Burundi: Igitutu gikomeje kwiyongera kuri Nkurunziza mu gihe hasigaye amezi 3 ngo amatora abe!

Publié le par veritas

Perezida Nkurunziza n'umufasha we

Perezida Nkurunziza n'umufasha we

[Ndlr :Hasigaye amezi 3 gusa ngo mu gihugu cy’u Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu, ariko kugeza ubu Perezida Nkurunziza yararuciye ararumira, ntaremeza niba aziyamamaza cyangwa niba azubahiriza itegeko nshinga. Abarundi n’amahanga bakaba bakomeje gushyira igitutu kuri Nkurunziza kuburyo abarundi bari kohererezanya ubutumwa bw’urwenya bwerekana ko Nkurunziza adakunzwe n’abaturage, ubwo butumwa buteye butya : « Perezida Nkurunziza yagiye gusura école primaire yo mu Kayanza. Umwana muto amubonye agira ati :wewe ndakuzi, ukora ku iteleviziyo yo mu rugo, iyo ujemo kuvuga amakuru Papa aca avuga ngo « zimya !» Uru rwenya rurerekana umwuka uremereye amatora yo mu burundi afite ariko n’amahanga akaba atoroheye Nkurunziza].

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihanangirije bidasubirwaho Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza, bakaba bamushinja ibikorwa bya politike bishingiye ku guhonyora, gufunga no guhotora bamwe mu mfungwa z’abatavuga rumwe nawe, ibi bikaba bikorwa mu gihe iki gihugu kitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi, akomeje kotswa igitutu ashinjwa kuba ashaka gukoresha uburyo bwo gukandamiza abaturage n’abatavuga rumwe na Leta by’umwihariko kugirango azabashe kongera kuyobora iki gihugu muri manda nshya izaba nyuma y’amatora yo muri Gicurasi uyu mwaka, mu bihugu bitandukanye bitamworoheye bikomeje kumwotsa igitutu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba iza ku isonga.

Mu byo Leta y’u Burundi iyobowe na Pierre Nkurunziza ishinjwa, harimo kuba barahotoye abantu barenga icumi bafatiwe mu ntara ya Cibitoke muri Mutarama, abo bakaba bari mu mutwe utavuga rumwe na Leta bivugwa ko bafunzwe hanyuma bakaza kwicwa.

Iki gitutu na gasopo yahawe Perezida Nkurunziza, ishobora kuzarushaho guhabwa agaciro uko iki gihugu kizaba kigenda cyegereza igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, cyane ko uyu muyobozi akomeje gukurikiranwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’ibihugu bikomeye ku isi ngo abuzwe icyo bita gushaka gusubira ku butegetsi abinyujije mu nzira yo guhonyora abatavuga rumwe nawe.

Inkuru y’umuryango
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
9
UK Writings
Répondre
U
Ibyahanuwe ku Burundi birasohoye. gusa mwebwe barundi mwagombye kumenya isomo mwakuye mu ntambara n'iryane mwabagamo mbere y'amasezerano y'amahoro ya Arusha.mukongera mukiga isomo mukuye muri aka gahe ka gahenge mumazemo imyaka icumi;nyuma mukareba igikwiye gukorwa
Répondre
N
Hahahhh ariko John ivyo uvuga wumva atari nonsense.mbe iyo migambi agomba kurangiza ntabandi boyirangiza??ten years is enough ivyatakoze muriyo ntavyagikoze bane kwica abaturagi noguturira amasoko vyo azobikora.hama kirya gitero co muntara yacibitoke turazi ababikoze sha wew nujahaongaho wiryamire.
Répondre
G
Bravo Rutayisire Boniface kuri uyu muti w'isangira ry'ubutegetsi utanze. Uyu ni umuganda ukomeye cyane. Imana ikomeze igufashe munzira nziza ukomeje yo kwitangira abanyarwanda bose no kubona umuti wo kubana neza.

FPR,MRND N'ABASHAKA SYSTEME NSHYASHYA NI IMIRONGO ITATU Y'IMYUMVIRE YA POLITIKI NYARWANDA

Le Samedi 7 février 2015 15h35, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [akagera]" a écrit :

GAHUNDA Y'UBWUBAHANE NO GUSANGIRA IGIHUGU KU BANYARWANDA BOSE UTAROBANUYEMO KUBERA IBITEKEREZO N'IBINDI BIMURANGA

Umusogongero:

Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda n'abatuye u Rwanda n'isi bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda kuburyo hubakwa u Rwanda rwa bose rutagira uwo ruheza cyangwa ngo rumuryamire rumuhora ibiterezo bye bya politiki n'ibindi.

