Rwanda: Inama ya BAD i Kigali yabihiye abayirimo kubera ibinyoma !

Publié le par veritas

Rwanda: Inama ya BAD i Kigali yabihiye abayirimo kubera ibinyoma !

Guhera kuwa mbere taliki ya 19/05/2014 i Kigali hateraniye inama ngaruka-mwaka ya Banki Nyafurika Itsura amajyambere (BAD). Iyo nama irarangiza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23/05/2014. Kigali yari yiteze kwakira abantu bagera kubihumbi 3000 n’abakuru b’ibihugu benshi ariko iyi nama irangiye haje abantu bake kubari bateganyijwe ikaba yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu 3 kubakuru b’ibihugu 54 bayobora ibihugu by’Afurika. Abitabiliye iyo nama bacumbikiwe mu mahema kandi ubusanzwe u Rwanda rwarashakaga kwereka abanyafurika ko rwabaye Singapulu y’Afurika nk’uko rukunda kubyivugira, ubushyuhe n’amagambo yuzuye ibinyoma byatumye abari muri iyo nama ibabihira bakaba bari gusinzira gusa (Nkuko bigaragara ku ifoto hejuru)!

Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD ifite gahunda yo guteza imbere umugabane w’Afurika, ariko imyaka 50 imaze ishinzwe irangiye Afurika ikomeje kuba umugabane wa nyuma ku isi ukirangwamo ubukene bukabije ! Zimwe mu nzitizi iyi Banki yahuye nazo mu guteza imbere Afurika kandi zaganiriweho i Kigali ni : Imiyoborere mibi ; umutekano mucye, Ubucuruzi budindizwa n’imigendaranire hagati y’ibihugu n’ibindi!

Mu bibazo bikomereye Afurika byaganiriweho harimo icy’abayobozi bagundira ubutegetsi! Kagame we asanga icyo atari ikibazo ngo ahubwo umukuru w’igihugu muri Afurika akwiye gusimburwa n’undi muntu uzaba amaze kwerekana icyo yamarira abaturage, iyi mvugo ya Kagame irerekana ko nta mukuru w’igihugu ugomba kuvaho muri Afurika kiretse yishyiriyeho uwo ashaka ko amusimbura! Kagame kandi yabwiye Tabo Mbeki wayoboraga Afurika y’epfo na Oloseguno Oba Sanjo wayoboraga Nigeria ko kuvuga ko bavuyeho mu mahoro ntacyo bimaze kuko ntacyo bagejeje ku baturage bayoboye nkawe!

Kugira ngo Afurika itere imbere ni uko igomba kugira inzego z’ubuyobozi buhamye, ntihagire abakuru b’ibihugu bigira utumana kubuyobozi bategereje kuzakurwaho n’intambara cyangwa imvururu bizasenya bike mubyo bubatse. Niba Perezida Kagame avuga ko yakoze ibintu byiza yagombye kuvaho mu mahoro ibyo yakoze bikaramba abaturage bakazahora babimushimira . Iyo gusimburana kubutegetsi bikozwe mu mahoro, undi muyobozi ugiyeho agerageza nawe gushyiraho akarusho akongera kubyo asanze ni muri ubwo buryo Uburayi bwateye imbere, kuko uyobora igihugu wese agira umurava wo gusigira abaturage icyo bazajya bamwibukiraho. Kuvuga ko perezida yakoze ibintu byiza akabigira urwitwazo rwo kugundira ubutegetsi amaherezo aba ashaka kuzavaho arimbukanye n’ibyo yakoze !

Biratangaje kubona Afurika itekereza gutera imbere kandi ibihugu biyigize hafi ya byose binukamo intambara n’amakimbirane ashingiye kubutegetsi butubaha demokarasi nkuko bigaragara kuri uwo mugabane ! Kagame we avuga ko Afurika idatera imbere kuko ikiri mu bukoloni, ariko yiyibagiza ko abayoboye Afurika muri iki gihe aribo bayishora muri ubwo bukoloni! Urugero rwa hafi ni uko abajyanama ba Paul Kagame ari abazungu gusa, kugeza ubwo agira Tony Blaire wari Ministre w’intebe w’Ubwongereza umukozi we ! None se ari Kagame ari na Tony Blaire, ukolonije undi ni nde ?

Inama ya BAD iteraniye mu gihugu cy’u Rwanda gishinjwa guhungabanya umutekano w’akarere, ingaruka zabyo akaba ari uko mu bihugu bikikije u Rwanda nta mukuru w’igihugu n’umwe mu birukikije uretse Museveni wa Uganda wakojeje ikirenge i Kigali, none se ni irihe somo Kagame yaha abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika ? Igihugu cy’u Rwanda kiri kubuza abaturage bacyo gutemberera mu bihugu bigikikije ngo batifatanya n’abandi banyarwanda bari hanze batemera ubutegetsi bwa Kigali, none se umucuruzi ufungiranye mu Rwanda azatera imbere ate ?

