INKOMOKO Y’IGIHUGU CY’U RWANDA N’ABANYARWANDA (igice cya mbere).
Intangiriro:
Imana Rurema yaremye ijuru n’isi harimo n’igihugu cy’u Rwanda, iraruringaniza, iruha imisozi n’ibisiza, iruha ibiyaga n’inzuzi, iruha amashyamba n’ibirunga. Urwanda ruli mu muhora (fossé) wicukuye ubwawo mu misozi yatumburutse muli Afurika yo hagati werekeza iburasirazuba, hakaba hashize imyaka hafi milliyoni 65 ibyo bibaye, uwo muhora akaba ariwo witwa Graben nini y’Afurika (Grand Graben Africain), ukaba uturuka muri Afurika y’epfo muri za Malawi, uwo muhora wagera hafi y’u Burundi ukigabanya mo ibice bibiri, kimwe kikaba kigizwe n‘ umuhora w’uburasirazuba uca muli Kenya na Tanzaniya aliwo witwa Rift Valley harimo ikiyaga cya Victoria ( Nyanza) ukaba ukomeza ukagera no muri Etiyopiya ukagarukira ku nyanja Itukura.
Mu rurimi rw’igifaransa, baravugango: “Les mêmes causes engendrent les mêmes effets, si maintenant vous trouvez une anomalie dans les effets produits par les mêmes causes, il faut aller chercher cette anomalie dans les causes qui leur ont donné naissance.” Umuntu agenekereje mu rurimi rwacu twabisobanura muri aya magambo: “Impamvu zisa zitanga ibisubizo bimwe, noneho iyo habonetse ibintu bidasa mu bisubibizo byatanzwe n’impamvu zimwe, ni ugushakira icyabiteye ku mpamvu biturukaho”.
Iyi nkuru nyanditse ndi Umuhutu, nitwa Rubona-Rwa-Nzoga kandi ntuye Rubona-Rwa-Nzoga ya Murambi hafi y’u Mubari wa Byumba aho biciye Mutagatifu Nyirabiyoro, akaba Umuzigaba w’UmuHima-Tutsi, wari Umugabekazi w’u Mubari wa Kabeja ,akaba yarakiriye Ibimanuka mu gihe byazaga mu Rwanda nyuma ibyo bimanuka bikazamubera bya ntibitura. Mu bitekerezo byanjye nkaba nitwara nk’Abazigaba bahisemo kuba Abahutu, nyuma y’urupfu rwa Biyoro na Nyirabiyoro ubwo bakinjwe nk’ibitungwa, hali ahagana mu mwaka w’ i 1725 ubwo umuvuduko (chronomètre) w’umuvumo watangiraga ku gihugu cy’u Rwanda ugasingira akarere kose!
Mu mashyaka nta shyaka mbamo, iryanjye ni irizadusubiza igihugu cy’amata n’ubuki nkuko byahoze kera Ibimanuka bitaraza, bigatuma ubumuntu buyoyoka mu ba Banyarwanda. Impamvu nakunze kwibanda ku nkomoko, ni uko mba nibutse ko hari umuririmbyi wavuze ati: “utazi iyo ava ntamenya iyo ajya”. Hari n’umugani wa bene wacu bo mu burasirazuba bw’Afurika uvuga ngo” Niba uri munzira ugenda, ukaba utakibona neza aho ujya, hagarara, nyuma usubire iyo wavuye”. Ni byiza ko mu nyandiko irambuye nageza ku basomyi, ubushakashatsi nakoze kugira ngo numve iby’urwango rwabaye karande mu Banyarwanda b’ingeri zose, mu moko yose, mu turere n’indi migirire iteye isoni.
A. Inkomoko y’u Rwanda hakulikijwe ubumenyi bw’isi (Géologie)

Hali n’igice cy’uwo muhora cy’uburengerazuba cyitwa Albertine kirimo ibiyaga nka Kivu, Edouard (Rwicanzige) na Albert (Ntanzige), ibyinshi muli ibyo biyaga bikaba bikungahaye kuli petrole n’amabuye y’agaciro, ubwo bukungu akaba aribwo buduteza iyi nyazi y’intambara kubera ba bagabo basa n’impinja bahora baburalikiye. Hashize imyaka igera kuli milliyoni 5 igice rwagati cy’uwo muhora cyaratangiye kwika, inkengero zawo zitangira gutumburuka (kujya hejuru). Ni ho havuye isunzu rya Congo Nil mubona ubu ngubu ritandukanya amazi y’uruzi rwa Kongo n’urwa Nil.
Ivuka ry’ibirunga ryahinduye imitembere y’Amazi mu Rwanda
Mu karere k’ibiyaga bigali, haje kuvuka ibirunga, hakaba hashize imyaka hafi miliyoni enye (4) nkuko tubikesha ubumenyi bw’isi ( Géologie) hali mu bihe bita Miocène-Pliocène.
