Uganda: Komanda w'umutwe udasanzwe w'ingabo za Uganda yaburiwe irengero!

Publié le par veritas

Abasilikare b'umutwe udasanzwe w'ingabo za Uganda

Abasilikare b'umutwe udasanzwe w'ingabo za Uganda

Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe z’igihugu cya Uganda yatorotse igihugu ari kumwe n’abafasha be ba hafi bagera kuri 16.Ingabo z’igihugu cya Uganda n’igipolisi biri guhiga aho uwo musilikare mukuru n’abo bakorana baherereye ! Ministre w’umutekano mu gihugu cya Uganda aravuga ko guhunga k’uwo musilikare ari ikibazo cye bwite kandi ibyo bikaba bigaragaza imyitwarire ye mibi mu gisilikare.
 
Ingabo za Uganda ziremeza ko ihunga ry’uwo mukomanda mukuru ryatewe ni uko yari afite dosiye iremereye yerekeranye n’imyitwarire ye mibi mu gisilikare ariko ministre w’umutekano muri Uganda avuga ko gutoroka igisilikare kwa Komanda w’umutwe udasanzwe w’ingabo z’igihugu ari ingaruka mbi z’ibibazo biri mu ngabo za Uganda bitabonewe ibisubizo.
 
Bimwe mu bibazo biri mu ngabo za Uganda ministre w’umutekano yavuzeho, harimo ibyerekeranye n’imishahara mubasilikare, itangwa ry’amapeti kuburyo budafututse n’ikibazo cyabasilikare ba Uganda bagwa kurugamba ntihaboneke impozamarira cyangwa ngo bimenyeshwe ku gihe imiryango y’abaguye kurugamba ngo ibashyingure mucyubahiro. Ministre akomeza avuga ko hakenewe igisilikare gifite uburenganzira bwibanze gihabwa n’amategeko kandi ubumwe mubasilikare bukitabwaho ; kugira ngo ibyo bikunde hakaba hagomba kubaho ivugururwa ry’ubutegetsi kandi umutungo w’igihugu ugasangirwa kuburyo bungana.
 
Nk’uko amategeko agenga igisilikare cya Uganda abitegenya, bivugwa ko byemezwa ko umusilikare yabuze ku kazi ke iyo hashize iminsi 14 yikurikiranyije ; iyo hashize iminsi 90 ataraboneka uwo musilikari afatwa nk’uwataye akazi ka gisilikare (déserteur) kandi icyo cyaha kikaba gihanwa n’igihano k’igifungo kigera ku myaka 14. Itoroka ry’uyu musilikare mu kuru w’umutwe udasanzwe muri Uganda ryakuruye amagambo menshi bitewe ni uko muri icyo gihugu hari ibitero by’inyeshyamba mu karere kegereye imisozi ya Ruwenzori ku mupaka wa Uganda na Congo, hari abari gutekereza ko uwo musilikare ashobora kuba yasanze izo nyeshyamba.
 
Uretse n’ibyo by’imirwano ivugwa mu gihugu ; ingabo za Uganda zikomeje gupfa ari nyinshi ku rugamba mu gihugu cya Sudani y’epfo kandi abaturage b’abagande ntibabwirwe neza amakuru y’urugamba ruri kubera muri Sudani y’epfo n’ingorane ingabo za Uganda ziri guhura nazo ! Imbere mu gisilikare ubwaho hari amacakubiri ashingiye kubutegetsi bwa Museveni, ingabo zimwe za Uganda ntizifuza ko umuhungu wa Museveni aziyobora ndetse zikagaragaza ko zidashobora kwihanganira ko uwo muhungu wa Museveni witwa Muhozi asimbura se ku mwanya wa perezida ; hamwe n’ibindi bibazo bishingiye kubutegetsi bw’igitugu bwa Museveni , kandi ubwo butegetsi bukaba butangiye guterwa icyizere n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika zafashaga igisilikare cya Uganda mu buryo bwose none ubu inkunga icyo gihugu cyatangaga ikaba yaragabanyijwe, hatangiye kuvuka urunturuntu mu ngabo za Uganda.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article