UE: Umuryango w’ubumwe bw’uburayi ushyigikiye igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi.
Mu myanzuro y’inama yabo bakoze ejo kuwa kabiri taliki ya 22/07/2014, abaministre bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) bagaragaje ko bashyigikiye igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere. Muri iyo nama yabereye mu mujyi wa Bruxelle mu Bubiligi, ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’iburayi byagaragaje ko bishyigikiye FDLR mu buryo bwose bushoboka mu gikorwa cyo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wifuza ko abasilikare ba FDLR bashobora kuba bashinjwa ibikorwa bya jenoside, ibyaha by’intambara, ibikorwa byo gusambanya abagore ku ngufu, bashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko ya ONU na UE abiteganya kandi ibyo akaba ari nako FDLR ibyemera.
Iyo nama y’abaministre b’ibihugu by’Uburayi, abaministre ngo bashyikiye icyemezo leta ya Kigali yafashe cyo kwakira aba FDLR bashaka gutaha mu Rwanda kubushake bwabo binyuze mu nzira yo gushyira intwaro hasi no kunyuzwa mu ngando nyuma bakinjizwa mu buzima busanzwe; umuryango wa SADC wo usaba amahanga ko yakumvisha u Rwanda ko ahubwo abasilikare bakomeye ba FDLR bakinjizwa mu gisilikare cy’u Rwanda ntamananiza. Abaministre b’ibihugu by’uburayi bishimira aho ikibazo cy’umutwe wa M23 kigeze gikemurwa nyuma y'amezi 6 ashize uwo mutwe utsinzwe, bakaba bashimira ingabo za ONU z’iri i Goma kimwe n’iza Congo uburyo zitwaye murugamba rwo guhashya M23 no kurwanya umutwe w’abagande wa ADF Nalu.
Abaministre b’ibihugu b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’ Uburayi basanga ibikorwa bimaze kugerwaho muri Congo mu kugarura amahoro ari nk’idirishya rifunguye kumajyambere y’akarere kuburyo ayo mahirwe agomba kubungwabungwa ntatakare kandi ubuyobozi bwa leta ya Congo bukagera kubaturage batuye mu duce twose twagenzurwaga n’imitwe yitwaje intwaro. Ibihugu by’Uburayi uko ari 28 birashishikariza Congo gukomeza ibikorwa byo kwinjiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba M23 ibifashijwemo n’abayobozi ba Kigali na Kampala.
Abo ba ministre b’ububanyi n’amahanga basanga amatora ateganyijwe umwaka utaha mu gihugu cy’u Burundi, ari umwanya ukomeye ugomba gutuma icyo gihugu gikomera kurushaho ; bakaba bifuza ko amatora muri icyo gihugu agomba kuba mu mucyo, ntawe aheje, nta busembwa kandi akaba mu mahoro.
Kubyerekeranye n’igihugu cya Congo Kishasa, inama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Burayi bibukije abayobozi ba Congo uruhare rukomeye bafite mu gutegura no gushyira mu bikorwa amatora muri icyo gihugu ateganyijwe mu mwaka w’2016, ayo matora akaba agomba gukorwa mu buryo bwubahirije itegeko nshinga ry’icyo gihugu.Twakwibutsa ko Perezida Kabila ashaka guhindura iryo tegeko kugira ngo yongere kwiyamamaza kuko itegeko nshinga muri iki gihe ritabimwemerera, ibyo akaba atabishyigikiwemo n’abakongomani benshi ndetse n’amahanga ; niyo mpamvu mu nama y’umuryango w’ibihugu by’i burayi bibukije abayobozi ba Congo kubahiriza itegeko nshinga ririho, umuryango w’ibihugu by’Uburayi ukaba wariyemeje kuzatanga inkunga yose ishoboka kugira ngo ayo matora azagende neza ariko bakaba basaba abayobozi ba Congo gushyiraho ingengabihe y’amatora hakiri kare kandi bakaba bagomba kwita ku ngingo zigomba kwitabwaho nkuko zerekanywe n’indorerezi z’uwo muryango mu matora yabaye muri icyo gihugu mu mwaka w’2011.
Inama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’umuryango w’ubumwe bw’i burayi basabye abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda gufata ibyemezo byose bigomba kuzana demokarasi mu Rwanda mu rwego rwo gutegura amatora yo mu mwaka w’2017 ; ibyo bihugu bikaba bisaba ko mu Rwanda hagomba kuboneka urubuga rwa politiki, guha imiryango itabogamiye kuri leta uburenganzira bwayo no kugira ijambo mu muryango nyarwanda, abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bagakorera mu bwisanzure.
Muri iyo nama , abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Burayi biyemeje gutanga akayabo kangana na miliyari imwe na miliyoni 500 z’amafaranga y’amayero agomba guhabwa ikigega cy’amajyambere kigomba gufasha ibihugu by’u Burundi, RD Congo n’u Rwanda.
Ubwanditsi