Amazi y’uruzi rwa Kongo
Mu gihe ibirunga byarukaga byakoze urugomero (barrage) rwabanje kwifungira i Cyangugu nyuma rwongera kwifungira i Goma, ikiyaga cya Kivu uko tukizi ubu, kiba kiravutse. Urwo rugomero rwahinduye imitembere y’amazi muri ako karere ka Kongo Nil. Mbere ikiyaga cya Kivu n’imigezi yacyo yose byatembaga bijya muli Nil binyuze mu kiyaga cya Edouard, ibirunga bimaze kuvuka, Amazi y’ikiyaga cya Kivu n’imigezi yacyo yose byahise bifata inzira igana mu kiyaga cya Tanganyika biciye mu mugezi wa Rusizi ubundi byose bikisuka mu mugezi wa Kongo biciye mu mugezi wa Lufira wo mu gihugu cya Kongo.
Amazi y’uruzi rwa Nyabarongo
Mbere y’uko ibirunga bivuka, umugezi wa Nyabarongo watembaga ujya i Buganda unyuze mu nzira tuzi ubungubu y’umugezi wa Mukungwa. Aho hali ikibaya kinini cyazimiye kubera ivuka ry’ibirunga. Amazi yanyanyagiye (inondation) mu bisigara bw’icyo kibaya ni yo yaje kubyara ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Nyabarongo ibuze inzira yo gukomeza ijya mu Bugande, igice cyayo cyagarutse inyuma gihinduka Mukungwa, gihura n’ikindi gice kiva ku Gikongoro bihurira i Ngaru ya Gitarama aho bita mu nkokora ya Nyabarongo ( coudes).
Uru ni uruzi rwa Nyabarongo, Aha munsi ruvuye za Kibilira, hejuru i bumoso ruhuye na Mukungwa. Ubwo Nyabarongo igakata igana i kigali ( iburyo ) mu nzira itali isanzwe.
Ibyo byabaye bashize imyaka hafi miliyoni enye. bityo uturere twinshi tw’u Rwanda turushaho gutohagira. Nyabarongo ikomeza urugendo rutali rusanzwe igana i Kigali ubundi ijya guhura na Akanyaru bihinduka Akagera gafite amazi menshi kurusha mbere. Ubu rero niko gakomeza kajya i Bugande kabanje kunyura mu Mubali wa Kabeja.
Ibihe bihora bihinduka iteka
Kera, ni ukuvuga ahagana mu mwaka w’1725 nyuma ya Yezu, u Mubali wa Kabeja wali utuwe cyane utaruma ngo uhinduke Parike y’igihugu; kandi halimo ikiyaga kini cyitwaga i Gishamba kikaba cyari gifite n’ikirwa cyitwa Ishango ari nacyo cyali umurwa mukuru w’u Mubali.
Abazigaba Hima-Tutsi bari bimuye umurwa wabo mu kinyejana cya 15, impamvu bawimuye ni uko Ibimanuka mu gihe cyo ku ngoma ya Yuhi II Gahima (1444-1477) byagabye ibitero biyobowe na Zuba mwene Gitore bikica Cyubaka mwene Nyabikezi Umwami w’u Mubari, wali ufite umurwa mukuru ahitwa Mu-Mironko-ya-Nyagasiga, bafite n’inzu y’ubwami i Kiziguro hafi ya Murambi na Muhura muri Byumba. Ibimanuka byishe umwami Cyubaka binamutwara ikimasa cy’imihango ( taureau rituel ) n’ingoma y’ubwami bw’Abazigaba Sera I. Amateka atubwira uburyo Ibimanuka byaje no kubasanga no ku Ishambo, babakorera irya mfura mbi bikabaviramo kuvumwa (reba veritasinfo -umuvumo wa Nyirabiyoro):
Abantu bashobora kwibaza impamvu akarere k’ Umubari kahindutse ubutayu:
Burya koko imana ishobora byose. Dore amagambo Mutagatifu Nyirabiyoro yasize abwiye Umwami Kigeli wa III Ndabarasa nkuko yabitumwe n’Imana ubwo yali amaze kumuha inzoga y’ubuki (inkangaza) kandi Umwami Yuhi wa IV Mazimpaka yali yarayici inzoga y’ubuki mu mihango kuko yigeze kuyinywa agasinda bigatuma yica intore zali zamutaramiye bityo iyo nzoga akayita “ngunge”. Nyirabiyoro yabimubwiye muri aya magambo: “Murica abantu nk’ibitungwa, Umenye ko imitungo iturutse ku buhemu ntacyo imarira umuntu”, Nyirabiyoro yongeraho ati: “Umpaye ingunge nali umwami nkawe? Nanjye nkugunze iliza ya Mubari ho mu Mazinga, aho yimiraga mu Kiraro”.
Imana ishobora byose, izi umubare w’imisatsi ili ku mitwe yacu, ivuga limwe ibyo ishatse bikaba. Ibyo yatumye byarabaye. Umubari warumye. Abatembereye muri pariki yacu, bagiye babona imivumu yashaje, yerekana ko higeze guturwa.
Biracyaza
Mubigejejweho n’Umusomyi wa VERITASINFO
w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba