POLITIKI: KAYUMBA NYAMWASA, HERODE WA NONE.
Aha Kayumba Nyamwasa yarimo ahambisha ku ngufu abaturage bari bamaze kwicwa n'inkotanyi mu cyo bise intambara y'abacengezi!
Ku itariki ya 27 kuri radiyo Itahuka, Ikondera n'Impala banyujijeho ikiganiro cyatanzwe na General Kayumba Nyamwasa. Muri icyo kiganiro kirekire, Kayumba yavuzemo amagambo ateye ubwoba nshaka kugarukaho muri iyi nyandiko: -Kuberako abacengezi bari bivanze n'abaturage byabaye ngombwa ko barasa abantu bose n'abo baturage bakagenderamo, ngo ni intambara ya “insagensi”. -RNC ntishobora kwishyira hamwe n'amashyaka badahuje ingengabitekerezo (cyangwa idéologie).
Iyo mvugo yerekeye amarorerwa y’ingabo za FPR-Inkotanyi mu gihe zari zihanganye n’abiswe Abacengezi bagabye ibitero mu majyaruguru y’u Rwanda mu mwaka w’1997. Imvugo nk'iyi irerekana bihagije ubugome ndengakamere uyu mujenerali yarazwe na FPR. Ubu bugome kandi nta handi bukiba ku isi kuko ntaho byemewe ko ubutegetsi bwirara mu baturage bukarimbagura kandi bushinzwe kubarinda.
Na none imvugo nk'iyi iratwereka ko Nyamwasa yemeye jenoside yakorewe abahutu muri Kongo kuko we ubwe yabicaga atarobanuye yitwaje ko akurikiranye interahamwe zari zivanze mu baturage. Aha atweretse ko ashyigikiye imvugo za Kagame aho avuga ko yababajwe no kuba atarabishe ngo abamare. Kuri Kayumba kimwe no kuri Kagame ngo gutsinda urugamba ni ukwica cyane kandi benshi. Nubwo aba bagabo bombi nabo basigaye bahigana nk'injangwe n'imbeba, iyi mvugo ya Kayumba itweretse ko mwarimu wabo ari umwe ; kandi bahigana kubera ko umwe abona undi ashobora kumurusha kwica benshi nk'uko muri wa mugambi wa Empire Hima, ubushakashatsi bukomeza kwerekana ko abo mu bwoko bwitwa Bantou bagomba gupfa ku bwinshi.
Muri icyo kiganiro iyo ugikurikiye neza usanga Kayumba Nyamwasa yivuguruza kuko yerekana ko ashyigikiye ko amashyaka yakwishyira hamwe ariko akongera agatsindagira ko batagomba kwishyira hamwe iyo badahuje ideology cyangwa ingengabikerezo. None se iyo idéologie opozisiyo ifite itariyo kubohora u Rwanda ni iyihe? Ni iyihe yindi itariyo gukuraho FPR igiye kutumaraho urubyaro? Ngo ibyo tugamije kugeraho ntibihuye? None se Kayumba we abona abari muri oposition bahuriye kuki? Aha nashimye ibibazo 2 Veritas yamubajije imaze kwandiko inshamake ya kino kiganiro ku rubuga rwayo: dore ibyo bibazo:
Niyo mpamvu abantu bose bashyira mu gaciro bakwiye kwamaganira kure iyo migambi mibisha ya RNC, idafite aho itandukaniye na gahunda y'ubucakara FPR yahagurukiye kugarura mu karere k'ibiyaga bigari. Iyi gahunda mbisha kandi ibihugu byo hakurya y'amazi magari biyiri inyuma kuko bizabyorohera kunyura muri ubwo bucakara bije gukomeza gukoloniza no gusahura Afurika. Ubwo bucakara bushingiye ku mugambi witwa Empire Hima izaba izwi ku izina rya HAVILA.
Izi mvugo uko ari 2 ziteye ubwoba ndetse zikwiye guhita zamaganwa, kandi koko niba ariko Kayumba Nyamwasa abibona agomba gukomeza kwamaganwa cyane. Dore impamvu mu magambo arambuye.
1.Kubera ko abacengezi bari bivanze n'abaturage byabaye ngombwa ko ingabo za Kagame na Kayumba zirasa abantu bose n'abaturage b’inzirakarengane bakagenderamo
/http%3A%2F%2Fwww.leprophete.fr%2Fimages%2Fhutus%20killed%20in%20KASHUSHA%20IN%20DRC.jpg)
Mbese abo bacengezi bageze ubwo binjira mu gihugu, uburinzi bwacyo bwari buri he? Ko ubwo burinzi buba bushinzwe kurinda inkiko z'igihugu, iyo barangaye bakabinjirana, ikosa rijya ku baturage ukabarimbagura? Ahubwo icyo gihe uhagarika imirwano ukihutira gushaka indi nzira yo gukemura ibibazo. None Kayumba ati kurasa ku baturage byari ngombwa kuko abacengezi bari babivanzemo?
Iyi mvugo y'uyu mu General iratwereka ko afite imikorere nk'iya wa Mwami Herode wo mu gihe cya Yezu, ko afite imitekerereze nk'iya Kagame iyo ahonda agatoki ku kandi ko atishe abantu ngo abamare, ko afite imitekerereze nk'iya Russ Feingold na ONU ku kibazo cya FDLR.
Kayumba nka Herode
Muribuka ko muri Bibiliya batubwira uburyo Umwami HERODE kubera kutamenya igice Yezu yari aherereyemo n'imyaka yari afite ubwo yamenyaga inkuru ko Yezu aje nk'umwami, yishe abana bose b'abahungu batarengeje imyaka 3 yibwirako Yezu ari bugendemo. Abana b'igihugu cyose barapfuye, Herode ahekura ababyeyi. Yaruhiye ubusa kuko atashoboye kwica Yezu. Iyo aza kuba yarabaye umwami mwiza mbere y'igihe ntabwo yari kwikanga ko Yezu aje kumusimbura!
Kuri Kayumba Nyamwasa ni ukuvuga ko Herode yakoze neza. Abacengezi ngo binjiye mu gihugu, aba arimbaguye abaturage. Nyamara mu bakurikiraniye hafi iby’iyo ntambara y’abacengezi, abenshi ni abemeza ko FPR yayikuririje, kugira ngo ibonereho kurimbura abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu, no gucecekesha abayibangamiye bose. Byakunze kuvugwa ko FPR yashakishaga impamvu zo guhana abaturage ba za Gisenyi na Ruhengeri ikazibura, kubera ko nta jenoside y’abatutsi yakozwe muri utwo turere. Ni yo mpamvu iyo ntambara y’Abacengezi yashyize Inkotanyi igorora, ziyuririraho zikindagura abaturage, bazira ko ngo bahishira umwanzi. Kayumba ubwe ngo yaba yarivugiye ko amaherezo ya Gisenyi ari ukuzaterwa itabi, abari abaturage baho bakazasigara ari umugani (ngo harabaye ntihakabe !)
Kayumba nka Kagame
/http%3A%2F%2Ftele24live.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2013%2F07%2Fgeneral_kayumba_nyamwasa_paul_kagame.jpg)
Kayumba nka Russ Feingold na ONU
Biragarara kandi ko Nyamwasa ashyigikiye amagambo ya Russ Feingold ubwo yavugaga ko FDLR igomba kuraswa yashyira intwaro hasi itazishyira hasi. Twese tuzi ko FDLR yivanze n'abaturage b'impunzi bari kumwe kuko yakomeje kubarwanaho ikabarinda mu myaka yose bamaze baratereranywe na ONU na UNHCR; ubwo Kayumba yabiraragamo ari ku kiraka cya FPR ariko ntibapfire gushira. Iyi mvugo ya Kayumba iragaragaza ko yemera gahunda ya FPR-Kagame bahuriyeho na ONU yo kurimarima impunzi bitwaje ko bakurikiranye FDLR (ni ukuvuga ko inyandiko iherutse kwandikirwa ONU aho amashyaka 6 arimo na RNC yamaganaga Russ Feingold, Kayumba atayemera cyangwa se ikaba yari igamije kujijisha).
