Sudani y'epfo: Uburwayi bwatumye Salva Kiir yitura hasi bufitwe n'abaperezida benshi b'ibihugu by'Afurika!
[Ndlr:Umuperezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo ntabwo yorohewe na gato, atinya demokarasi kandi abamushyize ku butegetsi barimo Riek Machar yashwanye nabo abandi arabafunga ! Aba yitandukanyije nabo ntibamworoheye, bafashe intwaro bigarurira igice kinini cya peteroli icukurwa muri icyo gihugu, uko iminsi ishira niko Perezida Salva Kiir ari kugenda agwa igihumura bitewe no gucika intege kuko yahamagaye igihugu cya Uganda ngo kimufasha kwica abaturage ba Sudani y’epfo none arimo abona amaherezo ye ari mabi, ibyo bigatuma agwa igihumura aribyo bita Stress mu rurimi rw’igifaransa, ntabwo kandi ari Salva Kiir ufite ibibazo nk’ibyo bimutera ubu burwayi wenyine , burya abenshi mu bakuru b’ibihugu by’Afurika ntibasinzira, ahubwo usanga bazerera hirya no hino ku isi nka roho mbi bitewe n’ibibazo by’imiyoborere mibi y’abaturage bishe amaherezo bakabona bizabagaruka, ibyo bikabatera uburwayi bita stress bushobora gutuma umutima uhagarara !]
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, avugwaho kwitura hasi aguye mu gihe yari agiye kwinjira mu ndege ngo asubire mu gihugu cye, avuye ku kibuga cy’indege i Khartoum muri Repubulika ya Sudani. Amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Kiir yaguye igihumure ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira, ubwo yari akiva guhura na Omar Bashiri wa Sudani.
Amakuru yizewe yageze kuri iki gitangazamakuru avuga ko Kiir yituye hasi ubwo yari agiye kurira indege y’umwihariko agendamo, “Ubwo yari agiye kurira indege yaguye hasi. Dutekereza ko byatewe n’umunaniro. Abamurinda bahise bamwihutishiriza mu ndege ariko yagaragazaga intege nkeya cyane.” Bivugwa ko abanyamkuru bihutiye kuyatara bakakwa camera bari bitwaje hanyuma amafoto bafashe akabanza gusibwa n’abashinzwe umutekano mbere yo kuzibasubiza.

Nyuma y’iminota mike, Kiir yahise akurwa mu ndege ajyanwa ahantu hatabashije kumenyekana akuwe ku kibuga cy’indege, bikaba bikekwa ko yari agiye kuvurirwa ahandi. Bamwe mu bayobozi batashatse ko amazina yabo atangazwa bemeza ko “ari ukuri ko Kiir yituye hasi ariko badashaka ko binyura mu itangazamakuru.” Umwe mu bashinzwe iperereza yabajijwe niba bamenye icyateye uku kugwa, agira ati “Kugeza ubu ntabwo tubizi. Bishobora kuba byatewe n’imitsi itakoraga neza cyangwa ibibazo by’ubuhumekero. Ariko tugomba gutegereza itangazo vuba, guverinoma nibona ari ngombwa kubitangaza.”
I Khartoum, Kiir na Bashir baganiriye ku bijyanye no koroshya ibibazo bikomeza kuvuka ku mutungo wa peteroli mu mijyi ihuza ibihugu byombi, umutekano, icuruzwa rya peteroli n’umubano rusange w’ibi bihugu kuva byatandukanywa mu mwaka wa 2011. Kiir wahuye n’isanganya yari yitezwe i Juba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ariko urugendo rwe rwigijwe inyuma.
Igihe