Nemera ko igihugu kiri mu ntambara ku buryo Nkurunziza ntamwita Perezida (Nimpagaritse Sylvère )
[Ndlr : Uyu munsi wo kuwa gatatu taliki ya 06/05/2015 imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza ya komeje. Kamwe mu duce tw’umujyi wa Bujumbura kabayemo iraswa ry’ibisasu bya grenades 9, ibyo bisasu bikaba byarashwe mu gace bita Mukanyosha, abigaragambyaga bakaba bavuga ko byarashwe n’imbonerakure, abantu batatu bakomeretse kandi kugira ngo ibyo bitero bihagarare byabaye ngombwa ko ingabo z’igihugu zitabara zegeza kure y’abigaragambya imbonerakure. Ibyo byose byabaye mu gihe abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bari i Bujumbura aho bagiye kwirebera uko ikibazo kimeze, Visi Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera ubusugire bw’iitegeko nshinga wahungiye mu Rwanda, kuri we arabona u Burundi bwarinjiye mu ntambara !]
Ubaza ikibazo ufitiye igisubizo. Abatera ubwoba mu Burundi ntawe utabazi ni abashyigikiye Manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza,n’ubutumwa banyandikiraga bwose uko bwakabaye ndabufite.
Sinavuga ko ari icyemezo cyafashwe n’urukiko ubwarwo. Byakozwe na Pierre Nkurunziza n’abamushyigikiye basangiye ubutegetsi. Ku bwanjye Nkurunziza n’abamushyigikiye bishe nkana itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha. Ikindi kandi muzi ko hari n’imyigaragambyo y’abatamushyigikiye. Nemera ko igihugu kiri mu ntambara ku buryo Nkurunziza ntamwita Perezida, ahubwo uzakura igihugu mu ntambara niwe Perezida.
Nimpagaritse Sylvère wari Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera ubusugire bw’Itegeko Nshinga mu Burundi, wahungiye mu Rwanda, yemeza neza ko uru rukiko rwashyizweho igitutu mu kwemeza ko kwiyamamaza kwe kubahirije amategeko. Mu kiganiro kirambuye na Contact FM, Nimpagaritse Sylvère yagaragaje uburyo yemeza ko urukiko rwashyizweho igitutu.
Uri umwe mu bashyikirijwe inyandiko y’Inteko Ishinga Amategeko (Senat) y’u Burundi ngo musuzume niba Nkurunziza yemerewe kongera kwiyamamaza cyangwa niba atabyemerewe. Mumaze kubona iyi nyandiko mwabyitwayemo mute?
Tumaze gushyikirizwa urwandiko rwa ¼ cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, twagombaga kwiga icyo kibazo tukagaragaza ukuri hashingiwe ku mategeko niba koko manda ya gatatu ya Nkurunziza iteganywa n’Itegeko Nshinga cyangwa amasezerano ya Arusha. Kandi biri mu nshingano z’inteko ishinga amategeko (Sena)iyo bimaze kwemezwa na ¼ kwandikira urukiko rushinzwe kurengera ubusugire bw’itegeko Nshinga. Nibyo rero bakoze.
Mwabonye iyi nyandiko gihe ki? Mwayizeho mu buhe buryo ingingo ku yindi n’umunsi ku wundi?
Urukiko rwateranye tariki ya 30 Mata ngo rwige kuri icyo kibazo. Abacamanza twarateranye, tuvuga aho duhagaze umwe umwe. Kuri iyi nshuro ya mbere rero, abari bashyigikiye ko amategeko yubahirizwa ntihabeho manda ya gatatu bari bane mu bacamanza barindwi.
Bivuze ngo batatu nibo bashakaga ko yongera kwiyamamaza.Kuri iyi nshuro twatashye na ba bandi batatu bisubiyeho twumvikana ko mu gitondo (tariki1 Gicurasi) turi bushyire umukono ku nyandiko ya nyuma. Ariko dutandukanye twatangiye guterwa ubwoba umwe umwe kuri ba bandi 4 tutari tubishyigikiye.
Njyewe nahise mpungisha umuryango wanjye. Twarahuye na bukeye bwaho, tubihariraho dusanga bidashoboka. Sinzi uko twagiye mu karuhuko nkomeza guterwa ubwoba sinasubirayo, bampamagaye bambaza aho mpagaze mbabwira ko nta cyahindutse kubyo navuze.
Ni bande babateraga ubwoba mumaze kuvuga ko Nkurunziza atakongera kwiyamamaza?
![](https://image.over-blog.com/OHnheVhKbVt6aUM4FxTgNtdPIxY=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttp%3A%2F%2Fimg.over-blog-kiwi.com%2F600x450-ct%2F0%2F60%2F98%2F70%2F20150505%2Fob_003556_dsc-0236-e3fd1.jpg%26sa%3DX%26ei%3DpHRKVZfPI8P_ygOq9IDgBw%26ved%3D0CAkQ8wdqFQoTCJex0dL1rcUCFcO_cgodKjoAfA%26usg%3DAFQjCNFetdk2ZtB6yyJhozoYdoDbPQX3Rg)
Iyo minsi yose kuva tariki ya 1 Gicurasi kugera ubwo uhungira mu Rwanda tariki ya 4 wabaga he? Wari ubayeho ute?
Nagiye mpindagura aho ndaye. Narara muri aka gace umunsi ukurikiye ngahindura kandi nkagenda mu masaha ya nijoro. Ngira ngo nkumenyeshe ko ngeze mu gace ka Mabayi muri Cibitoki Perezida twari dufatanyije kuyobora uru rukiko yampamagaye ansaba ko naza tugafata imyanzuro kandi narimo ndahunga.
Dufashe gusobanukirwa. Uri umwe mu bagize urukiko rurengera ubusugire bw’itegeko nshinga. Mwashingiraga ku yihe ngingo muvuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza.
Ntiriwe nsobanura ingingo ku yindi, amasezerano ya Arusha avuga neza atarya umunwa ko nta perezida w’u Burundi urenza mandat ebyiri. Itegeko nshinga ry’u Burundi mu ngingo ya 96 naryo rirabivuga. Mu ngingo yaryo kandi ya munani rivuga ko yatorwa n’abanyagihugu bonyine (Suffrage Universel direct) cyangwa atowe n’abatowe aribo Badepite (Suffrage Universel indirect) aba yatowe.
Uburyo Perezida atorwa na manda ni ibintu bibiri bidasa. Abapfundikanya rero bakamushakira manda ya gatattu bafata aho yatowe n’Abadepite bakavuga ko atari manda. Ariko aho naho yaratowe kandi uburyo yatowe na manda ni ibintu bibiri bidasa.
Ikindi kandi no itangwa ry’impamvu ku Itegeko Nshinga ry’u Burundi, bavuga neza ko manda ya mbere nyuma y’inzibacyuho kuba Umuyobozi yatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko bitayibuza kuba manda kandi nayo ikabarwa ku gihe azamara ku butegetsi.
Ufata umwanzuro uhitamo guhunga, ni gute wabonye ugeze mu Rwanda?
(Yifashe ku itama) guhunga ntabwo ari ikintu cyoroshye. Utarahunga sinabimwifuriza. Kuva tariki ya 1 kugeza kuya 4 Gicurasi nashakaga aho nzanyura mpunga ariko ntibyari byoroshye. Nibutse ko nigeze gukorera Cibitoki ndetse ko hari umupaka uba utarinzwe cyane ku Burundi. Mba ndahageze ariko baramfata bambuza kwinjira. Ndeba inyuma nsanga imbonerakure zirankurikiye zinyirutseho mfata umwanzuro wo kugonga bariyere ndiruka.
Banyiruka inyuma ariko mba ngeze ku ruhande rw’u Rwanda mfite ubwoba ko bari bundase. Ariko Imana ikinga akaboko. Impande zombi baraganiriye biba iby’ubusa mbabwira ko mpunze.
Kuba Urukiko rushinzwe kurengera ubusugire bw’itegeko nshinga rwaremereye Nkurunziza kwiyamamaza urabivugaho iki?
![](https://image.over-blog.com/PCn9OirAeHx3jKv3x7Mc1qw9Smo=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttps%3A%2F%2Fclubbujumburanews.files.wordpress.com%2F2014%2F04%2Fimbo.jpg%26sa%3DX%26ei%3D_HRKVfGfMuHTygPIn4GIAw%26ved%3D0CAkQ8wdqFQoTCPGN2_z1rcUCFeGpcgodyE8AMQ%26usg%3DAFQjCNEIE84DxatfibxqD6A6GkoPXDihYw)
Uzasubira Burundi ryari?
Vuba cyane. Ntashobora gukomeza guhonyanga (kwica)amategeko n’itegeko nshinga ngo ahamare kabiri.
Urabona yakorerwa Coup d’Etat?
We nyine yarangije gukora Coup d’etat. Igihe rero yabona ko yasenyuye inzego akagira icyo akora vuba aha, ashobora kuba yashaka umukandida yenda mu ishyaka rye rya CNDD-FDD akaba ariwe wiyamamaza. Ubwo rero nahita nsubira mu gihugu cyanjye.
Uyu muyobozi yageze mu Rwanda mu karere ka Nyamasheke ari kumwe n’abandi barindwi barimo umugore we wari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Bujumbura.
Inkuru y’Igihe