1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 6)

Publié le par veritas

Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe.
Ntabwo biteye ishema mu gihe Kagame yizunguza imbere y'igisilikare kinyereza abaturage cyakagombye kurinda !

Ntabwo biteye ishema mu gihe Kagame yizunguza imbere y'igisilikare kinyereza abaturage cyakagombye kurinda !

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2014, Prezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi bari mu minsi mikuru: imyaka 20 irashize bari mu cyo bise INTSINZI. Twakwibutsa ko tariki ya 4 Nyakanga 1994, ari bwo ingabo z’Inkotanyi zafashe Kigali, zimaze kumenesha Inzirabwoba (les FAR, Forces Armées Rwandaises). Igihugu cyari cyaracuze imiborogo kuva Inkotanyi ziteye u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, ariko cyane cyane kuva tariki ya 6 Mata 1994, ubwo imirwano yuburaga Ingabo za Kagame-FPR zimaze guhanura indege ya Prezida Habyarimana, wapfanye na mugenzi we Prezida Ntaryamira w’u Burundi, n’abari babaherekeje. Ubwo kandi hari hamaze gupfa inzirakarengane zitabarika, ari izishwe n’Interahamwe, ari n’izishwe n’Inkotanyi.

Iyo mirambo yose ntacyo yari ibwiye FPR, kuko Kagame n’abambari be nta mpuwe na nkeya bari bafitiye abanyarwanda, kabone n’abatutsi bene wabo, kuko icyari kibashishikaje kwari ukwifatira ubutegetsi no kubwikubira bwose, uko byagenda kose. N’ikimenyimenyi ni uko FPR yakomeje kwica abahutu hirya no hino mu gihugu ihereye ku bajijutse cyangwa bifashije, ikagera n’aho itera impunzi muri Kongo ikazicamo abantu barenga ibihumbi 300 ubwo ingabo za Kagame zasenyaga inkambi zikoresheje intwaro za rutura mu myaka ya 1996-1998.

Tugarutse kw’isesengura ry’ukuntu Inkotanyi zatatiye programu zari zarahagurukanye, muri iyi nyandiko ya 6 nifuje kugeza ku basomyi uburyo Kagame n’abambari be bazambije inshingano FPR yari yariyemeje mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage.

6.KUZAHURA NO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURARWANDA

Inshingano kaminuza ya Leta zose ni uguharanira ko umuturage yamererwa neza haba mu gihugu cye haba n'ahandi yaba ari hose. Kugira ngo ibyo bishobore kugerwaho buri Leta ishyiraho gahunda yihariye ishinzwe imibereho myiza y'abaturage bayo. Mu Rwanda usanga iyi gahunda yibanda ku bintu  4 by'ingenzi: uburezi n'uburere, ubuvuzi, amajyambere y'icyaro, ubwishingizi n'ubwiteganyirize.

Kuri leta ya FPR rero iyi gahunda nayo yarayizambije cyane nkuko n'izindi gahunda zikubiye mu mahame yayo zazambye bidasubirwaho. Nkuko isanzwe ijijisha amahanga, FPR ikimara gufata ubutegetsi yihutiye kwiha gahunda yihariye mu cyo yise icyerekezo cya 2020 – vision 2020. Aha bavugaga ko muri icyo gihe umuturage w'u Rwanda azaba abayeho neza nk'umuturage wo muri Singapor.  Nahamya ndashidikanya ko Minisitiri w'Intebe Habumuremyi ajya kubwira Perezida Kagame ko abayobozi bose bakoze nabi, yari ahereye kuri iyi gahunda kuko mu by'ukuri byagaragaye ko nta bushake na buke  FPR ifite bwo gutuma umuturage w'u Rwanda agira imibereho myiza. Iyo ushishoje neza usanga vision 2020 ari icyuka gusa. Reka mbibereke muri makeya dore ko  nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera.

