Rwanda : Jean Paul ROMEO yahaye ubuhe bushobozi Faustin Twagiramungu butuma amusaba gukora ibitangaza ?
[Ndlr : Uwitwa Romeo yasohoye inyandiko ku rubuga rw’ « ikaze iwacu » aho asanga Twagiramungu yagombye kubanza gupfa nk’abandi banyepolitiki bamubanjirije kugira ngo abanyarwanda bamwemere nk’intwari ! Romeo akaba asangwa CPC itarakora icyo abanyarwanda bayitezeho ! Ubusanzwe hari amashyaka ya opposition arenga 20, ubu hamaze kujyaho impuzamashya 4 zigizwe n’amashyaka atavuga rumwe na FPR ; ariko biratangaje kuba tutarabona umunyarwanda numwe wibasira umwe mubayoboye izo mpuzamashyaka ngo abanzwe impamvu atarahagarika ibikorwa bibi Kagame akorera abanyarwanda nk’uko Romeo ari kubibaza Twagiramungu ! Byaba se biterwa ni iki ? Ni uko se abo bayobozi bandi atabemera ? Romeo se aziko Twagiramungu afite inkoni nk’iya Musa wo muri Bibiliya akubita hasi Kagame agahita yiruka ? Hari ubushobozi Romeo yahaye Twagiramungu none akaba amubaza impamvu atabukoresha ? uwavuga se ko Romeo afite ingengabitekerezo y’abishe umuryango wa Twagiramungu mu 1994 bawuziza ko ngo yatanze igihugu nk’utanga igiceri akuye mu mufuka yaba yibeshye ? Ibibazo nk’ibi nibyo byatumye umwanditsi wa Veritasinfo atwoherereza iyi nyandiko :]
Faustin Twagiramungu imbere y'abanyamakuru
Muvandimwe Jean Paul, mu minota nk’itanu, nibwo ndangije gusoma inkuru wasohoye ku ikaze iwacu wibaza aho CPC igeze iturangaza imbere. Ku bwanjye nshimishijwe n’ubutwari wagize bwo kwandika no kubaza abitwa ko baba batuyobora aho bageze imigambi myiza batwijeje. Ubwo ni uburenganzira bw’umwenegihugu mu kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye(N’ubwo nta gihugu CPC iyobora, nta n’abanyarwarwanda iyobora bazwi uretse abarwanashyaka b’amashyaka agize iyo CPC). Ndabigushimiye.
Ibyo maze kuvuga haruguru ngushimira rero ntibimbuza nanjye kugira icyo mvuga ku nyandiko yawe, ngo ndetse nkugaragarize n’ibyo nyinenga. Ndanakwiseguraho kuko mu by’ukuri iyi nyandiko yanjye yagombye gusohoka mu kinyamakuru cyasohotsemo iyawe. Kubera ko ntazi rero abayobozi b’icyo kinyamakuru, mpisemo kuyinyuza aho binshobokera.
1.Opposition igizwe na nde ?
Nkurikije uko nasomye inyandiko yawe urashaka kumvikanisha ko opposition ari CPC aho ugira uti « Abanyarwanda bari bizeye opposition n’abantu ngo bazi politiki ya kabuhariwe ubu barumiwe bariheba, ku buryo basigaye bafata ibyemezo bikomeye bakandikira l’ONU ngo barebe ko babarenganura ».
Sinanze ko habaho abantu bizera opposition cyangwa bizera abandi kubera ubuhanga n’ubwenge-muntu babaziho. Ikibazo mfite ni ikivuga ngo kwizera opposition cyangwa kwizera umuntu bivuga ko wowe wituramira ngo wa wundi wizeye abikubereyemo ? Iyo yaba ari imyumvire ishaje kandi ikwiye gucika mu banyarwanda.
Reka nshime abo banyarwanda uvuga, badacungira gusa ku banyapolitiki ngo babibabereyemo ahubwo bakirwanaho bo ubwabo. Ndabona ari abanyarwanda b’ukuri bazi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Erega njye numva n’abo banyapolitiki bakeneye bene abo banyarwanda kugira ngo bose nibashyira imbaraga hamwe bazagere ku ntego biyemeje.
