Burundi: Igitutu gikomeje kwiyongera kuri Nkurunziza mu gihe hasigaye amezi 3 ngo amatora abe!
[Ndlr :Hasigaye amezi 3 gusa ngo mu gihugu cy’u Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu, ariko kugeza ubu Perezida Nkurunziza yararuciye ararumira, ntaremeza niba aziyamamaza cyangwa niba azubahiriza itegeko nshinga. Abarundi n’amahanga bakaba bakomeje gushyira igitutu kuri Nkurunziza kuburyo abarundi bari kohererezanya ubutumwa bw’urwenya bwerekana ko Nkurunziza adakunzwe n’abaturage, ubwo butumwa buteye butya : « Perezida Nkurunziza yagiye gusura école primaire yo mu Kayanza. Umwana muto amubonye agira ati :wewe ndakuzi, ukora ku iteleviziyo yo mu rugo, iyo ujemo kuvuga amakuru Papa aca avuga ngo « zimya !» Uru rwenya rurerekana umwuka uremereye amatora yo mu burundi afite ariko n’amahanga akaba atoroheye Nkurunziza].
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihanangirije bidasubirwaho Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza, bakaba bamushinja ibikorwa bya politike bishingiye ku guhonyora, gufunga no guhotora bamwe mu mfungwa z’abatavuga rumwe nawe, ibi bikaba bikorwa mu gihe iki gihugu kitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi, akomeje kotswa igitutu ashinjwa kuba ashaka gukoresha uburyo bwo gukandamiza abaturage n’abatavuga rumwe na Leta by’umwihariko kugirango azabashe kongera kuyobora iki gihugu muri manda nshya izaba nyuma y’amatora yo muri Gicurasi uyu mwaka, mu bihugu bitandukanye bitamworoheye bikomeje kumwotsa igitutu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba iza ku isonga.
Mu byo Leta y’u Burundi iyobowe na Pierre Nkurunziza ishinjwa, harimo kuba barahotoye abantu barenga icumi bafatiwe mu ntara ya Cibitoke muri Mutarama, abo bakaba bari mu mutwe utavuga rumwe na Leta bivugwa ko bafunzwe hanyuma bakaza kwicwa.
Iki gitutu na gasopo yahawe Perezida Nkurunziza, ishobora kuzarushaho guhabwa agaciro uko iki gihugu kizaba kigenda cyegereza igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, cyane ko uyu muyobozi akomeje gukurikiranwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’ibihugu bikomeye ku isi ngo abuzwe icyo bita gushaka gusubira ku butegetsi abinyujije mu nzira yo guhonyora abatavuga rumwe nawe.
Inkuru y’umuryango