Ibi bitekerezo ni umusaruro w'ubushakashatsi no gutekereza cyane igihe kirekire hashakishwa umuti watuma haboneka gahunda ishobora gufasha abanyarwanda guca burundu umwiryane, génocide, intambara, ubwicanyi n'ibindi bibi bisenya igihugu n'ubuzima biturutse ku gucuranwa ubutegetsi no guhezanya mubyiza by'igihugu.

Muri politiki nyarwanda haba imbere mugihugu no hanze muri opposition nyarwanda, hari imyumvire ikubiye mumirongo mikuru itatu. Iyo mirongo iyo ucukumbuye usanga hakubiyemo ibindi bintu byinshi by'ingeri zose ariko ntabwo bihindura imiterere yaya mirongo itatu y'ibitekezo biriho muri politiki kubireba gusangira ubutegetsi.

1. Politiki y'ibitekerezo byubakiye kumateka ya système y'ubutegetsi bwa FPR

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ndetse bakumva yagumana ubutegetsi ahubwo bagakosora ibibi bagaya cyanngwa bagawa n'abandi.

Bamwe muri abo bantu bumva ko ikibazo ari Kagame Paul muri FPR abandi bakumva ko Kagame Paul ntacyo abatwaye.
Abo bantu bamwe muribo biyumva nk'ubutegetsi bw'abatutsi ndetse na bamwe mubandi banyarwanda bakabona koko ubutegetsi bwa FPR ariko buri. Njye ariko simbyemera gutyo kuko iyo ucukumbuye neza usanga iyo mibonere hari aho idahuza n'uko ibintu biteye.

2. Politiki y'ibitekerezo byubahikiye kumateka ya systeme y'ingoma ya MRND:

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ye butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko babusubiyeho bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere. Aba bantu bamwe muribo babonako kandi na bamwe mubandi bantu babumva nk'abakiga bavuka Ruhengeri-Gisenyi. Kugiti cyanjye njye simbyemera gutyo kuko iyo ubisesenguye usanga atariko biri hari kubera ko usanga harimo n'abantu bavuka ahandi.

3. Politiki y'ibitekerezo byubakiye kugushaka gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutayisire aho ruhuriye na MRND na FPR. Usanga iyo système nshyashya yifuzwa yubakiye kuri ba victimes ba système ya FPR na système ya MRND biyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systeme z'ingoma MRND na FPR

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bashaka systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora Rwanda itagize aho ihuriye na FPR cyangwa MRND. Abenshi muri abo bashaka système nshyashya ni ababaye victimes ba ziriya ngoma za MRND na FPR. Kuri abo hiyongeraho abantu batabaye victimes ba ziriya ngoma (baba bato cyangwa bakuru ) bumva bakeneye système y'ubutegetsi nshya itari imwe muri ziriya ebyiri. Abo batabaye victimes banabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera ziriya systemes z'ubutegetsi, abandi ugasanga barazikoreye ariko kuri ubu bakaba bafite indi myumvire kubera impamvu runaka.

Abo bantu badashaka système nshyashya itari MRND na FPR bamwe rubanda ibona ko cyane cyane ari abo muturere tugize icyo bamwe bita Ndugangari, ni ukuvuga u Rwanda rwose uretse Ruhengeri-Gisenyi. Iyo mibonere ariko njye sinyemera gutyo kuko ntabwo usanga ihuje n'ukuri kuko abo bantu bashaka système y'ubutegetsi nshyashya ubasangamo amoko yose n'abantu bakomoka muturere twose tw'u Rwanda ndetse ukanabasangamo abanyarwanda bashakanye n'abanyamahanga etc. Abo bantu ubasangamo kandi abahoze muri ziriya systemes za MRND na FPR zavuzwe ariko bakaba batagihuje nazo imyumvire.

Iyi mibonere ya système eshatu z'imibonere ya politiki ku banyarwanda usanga ishingiye kubitekerezo mbere na mbere aho gushingira kukarere n'ubwoko kuburyo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasigara biyumva nk'abanyarwanda badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi.
Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mugihugu ndetse no hanze muri opposition kubatinyuka ukuri.