Uretse CPC, ndabona ushaka kugaragaza ko opposition ari Twagiramungu cyangwa se kumugaragaza nk’umuntu kabuhariwe, utagombye kugira ikimunanira. Sinshidikanya ko Twagiramungu ari umunyapolitiki kabuhariwe koko, gusa sinemera ko hagira umutwerera imbaraga atagira. Simbona ko ari byiza kumugaragariza rubanda(le présenter au public) nk’umuntu wari ufite icyo ashoboye akaba ataragikoze cyangwa se nk’umuntu wirata ko ashoboye ibintu kandi mu by’ukuri ntacyo yishoboreye. Njye ndabona usa n’aho ushaka kumugaraza nk’utagize icyo ashoboye no kumutesha agaciro muri rubanda.
Nakwibutsa rero ko opposition atari CPC na Twagiramungu n’abo bafatanyije (N’ubwo bo utanabavuzeho). Dufashe opposition yo hanze njye mbona igizwe n’amashyaka menshi, amashyirahamwe adaharanira inyungu ndetse n’abantu ku giti cyabo barwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Simbona impamvu uvuga kuri CPC na Twagiramungu gusa. Ni uburenganzira bwawe kuvuga icyo utekereza ariko byaba byiza ko ukivuga mu mpande zose ukareka kureba ibintu umujyo umwe (A sens unique). CPC itaramara n’amezi abiri, kuyicira urubanza aho ntibyaba ari ukwihuta cyane cyane ko dufite n’andi ma coalition tutigera tubaza ibyo akora ? Nyabune ntitube nka ya sazi y’ubute kuko urugamba turiho ndabona ari rurerure, nta hutihuti yagombye kuturanga.
Abishyize hamwe Imana irabasanga(Union fait la force). Niba Twagiramungu yarahamagaye amashyaka icumi ngo bishyire hamwe, hakemera atatu gusa, wowe ubibona ute ? Ntubona ko abanyarwanda barwaye indwara ntaramenya uko yitwa ? Umunyarwanda iyo umubwiye ngo dukore iki, aho kukugira inama aguca intege, warenzaho ukagikora, agasigara agusabira ngo bigupfane maze abe uwa mbere mu kuguseka. Njye ni uko mbabona. Ibibazo by’abanyarwanda rero bisaba ko « ukoma urusyo akoma n’ingasire » kuko nta mwere nta n’umupfu. Bitari ibyo, tuzahora duterana amagambo no guca intege abari biyemeje guhangana.
2.Ni iki gitegerejwe kuri opposition ?
Ese muvandimwe wanjye Romeo, harya mutegereje iki kuri opposition? Kubaterura ikabageza i Kigali? Niba ari ukubageza i Kigali, aho mujya mwibaza muti ese iyo opposition muvuga ifite ubuhe bubasha bwo kubikora ugereranyije n’ubwo Kagame n’abamushyigikiye bafite? Niba ntabwo ifite se, mwibaza uko yabigenza kugira ngo ibugire? Ni uko buri wese ayifasha kugera kuri iyo nshingano. Romeo rero, wowe n’abandi mwumva ibintu kimwe nimuve hasi mushyigikire CPC cyangwa indi opposition group maze muharanire, mwe ubwanyu, izo mpinduka mwifuza. Niba kwishyira hamwe byaratunaniye, nimureke no guterana amagambo, buri wese akore ibye ntawe ubangamiye undi, yenda hari aho tuzahurira. Izo mbaraga zanyu, zacu, za CPC, za RNC, FDU, CNR, n’abandi tuzishyire hamwe maze murebe ngo turajya mu Rwatubyaye kandi twemye.
3.Hari ibyambabaje mubyo uvuga
Cyakora hari amagambo wanditse arambabaza “Nuramuka uhasize ubuzima, ntacyo urusha abandi bose batabaye”. Sinari nzi ko wifuriza Twagiramungu gufungwa cyangwa kwicwa. Nibyo koko nk’uko ubivuga, aramutse apfuye abandi bakomeza, ariko se arapfira iki? Urashaka kumvikanisha ko wakwemera ko hari icyo Twagiramungu ashoboye ari uko amaze gupfa? Byaba bibabaje cyane.