Mu burezi n'uburere

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, FPR yarekeyeho ibyiciro by'amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'amakuru n'ubushakashatsi. Mu mwaka wa 2006 ku myaka 6 y'amashuri abanza hongeweho indi gahunda yihariye y'imyaka itatu ireba cyane abatashoboye kujya mu mashuri yisumbuye. Nyamara wareba ugasanga FPR idashaka na mba gukemura ikibazo na kimwe mu burezi ku buryo uburemere bwabyo bwatumye uburezi mu Rwanda bupfapfana (reba ku ifoto aha uko abanyeshuri ba kaminuza mu Rwanda babayeho!), ndetse ahenshi ku masoko mpuzamahanga bugakemangwa:

-MWARIMU: umushahara w'urusenda (hafi 50 USD ku kwezi) watumye umwarimu wafatwaga mbere y'umwaduko wa FPR muri 1994 n'ababyeyi b'abanyeshuri nk'umuntu ngishwanama, agaragara mu maso yabo nk'inkorabusa. Bikagaragarira ku nzu babamo, imirire, imyambarire, imyigire y'abana babo, n'ibindi…

-ABANYESHURI:   gucamo ibice abanyeshuri  bamwe bakarihirwa abandi batarihirwa: Ntawe utazi ko FARG irihira abana b'abatutsi bacitse kw'icumu rya genocide, mu gihe hakuweho izindi gahunda zose za ministeres zitita ku bandi bose batishoboye. Iyo bigeze ku rwego rwa Kaminuza ho biba agahomamunwa na BOURSE (inguzanyo kubanyeshuri) barazimana. Bamwe mu banyeshuri bagahozwa ku nkeke yo gushakisha amafaranga y'ishuri aho batazi, ababyeyi babo bakagurisha utwo batunze twose, umwana akabaho mu ipfunwe ry'ubukene kandi atabuze ubwenge, hato FPR ngo ifite gahunda y'uburezi kuri bose.

-UMUBYEYI: Hari aho amafranga y'ishuri yavanweho kugira ngo berekane ko hari gahunda yo kwigira ubuntu mu gihugu nyamara imisanzu yakwa ababyeyi ugasanga ikubye incuro nyinshi ya mafaranga y'ishuri. Umubyeyi agakomeza kuhazaharira kurushaho.

-GAHUNDA ZITUNGURANYE MU BUREZI: uburyo bw'imyigishirize ndetse na gahunda ibigo byari  bisanzwe bigenderaho byahinduwe nta nteguza, FPR ica igifaransa mu Rwanda kandi izi ko abarimu  benshi bize muri urwo rurimi akaba ari narwo bakoresha bigisha! Mu guhindura gahunda z'ibigo, hari ahari hamenyerewe inderabarezi, sciences, indimi, n'ibindi; hari ibigo byareraga abakobwa gusa cyangwa abahungu gusa; byose gouvernement ya FPR-KAGAME yabivangavanze yirengagije cyane kandi nkana ibitekerezo by'ababyeyi ndetse n'abayobozi b'ibigo.

-UBURERE BUHABWA IMPFUBYI: Abana b'impfubyi bagiye bashyirwa muri za orphelinats. Ariko burya kuko uburere bukomeye buturuka mu muryango, byagiye biba ngombwa ko Leta ishyiraho gahunda zo gushakira bene aba bana imiryango yabakira. Nyamara kubera ya mikorere mibisha iranga FPR, bihutiye gufata icyemezo cyo gushyiraho itariki ntarengwa yo kuba za orphelinats zavuyeho (Il n’y aura plus d’orphelinats d’ici 2014). Byakabaye binyuze mu nzira nyazo babanje gushaka imiryango yo kwakira abo bana, leta ikizera neza kandi ikamenya aho ibohereje. None se iyo tariki nigera imiryaango itaraboneka, abo bana bazagana he? Bazagana ubumayibobo abandi bajye kuba ibitambo mu gisirikari muri Kongo.

