregamo Leta y’u Rwanda ku ivugururwa ry’itegeko Nshinga, aho Inteko Ishinga Amategeko yamaze kwemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage ku kuba Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame Paul akemererwa kwiyamamaza cyavanywe mu rubanza.

Iri shyaka ryari rishyigikiwe muri uru rubanza n’ikigo giharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Centre for Human Rights –Rwanda-CHR-R). Kuri uyu wa gatatu, taliki 29 Nyakanga inteko y’iburanisha ihagarariwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Prof. Sam Rugege, yemeje ko iki ikigo (Centre for Human Rights –Rwanda-CHR-R) kitemerewe gukurikirana uru rubanza. Kuba nta bushakashatsi bwimbitse icyo kigo cyakoze ndetse nta n’ubumenyi bagaragaza bafite, ibyo bikaba ntacyo byafasha Urukiko kugera ku mwanzuro bakoze nta n’ubumenyi bagaragaza bwafasha urukiko kugera ku mwanzuro w’ikirego nk’uko tubikesha ikinyamakuru Indatwa.

Mu ibaruwa bandikiye Urukiko rw’Ikirenga, Maitre Gatete Thierry Kevin uyobora Centre For Human Rights - Rwanda agaragaza ko badasanzwe bakorana na Green Party ariko bakaba bashakaga kubashyigikira mu rubanza rubuza ko habaho guhindura Itegeko Nshinga kuko ngo basanze ibyo bavuga bifite ishingiro. Urubanza rwakomeje ishyaka DGPR ryunganirwa na Me Mukamusoni Antoinette, ababuranira Leta bagaragaza ko nta n’impamvu ihari yaba yaratumye Leta iregwa kuko nta cyaha ifite. Me Antoinette Mukamusoni yasobanuye ko Leta ariyo yarezwe bitewe n’uko kuvugurura Itegeko Nshinga byatangijwe n’abanyamategeko n’abayobozi mu nzego zo hejuru, abaturage babisamira hejuru aka wa mugani ngo : “mwera uturutse i bukuru”.

Ahereye kuri ibyo, yifashishije ingero zo mu zindi nkiko, maze asaba Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe yasanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, yabayobora ahakwiye ho gutanga icyo kirego. Me Mukamusoni yanasabye kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rwagira inama Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igahagarika ibikorwa byose birimo gukorwa bigamije ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, kuko iri tegeko ari ntayegayezwa. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 98 y’Itegeko Nshinga, igihe Perezida wa Repubulika arihonyoye ubwe, aburanishwa n’Urukiko rw’ikirenga, bityo akaba ari yo mpamvu rwaregewe nyuma yo kubona abagize Guverinoma barihonyora bakanabishishikariza abaturage.

Aha shyaka DGPR ryavuze ko ibimenyetso bishingirwaho ari amajwi n’amashusho byafashwe abaminisitiri, abadepite, n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagaragaza ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakanabishishikariza abaturage mu nama bakora. Me Rubango Epimaque, umwe muri batatu baburanira Leta y’u Rwanda babwiye urukiko ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, ko uwatanze ikirego (DGPR) yagombaga kubanza kunyura mu bagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko ribiteganya, Urukiko rw’Ikirenga rukaza nk’umujyanama. Ishyaka DGPR ryavuze ko ryandikiye inteko ishingamategeko, rikomza risobanura ko batongeye kugana Inteko Ishinga Amategeko, kuko harimo umwe mu bayigize wavugiye ku karubanda, ko abatemera ko Itegeko Nshinga rivugururwa ari ibigarasha, abandi bakagaragaza ko ubwo busabe (bwa DGPR) nta shingiro bufite.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’ababuranyi bose, Urukiko rwanzuye ko hagiye gusuzumwa ububasha bwa rwo mu kuburanisha urwo rubanza, rutangaza ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 9 Nzeri 2015 saa tatu.

