RDC: FDLR yasabye umuryango wa SADC kuyibera umuhuza mu kuganira na leta y'u Rwanda
Nkuko bitangazwa na radiyo Okapi ikorera mu burasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa mbere taliki ya 9/06/2014, FDLR yasabye intumwa z’umuryango w’ibihugu bya SADC gushyikiriza icyifuzo cyayo (FDLR) ibihugu bigize uwo muryango. Muri ubwo butumwa FDLR irasaba umuryango w’ibihugu bya SADC kumvikanisha icyifuzo cyawo cyo gusubira mu Rwanda mu buryo bunyuze mu biganiro na leta y’u Rwanda aho gukoresha intambara.
FDLR ikaba yagejeje icyo cyifuzo ku ntumwa zari zasuye abasilikare ba FDLR bashyize intwaro hasi bakaba bari mu nkambi ya Kanyabayonga icunzwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye Monusco. FDLR ikaba yifuza kugirana ibiganiro bisesuye na leta y’u Rwanda ibifashijwemo n’umuryango wa SADC ; Uyoboye intumwa za SADC Coonradie Marius Anton yijeje FDLR ko icyifuzo cyayo azakigeza ku bunyamabanga bukuru bwa SADC.
Izo ntumwa za SADC zavuze ko uwo muryango wiyemeje gufasha FDLR mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi, SADC ifatanyije na Congo kimwe na FDLR bagomba gukorera hamwe mu gikorwa cyo gufasha FDLR gutaha mu Rwanda. Général Delphin Kayimbi ushinzwe ibikorwa byo gusubiza abasilikare mu buzima busanzwe yasabye FDLR gukomeza igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kubushake, akaba yasabye FDLR ko icyo gikorwa kigomba kuba cyarangiye mu gihe kingana n’iminsi 22 !
Ku italiki ya 30/05/2014, abasilikare ba FDLR bagera ku ijana bashyize intwaro hasi, kuri iki cyumweru taliki ya 8/06/2014 abandi basilikare ba FDLR bagera kuri 84 baherekejwe n’imiryango yabo igizwe n’abantu barenga 225 bashyize intwaro hasi ahitwa Kitogo muri Kivu y’amajyepfo. Mu gihe FDLR iri gushyira intwaro hasi, amashyirahamwe y’abagore mu gihugu cya Congo arasaba ko FDLR itagomba gutinda kubutaka bwa Congo ko ahubwo leta y’icyo gihugu ifashijwe n’amahanga bagomba gufasha FDLR igasubira mu gihugu cyayo cy’u Rwanda aho kuguma muri Congo (RDC)!
Ubwanditsi