Amajyambere y'icyaro

Iyi mvugo yaheze mu magambo cyane kuko mu Rwanda hose inzara iranuuma mu byaro. Ibya ngombwa byose FPR-KAGAME yabicucitse mu gace gato ka Kigali, ubundi igahuruza amahanga ngo naze arebe iterambere. Nta mushyitsi numwe batinyuka kugeza mu cyaro. Imishinga yagenewe icyaro nayikubira mu bice 2 by'ingenzi byakoranywe ubugome bikaba byaraviriyemo igihugu guterwa n'inzara itazarangira mu gihe cyose FPR-KAGAME ikiri ku butegetsi mu Rwanda:

1.GAHUNDA YO GUHUZA UBUTAKA: abaturage bategetswe guhinga igihingwa kimwe (kibereye inganda za Kagame n'ikipe ze), intooki bararimbaguye, ibishanga abaturage babyirukanywemo, uhinze ikigoli ntagikoreho akakigurisha kuri make hanyuma agategekwa kugura ifu yabyo ku giciro gihanitse. Hari naho umuturage yagiye ategekwa guhinga ibitaberanye n'ubutaka bwe, maze akaba yamara ibihe by'ihinga birenga 3 atarabona ku musaruro. Ahubwo abantu bitungiwe n'inema z'Imana gusa!!

2.GAHUNDA YA GIRINKA: Hano abaturage bagenda bahererekanya inka za kijyambere ariko nta bushobozi na buke baba bafite bwo kuzorora uko bikwiye. Izi nka zikenera ubwatsi n'abavuzi bo kuzitaho. Ubwatsi bwahingwa he kandi umuturage yarambuwe amsambu ye na Leta? Izi nka rero inyinshi zirapfa izindi zigatanga umusaruro muke. Birababaje.

Nk’uko umuryango mpuzamahanga witwa Global Hunger Index wabitangaje muri rapport yawo yasohotse mu Ukwakira 2012 (Klaus von Grebmer et all, THE GLOBAL HUNGER INDEX, the challenge of hunger: Ensuring sustainable food security under land, water and energy stresses; Bonn / Washington, DC / Dublin, October 2012), ishyirwa nabi mu bikorwa ry'izi gahunda zombi tuvuze haruguru ni zo zabaye intandaro cyangwa nyirabayazana y'inzara ubu iri guca ibintu mu Rwanda.

Si ibyo gusa kandi kuko amazi meza no gutuzwa heza intera biriho mu Rwanda muri iyi myaka 20 tumaranye n'ishyaka rutwitsi rya FPR-KAGAME, iyo ubigereranije n'ibyari byarateganijwe uhita ubona ko imibereho myiza y'umunyarwanda igana mu Rwabayanga. Nyamara kubera kwa “gutekinika” perezida Kagame ahoza mu kanwa, raporo baha abaterankunga berekana ko nta kibazo gihari.

Ubuvuzi, Ubwishingizi n'Ubwiteganyirize

Nk'uko no muzindi nzego byagiye bigenda, mu buvuzi naho FPR yaranzwe no kuzana gahunda nshya ariko ntiyite ku mishyirirwe mu bikorwa kwayo. Ibigo by'ubwishingizi n'ubwisungane byavutse ku bwinshi, ibyigenga n'ibya leta, ariko icyagaragaye muri byose ni uko ibi bigo byagiye bireba cyane inyungu zabyo kuruta iz'abanyamuryango. Imyaka ibaye 20 mu Rwanda nta bitaro bishyashya byubatswe (uretse isanwa ry'ibyahozeho mbere ya 1994). Ko abaturage bari miliyoni 7 muri 1994, ubu bakaba bageze kuri miliyoni hafi 12, ni gute leta none yita ku mibereho myiza yabo, yaba itarigeze iteganya kongera umubare w'ibitaro? Emwe n'ibigo nderabuzima byubatswe ni nyirarureshwa. Hashyizweho za MITIWELI, RAMA, CSR, ariko kubera ya gahunda nyamukuru ya FPR-KAGAME yo GUSAHURA, ibi bigo ntibyigeze biha umuturage servisi nziza. Muti gute?