Source : Itangazamakuru mu Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
O
Ikinteye impugenge n'ubwoba nuko uriya Me Antoinette MUKAMUSONI bashobora KUZAMUROGA. Abazi gusenga mutangire mu musengere kugirango Imana Izamurinde abarozi aribo bakozi ba Semuhanuka.
Répondre
O
Turambiwe gutegekwa n'ABAROZI bo muri FPR-inkorobozi n'inkunguzi.
Répondre
K
FPR ni ABICANYI N'AMABANDI Y'ABATERRORISTE yashyizweho n'ABANYAMERIKA kwica,kwiba, kuroga, no gucecekesha Rubanda. Ibyo M MUKAMUSONI akora ni nk'umwana uri gukina iruhande r'umwobo urimo INZOKA Y'IMPIRI atazi yuko ishobora kumuca akaboko. FPR ikunda kwibagiza iyo uyibangamiye irasinziriza . Iyo ukomeje kubangamira inyungu zayo ntabwo umenya ikigukubise.
Ngubwo uburozi, impanuka zitunguranyi, ubwicanyi bw'abagizi ba nabi.
IIKIBABAJE IYO FPR IGUKUBISE HAFI IBA IYA MBERE MU KURIRA NO KUBOROGA AMALIRA YA BIHEHE.
MUZATINYE ABANTU BIGISHA YUKO IKINYOMA UGOMBA KUKIGISHA INSHURO KARINDWI MIRONGO IRINDWI NGO KIGERAHO KIGAHINDUKA UKURI MU MITWE Y'IBIBURABWENGE.
IKINYOMA ugomba kukivuga kenshi, kuri Radio, Televisiyo, mu Binyamakuru, mu mana, mu tubare ,mu masoko ,kwa muganga, ku bibuga by'imipira ahantu hose hateranira abantu bonshi no mu masengero.. iyo n'INTWARO YA FPR erega dutegekwa N'AMASHITANI KABISA PEEE.
MUKAMUSONI komerezaho niba atari imikino ya FPR na Green Party......
Répondre
B
N’ubwo Me Mukamusoni hamwe n'abayobozi ba DGPR hazagira igihe bakananizwa n’inkomamashyi bazaba berekanye ubushobozi bwabo. Abantu bose bari bakwiye kumera nkabo bakagira ubwigenge busesuye. Urabona ngo abanyamadini barivanga muri politike ! ntaho tuva nta n’aho tugana. Courage Me Mukamusoni hamwe na Dr.Frank habineza nibura mwe muzaba mufite icyo mwamaze.
Répondre
F
Dukeneye avocats bameze nka ME MUKAMUSONI ANTOINETTE. Ibi ni byiza cyane,nabonye hano muli ENGLAND barimokubikulikirana neza.Mama se KAGAME azica ME MUKAMUSONI? tubitege amaso
Répondre
K
ITORERO RYA A D E P R naryo rikwiriye kuregwa muri uru rubanza kuko ryahemukiye abakristo aryo.Ryabagambaniye mu ifatanyacyaha na Leta y'Urwanda cyo guhimba inzandiko zishyigikira ihinduka ry'itegeko nshinga ry'Urwanda. Abayobozi baryo bo hejurubasabwe kwegura kandi bagasaba abanyarwanda bose imbabazi kuko bahemukiye ubwisanzure bw'itorero.
Basabwe kwatura imbere ya Leta n'Imana ko bitiranije itorero rya A D E P R n'ishyaka rya politiki.
BAsabwe kwatura mu ruhame icyaha cyo kubeshya ndetse n'ubugambanyi.
Répondre
P
Mukamusoni ntagira ubwoba. Ntabona ko buri wese agomba gukoma amashyi no gupfukama?
Nizere ko yamaze guhunga. Naho ubundi aririwe ntaraye baramwica.
ariko rero me Mukamusoni ni ntwari ya democracy.
Répondre
N
nta bapfira gushira, intwari zitacyariho. mukamusoni we are proud of you sister. may god bless you
N
nta bapfira gushira, intwari zitacyariho. mukamusoni we are proud of you sister. may god bless you
N
Hhhhhh icyo mutazi Me Mukamusoni ni umuntu wacu!ibyo ari gukora biri munyungu zacu!mwaba muzi icyo bita masque? Ariko rero ntiboza kutworohera!uziko tugerageja kijijisha abirirwa badusakuriza ngo tubereke ko impaka zabaye ku itegeko nshinga kandi ko abantu batanze ibitekerezo ariko tukaba turikuvumburwa?!!
Répondre
K
Me Mukamusoni araraye ntiyiriwe. Kagame , FPR, intore aho ziri hose ku isi bagiye kumuhiga . Ararye ari menge.
Répondre
K
urabona kagame n,abacurabinyoma be baliho balihisha inyuma yo guhindura itegeko shinga kuko babonye ko ibihe byabarangiranye . nibavuge ko ali umwami naho itegeko ni ntayegayezwa.aho kugira alilinde arashaka kuryangiza . kandi ikigoye nuko ali undi ashatse kulihindura batamukundira . abao bantu baragoye kuko ibintu byabo byose n,ugutekinika.
Répondre
N
Uwo Mukamusoni muvuga afitanye iturufu ikomeye ni I NYENZI , kANDI IBYO ARI ABIZIRANYEHO NA FRANK NA FPR. UMUHUTU YABAYE NKI ITUNGO RIGUFI RYICWA IGIHE BASHAKIYE CYOSE. IYO BIGEZE KU INGIRWA BA DOCTEUR ZA ABAHUTU BABAGAMBANYI BASYA BATANZITSE. NI AHO AMASENGESHO CG SE TWE RUBANDA RUGUFI TUKAHAGURUKA KUKO NTAWE UPFA KABIRI.
V
Nibyo rwose abo green party yagombaga kwitabaza nibo bavuze ko abadashaka ko itegekonshinga rihinduka ko ari ibigurasha ahubwo bahere kuri kagame bamushikirize urukiko yisobanure impamvu atangiye guhonyora itegeko shingiro ry'igihugu kandi nawe ashinzwe kuririnda nkuko yaryirahijweho ntawe umuhase
Répondre
C
Ibyo Me Mukamusoni avuze nibyo rebs Rutaremera, Evode , Bamporiki...niyo bitagira icyo bitanga ariko Mukamusoni ni une avocate de profession..ureke abagabo bajenjetse....
Répondre
K
Nonese uwahakana urabona yarara hehe ko yahita aba umu genocideri akajya aho abandi bajyanwa . nyushobora kuvuga ko mutumva ibintu kimwe.kubera umugambi wabo mubisha.uba uhise.