FDLR iri kumwe n'abaturage b'impunzi bagera kuri 240.000 bivanze nk'uko abacengezi bari bivanze n'abaturage. Bitihi se, kuba Russ Feingold avuga ko bagomba kuraswa, wabona ari gahunda yaturutse kuri Kayumba na Kagame : Birazwi ko abo bagabo bombi ntacyo batakoze ngo biyegereze FDLR, kugira ngo bayirangize ku mayeri (ngo batinya ko mu minsi iri imbere, hari umutwe w’ingabo z’abahutu zakwisuganya zikotsa igitutu ingoma ya FPR-Inkotanyi, kugira ngo mu Rwanda habeho isaranganya ry’ubutegetsi hagati y’abatutsi babufite n’abahutu babuharanira). Cyakora ni abaswa kabisa: buriya se, aho ibihe bigeze, babona ONU yarasa ku mpunzi kandi ishinzwe kuzirinda, bigashirira aho?
Ntabwo uyu muti wa Kayumba Nyamwasa ari wo. Hoya. Hari ukundi byagenda kugira ngo ikibazo kibonerwe igisubizo. Niyo mpamvu abanyepolitiki bazima basaba FPR ibiganiro kugira ngo bashakire igisubizo hamwe. Ibisubizo birahari niba FPR idashobora kubigeraho, na Kayumba akaba adashobora kubigeraho, si ukuvuga ko habuze abanyarwanda bafite ibisubizo.
Abaturage b'inzirakarengane baguye mu ntambara y'abacengezi bagomba kuzabazwa Kayumba Nyamwasa na Paulo Kagame uko byamera kose. Ntabwo kwigamba hano ku maradio ko ngo yari afite ukuri, twabyihanganira cyane ko mu mategeko y'intambara ntaho byemewe kwica abaturage; kandi noneho muri kiriya gihe bicaga abaturage bitwaje abacengezi, nta ntambara u Rwanda rwarimo. Bazaduhe ibimenyetso ko hari abacengezi dore ko andi makuru avuga ko ahubwo yari imitwe ya FPR yari yapanze ngo yice abanyagisenyi kandi inabacecekeshe burundu (Dépité Tuyishime Brigitte wo mu ishyaka FDU rifatanyije na RNC yasobanuye neza uko ingabo za Nyamwasa zicaga abaturage b’inzirakarengane zibizi neza kandi zibishaka nk’uko yabibwiye ikondera, Ese ubu bahuje idéologie ?). Nk’uko umunyamakuru w’Ijwi rya Rubanda yakunze kujya abitsindagira, biratangaje kubona umuntu w’inkoramaraso nka Nyamwasa atinyuka agafata ijambo mu ruhame, kandi ubundi umwanya we wari ukwiye kuba muri Gereza !
2.RNC ntishobora kwishyira hamwe n'amashyaka badahuje ingengabitekerezo
(idéologie).
(idéologie).

1.Ese amashyaka afatanyije na RNC ahuje nayo idéologie ? Amashyaka ari muri opposition afite idéologie zingahe, zitaniye he ?
2.Ni iki amashyaka ya opposition arwanira kugeraho mu Rwanda adahuriyeho na RNC gituma adashobora gushyira ahamwe mu kurwanya ubutegetsi bwa FPR ?