-Kuberako RAMA na CSR byari bimaze kwigwizaho amafaranga menshi, FPR-KAGAME yarabihuje ibigira ikigo kimwe ikita RSSB, kandi mu byukuri bigaragara ko bidahuje inshingano. Yarabihuje, ikuraho amazina yabyo igamije kurigisa imitungo ya mbere kandi nihagira umuturage uzashaka kuzagira icyo abaza, azabura ibimenyetso kuko byarigishijwe muri uko guhuza ibyo bigo byombi.

-MITIWELI yatangiye ari ubuntu birananirana, bayishyira ku Frs 1000 birananirana, bashyira ku Frs 3000 na za categories birananirana, none ubu bageze aho bagutwara ibyo utunze mu nzu kandi n'ubundi byaranze. Servisi ya Mitiweli niyo yerekana neza ko FPR-KAGAME ikora macuri: iyo habuze ubushobozi ni bwo ipandisha imisanzu, aho yakayimanuye! Ubuvuzi na servisi bitangwa muri mitiweli ntibihagije kuko abarwayi boherezwa kwigurira imiti mu mafarumasi. Ayo mafarumasi kandi amenshi akorera FPR (Ibyo ni ibintu bizwi n'abaturage bagomba kumenya).

UMWANZURO

Imibereho myiza ntabwo ijyana no gukoresha imbunda, ikinyoma, gushimuta abantu no gushoza intambara z'urudaca hagamijwe gusahura no kwendereza abaturanyi. Ese dukomeje guceceka twazaraga iki abazadukomokaho? FPR-KAGAME irasahura ikagera naho isahura n'ibyagatunze abaturage bayo, ikimakaza gukorera mu kajagari ngo hato batazayitahura. FPR igomba kuzishyura abakozi bose ikigo CSR kizaba kitarishyuye, kuko umuturage yigomwe udufaranga twe yakoreye ngo tuzamurengere mu zabukuru. Amazina yahinduka atahinduka, Leta ntiyagombye kuberaho kwambura abaturage bayo.

FPR-Kagame yagombye guterwa isoni no kuririmba intsinzi ku nshuro ya 20, mu gihe umubare munini cyane w’abaturage ugizwe n’abicwa n’inzara, ntibavurwe, n’abana babo ntibige uko bikwiye. Ni ngombwa ko abanyarwanda b'ingeri zose bahagurukira kurwanya ubutegetsi bwa FPR, hagamijwe impinduka yazahura igihugu cyacu bidatinze, ari mu rwego rw’uburenganzira bw’abagituye, ari no mu rw’imibereho yabo.

Abaharanira iyo mpinduka bagomba gutahiriza umugozi umwe, nk’uko impuzamashyaka CPC yabyiyemeje, ubu ikaba iri kugenda irushaho kugirirwa ikizere n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Iyo mpuzamashyaka ni iyo gushyigikirwa mu buryo bwose, kugira ngo ironke ubushobozi buhagije bwo guhashya FPR – Kagame mu maguru mashya, no kugeza u Rwanda ku butegetsi bushya buzabanisha abanyarwanda mu bumwe no mu mahoro arambye, bityo abanyagihugu baziruhutse, biyondore mu bukungu no mu mibereho yabo, nyuma y’iyi myaka 20 FPR imaze ibica urubozo…

By’umwihariko, Abanyamashyaka mwese nimumenyeko umwanzi w'u Rwanda ari utifuriza abanyarwanda imibereho myiza, kandi ko ari ushyiraho gahunda zo guhuma isi yose amaso ubundi akanyuranya nazo nkana: uwo nta wundi ni FPR. Murahamagarirwa rero kwihutisha urugamba rwo kugoboka igihugu. Inzira ni CPC kandi imiryango irakinguye, cyono nimutabare abanyarwanda inzira zikigendwa !
BIRACYAZA.

