Burundi: Obama yasabye ifungurwa rya Pierre Claver Mbonimpa, yibagirwa kwamagana imirambo yo mu kiyaga cya Rweru!
Mu nama y’umuryango w’abibumbye yateranye ejo kuwa gatatu taliki ya 24/09/2014, perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama, yavuze mu mazina abantu ku giti cyabo bahirimbana hirya no hino ku isi kimwe n’abantu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abo bose abashimira ibikorwa byabo by’ingirakamaro bakora. Muri abo baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba yaravuzemo n’izina ry’umurundi Pierre Claver Mbonimpa wafunzwe na leta y’u Burundi imushinja icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu ; Perezida Barack Obama yasabye ko yafungurwa.
Perezida Barack Obama yagize ati : «ku isi yose, abagabo n’abagore b’intwari biyemeje kuzamura ijwi ubu baratotezwa, bakabohwa abandi bakicwa. Uyu munsi, turi aha ngaha kugira ngo duhe icyubahiro abo bose babuze ubuzima bwabo, muri bo twavuga Eric Lembembe wo mu gihugu cya Cameroun, cyangwa se Salwa Bugaighis wo mu gihugu cya Libiya ».
Perezida Barack Obama yavuze kandi no ku kibazo cya Pierre Claver Mbonimpa, umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu cy’u Burundi wafunzwe guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2014, akaba arengwa icyaha cyo " guhungabanya umutekano w’igihugu". N’ubwo ubuzima bwa Mbonimpa butameze neza ndetse akaba amaze ibyumweru 3 mu bitaro, urukiko rukuru rw’i Burundi rwemeje ko agomba kuguma mu munyororo. Ababuranira Pierre Claver Mbonimpa bo basaba ko yarekurwa akajya mu rugo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.
Umucamanza yafashe icyemezo cyo gushyiraho itsinda ry’abaganga bikozwe na ministeri y’ubuzima kugira ngo iryo tsinda abe ariryo rizakora raporo kubuzima bwa Mbonimpa. Icyo cyemezo kikaba kigaragaza ukwivuguruza, ndetse kikanagaragaza ko ubutabera bw’u Burundi bubogamye nkuko byemezwa n’ababuranira Mbonimpa ndetse bakaba barahise banga no gutanga ikirego cy’ubujurire kuri icyo cyemezo cy'umucamanza kuko babona ntacyo byatanga.
Perezida Brack Obama akaba yaragize ati : «twifatanyije n’abafunze muri iki gihe nka Pierre Claver Mbonimpa wo mu Burundi na Ahmed Maher wo mu gihugu cya Misiri, bagomba gufungurwa ; bagomba kurekurwa. Iki gitutu gishyirwa ku miryango itegamiye kuri leta, ni umugambi wo guca intege abafite igitekerezo cyo kwiyumvamo demokarasi. Ikigomba gukorwa rero, ni ukongera imbaraga mugushyigikira demokarasi. Aba bantu ni urugero rugaragara, urugero rugaragaza ubushake budasanzwe, ubutwari no kwitanga kw’abantu batavugwa kenshi mu binyamakuru. Abo bantu nibo bakora ibirenze ubushobozi bwabo buri munsi kugira ngo biyemeze kugira isi nziza. Igihe leta zo ziyemeje gukora politiki yo kurwanya abaturage bazo cyangwa imiryango itegamiye kuri leta, zikabikora zitekereza ko nta muntu numwe ubibona ; ako akaba ariko kazi kacu ku kwibanda kuri iryo rengera ry'abaharanira demokarasi kuko mwe muyiharanira mutari mwenyine. Kandi ntimuzaba mwenyine na rimwe. Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri kumwe namwe, na perezida wazo muri kumwe ».
Turi mu isi igoye
Barack Obama yemera ko ibyo aribyo byose igihugu cye gishyigikira leta zihohotera uburenganzira bw’abaturage bazo. Barack Obama yabivuze muri aya magambo agira ati :
«Isi tubamo iragoye. Hari igihe duhitamo nabi. Ukuri ni uko rimwe na rimwe tubikorera umutekano w’igihugu, leta zunze ubumwe z’Amerika zikorana n’ibihugu bitubahiriza uburenganzira mpuzamahanga bw’abaturage babyo. Uko akaba ari uguhitamo nkora kenshi nk’umukuru w’igihugu. Kandi nta narimwe nzabisabira imbabazi mu gihe nkora ibyo nemerewe n’amateko ampa ububasha bwo kurengera abanyamerika. Niyo nshingano yanjye kandi y’ingenzi ».
Nyuma obama yakomeje ijambo rye agera aho ahabwa n’amashyi menshi aho yagize ati : «Ariko ibyo ntibivuze ko tugomba kubangamira uburenganzira bwa muntu ku mpamvu zo kwinezeza, n’ubwo ibyo byadushyira mu mu buryo butadushimisha, n’ubwo byadutera kubabara, ntabwo leta zunze ubumwe z’Amerika zizahagarika ibyo gusaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kuri bose, tugasunika za leta mu kubahiriza uburenganzira n’ubwigenge bw'abaturage bazo, ntituzahagarika kubikora kuko ibyo biri mu bigize irangamuntu yacu kandi nibyo twemera ».
Iryo akaba ariryo jambo Barack Obama yarangirijeho ; gusa rero Obama ntiyatinyutse gutunga agatoki ibikorwa byo gushimuta abaturage mu Rwanda no kubica urubozo imirambo yabo ikajugunywa mu migezi no mu kiyaga cya Rweru, birashoboka ko kuba atarabivuze byaba byaratewe n'inyungu z’abaturage b’Amerika nk’uko yabivuze mu ijambo rye !
Iyi nkuru tuyikesha RFI.