Kayumba arashaka kwerekana ko we na benewabo bo muri FPR bagifite ingengabikerezo ya empire hima- tutsi. Iyi Empire Hima niyo idéologie principale ya FPR, Kayumba akaba abona ko Kagame asa nubabangamiye cyane (abo muri RNC), dore ko yabagize ibigarasha bicitse. Ni gute abantu baba bari gupfa umusubizo mu gihugu, inzara ikaba ica ibintu mu gihugu, ubwoba akaba ari bwose, hanyuma Kayumba akumva atakwishyira hamwe n'abandi bashaka gukemura ibyo bibazo, ngo aha ni ama idéologies atandukanye?
Hari umwanditsi witwa Abel Bangamwabo wigeze guha Kayumba ibibazo 11 byerekeranye n'ubwicanyi yagizemo uruhare, ubanza Jenerali atangiye kubisubiza (Rwanda: Général Kayumba Nyamwasa ashobora gutabaruka ari Intwari y'igihugu !). Mwongere mubisome murasanga koko akabaye icwende katoga, ngo niyo koze ntigacya, ngo niyo gakeye ntigashiramo umunuko.
Abantu baharanira impinduka mu Rwanda bagomba kwishyira hamwe byanze bikunze, ahubwo RNC niba idafatiye Kayumba Nyamwasa ibihano, nayo bayitondere. RNC na Nyamwasa baba koko babona ibintu kimwe na FPR ko hagomba kubaho Empire HIMA aho bazahindura aba Bantou abacakara babo? Tuzi ko ntayindi ideologie abantu babaye muri FPR bagira uretse iyo batangiranye yo kubaka Empire Hima – Tusti. Iyo usomye ibivugwa mu cyo bise PLAN HIMA,(Conquête de la région des grands lacs par les Hima ), ugasoma n'ibijyanye n'ingengabikerezo ya jenoside kuri FPR nkuko uwitwa UWINEZA Vincent yabisobanuye kuri veritas muri uku kwezi kwa munani, (Kurwanya no gukumira génocide n'ingengabitekerezo yayo), uhita usobanukirwa n'izi mvugo z'urukozasoni za Kayumba Nyamwasa muri kino gihe, ugahita ubona imbyino babyina muri FPR-RNC. Imana ibaturinde !
UMWANZURO
Burya koko ngo ahabonetse umwotsi haba hari umuriro. Bibaye impamo, gahunda za Nyamwasa wa RNC zitandukanye n’iz’andi mashyaka ya oppostion. Byakunze kuvugwa ko Abanyarwanda nta kizere bakwiye kugirira RNC kubera ko ikiyishishikaje atari uguhindura imiyoborere mibisha ya FPR ngo Abana b’U Rwanda barubanemo mu mahoro; ko ahubwo igikuru RNC iharanira ari ukuvanaho Kagame bakamusimbura, ubundi bakikomereza gahunda za FPR zo guheza Abanyarwanda mu bucakara.

Iyo gahunda kirimbuzi niyo ikubiyemo ingengabitekerezo Kayumba Nyamwasa agenderaho ku buryo kugeza magingo aya yumva ubwicanyi FPR yakoreye abahutu (n’ubu bugikomeza!) ari ngombwa. Bityo ntibyamworohera we na RNC kwifatanya n'andi mashyaka ya opposition kuko babona ko ayo mashyaka RWOSE afite gahunda yo kurwanya FPR yose kugeza irundukanye na gahunda ngome yayo ya Empire Hima. Ngiryo ibanga Nyamwasa yihariye, akaba atarisangiye n’abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda; bityo, nk’uko abyivugira, akaba ntacyo yafatanya nabo, kandi ni mu gihe !
Banyamashyaka rero namwe bandi mwabyiyemeje, mwebwe mushishikajwe no kubohora u Rwanda mururanduramo ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Inkotanyi, nimudutabare tutarashira, Kayumba na RNC ntibongere kubatinza mu makoni, dore noneho nta wundi mugabo cyangwa ikimenyetso mukeneye kirenze uko nyirubwite yabyisobanuriye.
Umusomyi wa veritasinfo
NTIBIZIGIRWA Anaclet
Nyamata, Kigali