4. IBIGANIRO HAGATI Y'IYI MIRONGO ITATU Y'IBITEKEREZO HAGATI YAYO

Uramutse uhurije aba banyarwanda hamwe bari mubikuta bitatu by'ibitekerezo maze bakaganira, bamwe bakaganira mumurongo w'ibitekerezo barimo hanyuma ukongera ugahuriza hamwe ibyo bikuta by'ibitekerezo bikaganira bikemeranya no gusangira u Rwanda mumahoro nta n'umwe uhejwe cyangwa ngo aryamirwe, ntakabuza intambara mubana b'u Rwanda zacika burundu ndetse na demokarasi isesuye igashinga imizi. Ni ngombwa ariko ko iyo demokarasi ihera n'imbere hagati yabo mubafite ibyo bitekerezo.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe ariho ndetse n'azavuka nagire ubutwari bwo kwerekana aho ahagaze muri iyi myumvire y'ibitekerezo kandi ashishikarire no kuganira hagati y'abahuje ibitekerezo ndetse bagire n'ubutwari bwo kuganira n'abo badahuje ibitekerezo kugirango hubakwe u Rwanda rushyashya rubereye abanyarwanda bose.

Nta munyarwanda ugomba kumva bimuteye imbogamizi kukuba afite ibitekerezo runaka kuko buri wese agomba kubahirwa ibitekerezo bye n'uko ari, iyo niyo demokarasi. Abashobora kwitwaza amateka adahwitse yakozwe n'ingoma runaka (bamwe bafiteho isano) kugirango bacecekeshe abandi, icyo kibazo cy'ibibi byakozwe mungeri zose kigomba guharirwa ubutabera hanyuma abadafite icyo bigaya bakubakana u Rwanda.

Kuri uru rwego kandi bamwe twise intumwa za rubanda zagombye kubaho ziri hejuru y'ibintu byose ndetse zikaba no hejuru y'ubutegetsi bwose muri sosiyete nyarwanda, zikabaho zariyemeje kwamagana ibibi no kumurikira abanyarwanda bose hamwe no gutuma babana neza, aha hantu ho kwamagana ikibi bagomba kuhagira uruhare rukomeye mugutuma abagize nabi mumateka y'u Rwanda guhera kera kugeza ubu batiyitiranya n'abatagira ibyo bigaya. Hagomba gukoreshwa uburyo bwose abakoze ibibi mumateka y'u Rwanda babihanirwa hanyuma abatagira icyo bigayaho mumateka y'u Rwanda nabo bakubakana igihugu. Uwahaniwe ibibi bye nawe igihe arangije ibihano bye cyangwa asubiye munzira nziza agomba gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

5. INZIBACYUHO YAHURIRAMO BIRIYA BIKUTA BITATU BY'IMYUMVIRE

Igihe abanyarwanda bashyizeho leta y'inzibacyuho irimo abanyarwanda b'uturere twose n'amoko yose n'indi myumvire yose byaba bibaye fondation nziza mukubaka u Rwanda ruzabaho igihe cyose kuko mugusohoka muri iyo nziba cyuho noneho utsinze amatora agatekana ariko ya nzibacyuho igizwe na bose ikaba yaramaze gushyiraho ibyatuma byose habaho ubutegetsi bwabasubiza mu icuraburindi cyangwa bugaheza igice kimwe cy'abanyarwanda.

NB: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda baba abo mugihugu no hanze hamwe n'abatuye isi bose bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda. Ariko igihe runaka yifashishije ubu butumwa ningombwa ko yabugumisha mumyumvikanire yabwo kuko ushobora gukuramo interuro imwe ukayikoresha mubundi buryo ugasanga ntibikivuga rumwe n'imyumvire iri muri iyi nyandiko.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe abishoboye azavuge icyo abitekerezaho. Abamurikira rubanda barimo abanyamakuru n'abandi bose namwe urubuga ni urwanyu.

Abakora amanama cyangwa za conférences n'ibindi bituma abantu baganira kumateka yabo n'imitegekere y'igihugu cyabo namwe ni karibu.

Uzajya ashobora ajye antumira tuganire hirya no hino nanjye nzajya mbatumira.

Ababishoboye mwese muhaguruke dusure abanyarwanda tuganire kuri ibi bitekerezo kuko u Rwanda rukeneye kuba u Rwanda rushyashya rwa bose ruzabaho ibihe byose rubereye bose.

Ubu butumwa bwohererejwe amashyaka yose ari mu Rwanda n'abantu kugiti cyabo na société civile. Ubu bubumwa kandi bwohererejwe abantu bari muri opposition na société civile iri muri diaspora hirya no hino ku isi.

Iyi nyandiko itangajwe murwego rwo kubaka u Rwanda rushyashya rwa bose rutabuzemo umuntu n'umwe azizwa ibitekerezo bye, akarere, ibyo bita ubwoko n'ibindi.

Nta munyapolitiki cyangwa undi munyarwanda wagombye kuryama ngo asinzire igihe hari umunyarwanda utamerewe neza n'ubutegetsi buba buyoboye igihugu.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 03/02/2015

Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Hutus Tutsis n'abandi TUBEHO TWESE na CIVHEMG
Yahose kandi ari Chef de service Generaux et contentieux muri Sulfo Rwanda Industries
Yanabaye Directeur General w’isosiyete yigenga i Kigali Editions Centrales SARL akaba yari n’umwe muri ba Administrateurs sages watowe n’Abanyamakuru ba leta n’abigenga ba Press House mu Rwanda (Maison de presse du Rwanda) mumwaka wa 2000. Mugutora abagize iyi nteko ya conseil de surveillance bise inteko y'inyangamugayo, abatora basabye abagomba gutorwa ko basohoka hanze bakamara iminota mirongo itatu kugirango higwe niba hari ufite inenge n'ibibi akekwaho byatuma adatorwa, hanyuma mugutora, Rutayisire Boniface atorwa ari uwambere kuri iyo liste arusha amajwi uwari umukuru w'Imvaho Nshya ya leta, n'uwahoze ari umunyamakuru w'ikinyamakuru kigenga cya opposition n'abandi bakandida. Tel : +32488250305 (Belgium), Email: b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

Mu rwego rwo kugirango hatagira uhezwa cyangwa uwiheza kuri ibi bitekerezo azitiwe n'imyumvire y'umurongo wa politiki akomokamo wenda nk'ijambo rimwe rikamubera imbogamizi nk'abo muri FPR kubireba inzibacyuho, turasaba bene abo bantu ko bajya bakora nk'aho ijambo runaka ritarimo. Ndetse ntawe ugomba kubareba nabi abahora ijambo runaka. Icyari kigamijwe mumyandikiye y'iyi nyandiko n'uburyo buri munyarwanda wese yaganira kubitekerezo biyirimo agamije kubaka u Rwanda rwa bose. Ntabwo byari budushobokere kumenya amagambo yose yanogera buri système y'ubutegetsi.
He kuzagira uzitirwa n'ijambo runaka cyangwa ikindi kintu. ikigamijwe ni ibitekerezo.
Répondre
S
Nkurunziza n'akingure , agerargeze kumva neza ico Abarundi n'amakungu bamusaba. Hakaba hari ivyiza yakoze, nahe umwanya abandi babandanirize kuvyo yakoze kandi n'ubundi biraboneka ko Nkuruziza amaze kuruha uretse gusa inda nini. Ivyamunaniye nivyo Abarundi bipfuza gukosora eka mbere bagereko n'ibindi vyiza bitari bwakorwe mu gihugu kuva Uburundi bwitwa Uburundi. Nayo ahandi nabandanya kwihoma k'ubutegetsi, azoba ari kwitesha agaciro eka mbere n'umuryango wiwe upfe wangara canke babikwe muri za sentare z'igihugu canke sentare za vya bisambo vy'abazungu.
Répondre
U
Jewe sinshigikiye ko Amerika ibandanya kwivanga mu mabanga y'ibindi bihugu, kuko twese turazi neza ikibi Amerika igenda ikorera ibindi bihugu na cane cane Afrika; turazi neza ico iriko ishaka mu karere k'ibiyaga binini. Ikindi naco ca kabiri, abaturage ba amerika bagiriza agatsiko kari k'ubutegetsi ko katubahiriza ibwirizwa shingiro.

Ikindi ca gatatu, nsishigikiye ko Nkurunziza asubira kwitoza kuko yarangije igihe ciwe. Hari n'igihe mbere jewe nza nibaza niba Nkurunziza yarize guharura nk'abandi bikananira. Itegeko rivuga ko atarenza i " mandant " zibiri; ariko Nkurunziza avuga ko "mandant " zibiri zitaruzura ; akaba ashaka gushirako iya gatatu..
Ahandi naho , hari igihe nsanga Abanyafrika ari twe twisuzuguza mu vyo tuvuga n'ivyo dukora. Kuki umuprezida uba ubona ko asa n'umuntu azi ubwenge akora amakosa kandi ayabona kugera aho igisuma c'umuzungu kiza kugutegeka kikubwira ngo " gezaho" canke ndakwica, kandi ari mu gihugu cawe ? Mbega nuko uwo muzungu aba ariwe yagushize ku butegetsi kugeza aho arinda gufata inkoho yo kugukuraho ?? Kuki abaprezida bamwe bamwe ba Afrika batiyubaha kandi ngo bubahe ubwa mbere na mbere Abanyagihugu bayobora niba koko baba bazirikana ko ari Abanyagihugu babashize k'ubutegetsi ????

Hari mbere n'igihe ndaba bamwe mu baprezida bo mu karere k'ibiyaga binini, ngasanga barushwa kumva n'imbwa za hano i Buraya. Imbwa ya hano i Buraya , uyitegetse ati: " Icara ", ica yicara. Uyibwiye ati genda canke zana iki niki, ica ikora ico wayitegetse. Kuko mu bisanzwe imbwa ya hano irubaha cane.
Répondre
J
Mu by’ukuri, BARUNDI niba mushyigikiye inyungu z’igihugu cyanyu, mwagombye kureka Perezida Nkurunziza agakora indi mandat.
Pourquoi :
1. Il y a moins d’un mois, l’armée burundaise a écrasé dans l’œuf, une rébellion naissante…
2. Votre Président doit terminer le projet qu’il a commencé, et cinq ans ne suffisent pas…
!! Le bon sens, prime sur ce qui est écrit dans la loi. Dans l’intérêt de la collectivité, des circonstances exceptionnelles peuvent faire qu’il y ait entorse, si entorse il y a !!
Ce n’est pas le cas pour votre voisin du Nord ; à chacun sa croix.
Répondre
J
Ntugatukane wa gicucu we, jya wubaha ibitekerezo by'abandi.
S
Nkawe wiyise John, ibyo urimo uvuga ni nosense.Gushyigikira inyungu z'igihugu se ni ukwica itegeko nshinga? Ibyo gutsinda kiriya gitero cya Cibitoki, ni nkurunziza wagitsinde? Cyatsinzwe n'ingabo Zigihugu cy'uburundi, si Nkurunziza rero.
Ibyari byo byose uri inyenzi, kuko imvugo yawe ni imwe ya Gafuni Paul Kagome, ngo ibikorwa tumaze kugeraro, iterambere etc...., ngo nimutangira, muzongera mushyire ni njye wabahagarikiye genocide etc..........Ubundi se urupgu rwo rusanzwe ari kagame na Nkurunziza bazaruhungira he nirubashaka?
Before kagame, Rwandawas there, and aftre him, Rwanda will be there. same to Nkurunziza. Ibyo uvuga yarangiza yongerewe mandant ni ibiki atashoboye muri iyi myaka icumi? Urashaka kugira uburundi nka Rwanda, uganda na DRC. Uri imbwa!
C
Mr John, le problème au Burundi ce sont les législateurs qui ont élaboré la Constitution d'après guerre. Ils ont voulu jouer sciemment avec certains articles notamment l'art. 96 pour pieger le Parti CNDD-FDD croyant qu'il allait perdre les elections de 2005. Maintenant, avec la popularité et la force qu'a ce Parti, les memes personnes ne voient pas comment le renverser. Passer par un coup d'Etat, ce n'est plus possible. Former une rebellion est une chose mais en expliquer la cause et convaincre une population qui a tant souffert plus d'une décennie, ce n'est plus possible aussi. En témoigne ceux qui ont osé au debut de cette année; donc la seule chose est de recourir aux urnes et moi je suis pret à voter NKURUNZIZA Pierre parce que la loi le lui permet bel et bien!!!!!! En fait " Tel est pris qui croyait prendre". Gira amahoro!