Vincent UWINEZA
Commissaire RDI Afrique Australe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
W

Mutimamuke wo murutiba we nguri Furaha,niwowe Morel .icyakora ibinyenzi bizi kwihinduriza nka za cameleon.ariko Sion urimo ndumva ari Sodom na Gomora uri kuko umerewe neza ntiwajya wanda utukana nka za Serubyogo.Tubabajwe nabantu beza bafungiyubusa nka Kizito ,Victoire n'abandi naho mwa biyongoyongo Igihe kizagera mushwekure muhambire amabinga n'iminya musubire I bugande mwokarindagira mwe.
Répondre
H
W

Mutimamuke wo murutiba we nguri Furaha,niwowe Morel .icyakora ibinyenzi bizi kwihinduriza nka za cameleon.ariko Sion urimo ndumva ari Sodom na Gomora uri kuko umerewe neza ntiwajya wanda utukana nka za Serubyogo.Tubabajwe nabantu beza bafungiyubusa nka Kizito ,Victoire n'abandi naho mwa biyongoyongo Igihe kizagera mushwekure muhambire amabinga n'iminya musubire I bugande mwokarindagira mwe.
Répondre
H
W

Mutimamuke wo murutiba we nguri Furaha,niwowe Morel .icyakora ibinyenzi bizi kwihinduriza nka za cameleon.ariko Sion urimo ndumva ari Sodom na Gomora uri kuko umerewe neza ntiwajya wanda utukana nka za Serubyogo.Tubabajwe nabantu beza bafungiyubusa nka Kizito ,Victoire n'abandi naho mwa biyongoyongo Igihe kizagera mushwekure muhambire amabinga n'iminya musubire I bugande mwokarindagira mwe.
Répondre
F
ariko ubundi mwagabanije amatiku,ko ariyo
yatumye mumaza amahanga amaguru iyo dusoma ibyo mwandika turabaseka MWASIGAJWE INYUMA N,AMATEKA NYAGASANI ABOROHEREZE.
Répondre
F
umunsi wo kwibohora kuri mwese,nyamara byari bimeze neza cyane abapinga mwihangane,zikamirwa mu nduru.
Répondre
N
Muzahora mumeze nkimbwa zimoka twe duter'imbere
Répondre
N
Ari uwanditse nabakoze comments mwese muri mbwa gusa
Répondre
O
ayo mabandi yabaganda murayabwira ndiyumva tuzayakizwa niyemana kerri?
Répondre
K
Iyi analyse ndabona ituzuye. Harimo amarangamutima menshi. Si ndi umufana wa RPF, ariio na none nkurikije uburyo nize gukoramo analyse, ndabona bitandukanye n'ibyo wakoze aha. Ni gute umuntu akora analyse critique, akavuga ibibi gusa-kandi n'ibimenytso watanze byinshi wabeshye-kuko ndi ku Rwanda-ibyo wavuze bitandukanye n ibyo mbona. Gusa wenda hariho mubyo wavuze ibishoboka kuba aribyo, ariko nanone byateshejwe agaciro n'ibinyoma washye ari byinshi. Ikindi mbona kituzuye nta alternatives wigeze utenga. Ubundi umuntu iyo akora analyse critiques atanga na alternatives. Wowe ntazo watanze. Biguga ko witesheje agaciro, ukanagatesha inyndiko yawe. Gusa igitekerezo wari wagize nicyiza cyo gukora analyse critique, arko kuba wabihinduye ideologie, bigutesha agaciro nk umushakashatsi. Courage
A
..imyaka 20 tugushije ishyano lyo kuyoborwa n amabandi akorera MAFIA americano-britanique.
S
Abanyarwanda bari mugihirahiro!! Abategetsi dufite ni kubasabira bagakunda igihugu cy'u Rwanda n'abagituye!! Akarengane kariho kari gakwiye kubabaza aba bategetsi bacu!! Aliko iyo urebye usanga barangsriye imitungo. Muri make iyo duphuye usanga tujyana soul yacu yonyine. Hanyuma Nyagasani Imana ikakubazo uko witwaye kuri iyi si yatwoherejeho!! Banyarwanda harimo n'abayobozi bacu twari dukwiye twari dukwiye kugira umutima ukunda abantu no gukunda igihugu kurusha ibintu!! Bamukundabintu nibo batuma amapha, abaturage bakena kuburyo bukabije!! Ni aho gusenga Imana igahindura imitima y'abantu!!