Urakomeza uti “Twagiramungu na CPC bagombye kumenya ko, icyo abanyarwanda babatezeho ari ugufata iya mbere, bakabayobora mu rugamba rw’amahina. Kurira no kwirirwa utabaza ntacyo byungura abaturage ». ukanongera uti “Ibi rero ku muntu wese utekereza, yagombye kumenya ko ariko bigenda iyo uri mu mwanya nk’uwo Rukokoma yihaye”. Aya magambo sinyatindaho kuko uri umuntu ukuze uzi icyo uvuga kandi ukakivuga wagitereje. Cyakora sinabura kuvuga ko ano magambo mbona abuzemo ikinyabupfura tugomba abakuru bacu, ndetse n’icyo tugomba abantu muri rusange. Ariko rero reka nkwibarize: Abo banyarwanda uvugira ni bande? Niba banahari se baragutumye ngo ubavugire? Ikibazo abanyarwanda dufite ni icyo kumva ko uko utekereza ari ko n’abandi bagombye gutekereza. Nanakwibutsa ko Rukokoma nta mwanya yihaye ahubwo ko yatowe n’abo bishyize hamwe.
4.Hari n’ibyo mbona bisekeje
Uravuga uti “General Mudacumura ubwe afite ikiguzi ku mutwe we. Inshuro zirenze imwe bamwigeze, ariko nta nyandiko ziteza ubwega twari twabona, uretse iz’ umwanzi RPF”. Muvandimwe wanjye sinkubeshye iki cyo cyansekeje. Kuri wowe ibikorwa bya politiki birangirira mu kwandika. Harya uwandika yandikira nde? Uwandika se agomba kubanza kubitangira abagabo cyangwa agomba kubanza kubinyuza kuri internet ngo ashyushye imitwe ya rubanda nk’uko mbona uwanjye washyushye mu gusoma no gusubiza inkuru yawe? Ndagira ngo nkwiyibukirize akantu kamwe: wibuka Rukokoma avuga ko politiki yo kuri internet atayishobora? Tegereza uzareba ko hari icyo azagusubiza? Ntacyo uzabona bidatewe n’uko atagusubiza ahubwo kubera ko uburyo bwo kugusubirizamo budakwiye. Uzamuterefone wumve akamurimo, yenda yazanakuvungurira kubyo bari gukora mu rwego rw’ingamba bihaye muri CPC.
5.Umwanzuro
Ese Muvandimwe Romeo nawe waba uri mu bo CPC iyobora ? Nakwibutsa ko Twagiramungu atatowe n’abanyarwanda ngo abayobore. Twagiramungu yatowe n’abantu bibumbiye muri CPC (n’ubwo nabo ari abanyarwanda ariko njye nanze kubivuga muri rusange). Bamutoye bagira ngo abayobore muri ya migambi bumvikanaho yageza ku Rwanda, nabo ubwabo, no ku mahoro arambye mu gihugu cyabo. Baramutse bayagezeho rero, n’abandi banyarwanda twaboneraho, ariko kugeza ubu Twagiramungu si umuyobozi w’abanyarwanda muri rusange, ni umuyobozi w’abanyarwanda bibumbiye muri CPC. None se wayobora abantu batakwemera, dutange urugero rw’abibumbiye muri CNR Intwari, RNC, n’andi.
Niba rero nawe uri mubo ayobora, hari inzego abarwanashyaka ba CPC bavugiramo, uzazicemo mu kubaza amakuru ya CPC ndizera ko uzabona amakuru wifuza. Niba kandi utaba muri CPC cyangwa muri rimwe mu mashyaka ayigize, njye ndumva ntacyo wagombye kuyibaza kuko nta mandat politique wayihaye. Nta n’icyo wagombye kubaza Twagiramungu kuko nta responsabilité agufiteho kubera ko utari mubo ayobora.
Narangiza rero nkwibutsa amwe mu magambo aba mu ndirimbo y’umuhanzi ntibuka neza, niba atari Bob Marley ni Lucky Dube avuga ngo “If you don’t have something good to say on someone, please shut up”.
UGIRE AMAHORO
Umusomyi wa veritasinfo