Rwanda: CNR-Intwari irasaba ko ministre w'umutekano Musa Fazil Harelimana yegura ku mwanya ariho kubera abaturage bakomeje kunyerezwa!
Jean Damascène Munyeshyaka ,umwe mu bayobozi b'ishyaka Green Party mu Rwanda wanyerejwe nanubu akaba ataraboneka!
Umuyobozi w’ishyaka CNR-Intwari Bwana Théobald Gakwaya Rwaka yandikiye ministre w’umutekano mu Rwanda Musa Fazil Harelimana, ibaruwa imusaba kwegura ku mwanya wo kuba ministre bitewe n’izimira n’inyerezwa ry’abaturage rikorwa mu Rwanda leta ikaryumaho ndetse kenshi inzego zayo zishinzwe umutekano zigashinjwa gukora ibikorwa byo kunyereza abaturage , dore uko iyo baruwa iteye :
Bwana Musa Fazil Harelimana
Minisitiri w'Umutekano
KIGALI - Rwanda,
Bwana Minisitiri,
Ishyaka CNR-Intwari ribandikiye ribagezaho impungenge ritewe n’ibura ry'abanyarwanda benshi rikomeje kugaragara mu gihugu ariko ntihagire ibisobanuro bitangwa. Nyuma y'abagera ku bihumbi cumi na bitandatu(16000)bo mu karere ka Ngororero, ubu noneho abafunguwe barenga ibihumbi mirongo itatu (30.000) nabo baburiwe irengero.
Iyi mibare irenze ukwemera, mu gihe ibindi bihugu umuturage umwe abura igihugu cyose kigahungabana ndetse abayobozi bagatanga ibisobanuro mu nzego zose ndetse no mu batuye igihugu, twe mu Rwanda abaturage nk’aba barabura ubuyobozi bukicecekera! Ibi ni ibigaragaza ko ibura ry’aba bantu bose ubuyobozi bw'igihugu burifitemo uruhare.
N’ubwo tudashidikanya ko ibura ry'aba baturage inzego z'umutekano za FPR ziriri inyuma, turabasaba, Bwana Minisitiri, kugira ubutwari bwo kubwiza abanyarwanda ukuri, ndetse no kwegura ku mirimo mushinzwe kuko ntimwavuga ko mushinzwe umutekano w'abanyarwanda mu gihe abagera ku mubare nk' uyu mutazi irengero ryabo.
Turabibutsa kandi ko iyicwa rubozo rikomeza gukorerwa abanyarwanda hirya no hino haba mu magereza azwi n'atazwi, muri bamwe mubazaribazwa imbere y'ubutabera.
Ishyaka CNR-Intwari, kimwe n'abandi banyarwanda bose dutegereje ibisobanuro birambuye kuri iri zimira.
Harakabaho intwari mu Rwanda.
Bikorewe i Manchester, kuwa 12 Kanama 2014
Umuyobozi wa CNR-Intwari
Théobald Gakwaya RWAKA (sé)
Bimenyeshejwe:
-Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
-Nyakubahwa Minisitiri w'intebe
-Bwana Minisitiri w'ubucamanza
-Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.