RDC: Uburakari bw'abaturage ba Beni ntabwo buracururuka !
Ubushyamirane bwongeye gukaza umurego mu karere ka Beni kari muri Kivu y’amajyaruguru mu gihugu cya Congo. Ejo kuwa gatatu taliki ya 22/10/2014 wabaye umunsi wa gatatu abaturage bisuka mu mihanda bamagana ingabo za monusco zitagaragaza ibikorwa mu kugarura umutekano muri ako karere cyane cyane ko izo ngabo zitashoboye guhagarika ibikorwa by’iyicwa ry’abaturage 80.
Ku byapa abaturage bari bitwaje hari handitseho amagambo asaba ingabo za ONU kuva muri Congo, abaturage bakaba bashinja ingabo za ONU ko zidatabara igihe abo baturage baba bagabweho ibitero n’abagizi ba nabi mu masaha ya n’ijoro, muri rusange abaturage bakaba basanga izo ngabo za ONU ntacyo zimaze kuko zitabarinda zikaba zitarashoboye no kuburizamo ubwicanyi bwabaye muri ako gace muri iyi minsi!
Ubushyamirane bw’abaturage n’ingabo za ONU bwarushijeho gukaza umurego ubwo ejo kuwa gatatu mu gitondo, abasore babiri bicwaga n’amasasu, imiryango itegamiye kuri leta muri ako karere ikaba ivuga ko abo basore barashwe n’ingabo za Congo mu gihe izo ngabo zabuzaga abaturage gutera amabuye ku modoka z’ingabo za loni zakoraga uburinzi (irondo) muri ako gace.
Umunsi wose kugeza ku mugoroba wa joro abaturage barigaragambije bagaragaza uburakari batewe n’icyo gikorwa, amapine y’imodoka yaratwitswe mu mihanda, abaturage bashyiraho za bariyeri hirya no hino mu mihanda kandi bakagenda baririmba indirimbo zituka ingabo za ONU. Abaturage bitwaje amabuye n’imyambi bashoboye kwigarurira ikiga cya gisilikare cy’ingabo za ONU aho birukanywe n’ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo za ONU (monusco) zarashe amasasu menshi mu kirere; abaturage 9 bakomerekeye mu mibyigano bahunga kubera gukandagirana, naho umwe akomeretswa n’isasu.

Umuyobozi w’ingabo za Monusco muri Congo Martin Kobler, yagerageje gusaba abaturage gutuza, asaba abaturage bigaragambyaga kudafata monusco nka nyirabayazana w’umutekano muke bafite, ahubwo ko bagomba gufasha ingabo za loni gukora akazi zishinzwe cyane cyane bakemerera ingabo za loni gukora amarondo. Martin Kobler yijeje abaturage ba Beni ko azabasura kuri uyu wa kane taliki ya 23/10/2014.
RFI