Nyamasheke: Aterwa ishema n’abagore batandatu yashatse n’abana barenga 30

Publié le par veritas

Kanyehene ngo atewe ishema n’abana be n’abagore batandatu.

Kanyehene ngo atewe ishema n’abana be n’abagore batandatu.

Kanyehene Patrick w’imyaka 79 utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kigabiro mu murenge wa Nyabitekeri, yishimira ko afite abagore batandatu n’abana babarirwa hagati ya 30 na 60, kuko avuga ko umubare atawuzi neza.

Kanyehene ngo yifuje kugira umuryango munini kuva kera aza kubifashwamo n’uko yari afite ibintu byinshi, bityo afata icyemezo cyo gushaka abagore benshi kandi ngo bikaba bimutera ishema rikomeye kuba afite umuryango munini w’abamukomokaho.

Avuga ko abagore be bose baziranye kandi ko bakundana ndetse ngo kugira ngo bose bumve ko ari umwe, uwo yabaga yarongoye ari mushya yagombaga kubanza kubana mu gipangu kimwe n’uwo asanze, akazabona kumwubakira nawe. Ibi ngo byatumaga nta mwiryane uba hagati y’abagore be kuko bose yabareshyeshyaga nta muto nta mukuru kandi bagasangira ibihari.

Agira ati “kugira ibintu ntubone abo ubiha ni ikibazo, ariko kandi burya abagore nta mashyari bagira ahubwo abagabo nitwe tubatera amashyari kuko tugira umuco wo gukundwakaza, hakagira uwo dutonesha undi tukamuha agaciro gake”. Kanyehene avuga ko buri mugore we amushakira umwanya akamusura cyane ko n’ubundi bose baturanye.

Mu rwego rwo kwirinda ko abana be bazamusaba umunani, Kanyehene avuga ko buri mwana wese yamufashije kujya mu ishuri ngo aminuze bityo nawe azirwaneho, kuri ubu bose bakaba ari abagabo kandi bibeshejeho.

Ku bwe ngo abagore benshi n’abana benshi ni umugisha ku muntu wabashobora ngo kuko usanga uri mu muryango munini kandi ufitiye igihugu akamaro. Agira ati “burya hari umuntu utashobora n’umugore umwe ubwo se wamuha abagore babiri akabashobora n’umwe atamushobora! Ariko iyo ufite ubushobozi bw’ibintu n’umutima nyawo, nta kiruta kugira umuryango munini kandi rwose ubu nibo bari kunshajisha neza”.

N’ubwo we yashatse abagore batandatu bose, Kanyehene avuga ko nta muntu yagira inama yo gushaka abagore benshi muri iki gihe cyane ko bo babikoraga mu gihe cya kera ibintu bikiriho, gusa akavuga ko byamubereye umugisha kandi akaba yumva bimutera ishema mu myaka y’izabukuru agezemo.

Kanyehene ni umwe mu bagabo bubashywe mu gace atuyemo, akaba yarabaye umurobyi, akabivaho akagura amato ya moteri (ibyombo) yakoreshaga, kuri ubu akaba ari mu zabukuru aho yemeza ko atunzwe n’ubuhinzi bwe ndetse n’abamukomoka ho.

kigalitoday
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Urakoze . Ni akaruhuko unyabitseho . Naho ubundi : iby'amashyari n'abana b'ishyari n 'ibiro cg ba sekreteri ntawe wabibeshya ntawe utazi uko bigenda n'uko birangira !
Répondre
A
Nk'abanyarwanda hali ibyo dukwiye kwibazaho, cyane nyane mu myumvire y'iki gihe
- Gushaka abagore benshi kubera ko yali afite umutungo uhagije? ni abagore yashakaga cy ni abacunga-mutungo, yashatse ngo buli wese abyaze aho yahawe umusaruro?
- Ngo afite abana hagati ya 30 na 60? Ilyo ni lyo shema? Kuba atazi n'umubare, ni ukuvuga ko n'abo azi atazi ibyabo birumvikana. Kubyara nk'inzoka? Ububyeyi si uguhiga ngo narabyaye, ahakomeye ni ukurera. Kuba ufite umunani wa buli wese ni inshingano si bwo burezi.
- Ngo abagore be barumvikana, abishingira ku kihe gipimo? Kuko babimubwira?
- Ese umugore wagira umutungo utubutse yashaka abagabo benshi ngo bamufashe kuwucunga?
Nyabuneka iyi myumvire ntikagere mu rubyiruko twimilije imbere, aliko cyane cyane iyi nkuru ntivuga ukuli kwose irazinzika. Uwabihagurukira yanyomoza iyi nkuru kuko abayivugwamo bose ni abantu (abanyarwanda) bafashwe nk'ibitangaza mu mibanire ya kumuntu
Répondre
H
Veritasinfo rwose ugiye kutubera umuti w'amenyo. Shikama yajya yivugira amakuru y'i Kabgayi gusa bakayiseka none wowe uciye ingoma umurya urimo kutubwira iby'abatunze abagore benshi i Cyangugu, si ngusetse kuko bigaragara ko uhakumbuye ariko wikabya ngo uduteshe igihe, dushaka amakuru ajyanye n'ibibera i Rwanda n'ukuntu twagibotora iriya ngoyi. Gusa kuba uri padiri utararongoye hari igihe iby'abagore wumva ari inkuru ikomeye yo kutugezaho, gusa muri iki gihe waba ibiretse gato tuzabigarukaho mugihe cy'amahoro
Répondre
H
Ariko se iyi nkuru yungura iki ku bibazo abanyarwanda bafite,kuzana abagore benshi ndumva ntaho bihuriye ni inkundura turimo,usibye ko byerekana ko Rwanda yari imeze neza mbere ya ba Serubyogo birirwa bakangisha imihanda n'amagorofa.Imbeba zibera mu mwobo ntizuruta uba mugorofa wikanga ejo hazaza?

Kugira abana benshi ni byiza biva kumana ariko ntibyaba imurikagurisha kuko nous sommes concentres kumakuru azatuma isi yose imenya amahano ya Kagame.
Répondre
J
Félicitation! Mon grand-père avait 3 femmes, mais pas autant d'enfants. Nizereko bose abafitiye UMUGABANE! Cyangwa ni ukujya kwishimisha mu cyumba abana bakavuka. Ibyo twese dushobora kubikora, ariko na none TUJYE TUREBA KURE.
Répondre