Hagati ya Congo Kinshasa na Congo Brazza hari amakimbirane kuburyo umuturage wa kimwe muri ibyo bihugu kugira ngo ave muri kimwe ajya mu kindi asabwa visa, ubwo se abacuruzi b’ibyo bihugu bazatera imbere bate ? Ibyo bibazo bikomeye by’imigenderanire n’ubutegetsi muri Afurika nta gisubizo biri guhabwa muri iyi nama ya BAD ibera i Kigali, ibyo bikaba bigaragaza ko ibirimo bivugirwa muri iyi nama ari ibinyoma gusa, bikaba byanabihiye abayirimo. Veritasinfo yagerageje kureba ibinyamakuru byose byandikwa muri Afurika ibura ahantu na hamwe hari kuvugwa inama ya BAD imaze icyumweru cyose iteraniye i Kigali uretse mu binyamakuru by’igihe n’umuseke byo mu Rwanda gusa!

Ubukoloni bwa mbere Kagame avuga Afurika ifite buri mu mitwe y’abayiyobora muri iki gihe, bahohotera abaturage bayobora, bakimakaza igitugu, bakimakaza ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bajya kuwubitsa mu mabanki y’ibihugu bikomeye by’Uburayi ahasigaye Afurika igasarura imvururu n’ubukene, igihe imikorere nk’iyo ikomeje muri Afurika nta majyambere azigera aharangwa!

Ubutegetsi buzima bwitorewe na rubanda kandi bugomba gukurikiza ibyifuzo bya rubanda nibwo buzazamura Afurika.

Ubwanditsi 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Abasinziriye ndabona bashobora kuba bari mw'iyerekwa ry'aho u Rwanda rugana kuko ruragana mubihe biruta ibyo muri 1994. Kuko abanyamahanga batunguwe n'ukuri kuri kugaragara kubinyoma bya Kagamé byo kuva1990 kugera 1994 aho yateguye kumara abantu kugeza aho na ONU ibyemeza igira iti "GENOCIDE TUTSI" ntikiri GENOCIDE RWANDAIS! harubwo guhindurirwa inyito kwahato na hato bizatanga inyito nyayo birumvikana ko GENOCIDE hari abatutsi bayiteguye ikaba itangiye kubitirirwa! Aba bagabo rero mubareke bisinzirire bazi icyo bokeje.
Répondre
J
Igihutu kinuka gusa!
M
U Rwanda rurimo ruratera imbere ahubwo nabakangurira kuza tugafatanya kubaka igihugu cyacu aho kwirirwa mukwiza impuha. Ese mwasomye n'iyi nkuru?<br /> http://umuryango.rw/spip.php?article12463
Répondre
B
Bazina Makuza we,<br /> cyubake ugissigirize ariko ntuzagitura!Les faits sont têtus!
K
ariko se ko mbona abo basinziriye bose ari abayobozi ba uganda.
Répondre
T
hahaha barambiwe nibinyoma bya Kagame. Nubundi abagande bahora baduseka.
N
Muzambarize neza bataba bahuye na twatuzi njy numva none basinzirijwe n iki? Njge narumiwe!!
Répondre
J
Boring,BAD,boring,everything is boring...topics boring
Répondre
S
KAGAME N'AGATSIKO KE KAMAZE ABANTU MU RWANDA. KABICA<br /> KARIGISA ABANTU.
N
Invururu ziri hagati ya Congo brazza Na DRC muzibaze Kagame. Mumubaze niriya ndege y'urwanda Kigali, Congo Brazza abantu iba itwaye. Ndabasaba ko muzanitondera nabariya bakobwa kagame yohereza Brazza gukora uburaya. Ipfubyi yunvira murusaku
Répondre
A
ahubwo nanjye ndikwibaza ziriya mvururu za Congo zombi bikanshobera. Nibaza ko ashaka guteza akavuyo mumarembo ya Angola, ngo ntizaze muri Est ya RDC, kubera ko Dos Santos yamwemereye ko azamurasa nasubira Congo, akicuza icyatumye aba President. Iza Burundi zatahuwe, yagirango atere Tanzania, atabare abarundi ubundi abe ariwe uvugwa ko yagaruye amahoro muribyo bihugu, cyangwa bamutabaze mubibazo azaba yateye. South Sudan ho yohereje ibisigazwa bya M23 byabanyarwanda ngo bijye gufasha Salva Kiir na Uganda. Centre Afrique hariyo zamaneko zitagira uko zingana, nabasirikare bateye akaduruvayo ngo Genocide yatangiye. Njya niba ari muzima bikanyobera. Tony Blair, Clinton na Museveni barumiwe ko abafiteho amabanga menshi yibyo bakoranye, abishyize hanze, ntabwo bazongera kubona umugati ahantu nahamwe. Kagame ni reincarnation ya Hitler, ntakundi twabivuga.
N
Ntabwo arugusinzira ahubwo nibikwereka ko barambwiwe ibintu bahoramo byabantu bamwe badahinduka. Ababantu ubona basinziriye cyangwa bisinzirije sabantu babaswa, ahubwo nuko barambiwe. Ibivugwa nibikorwa biratandukanye.
Répondre
L
Ndumiwe! Mbiswa nigire muri library da!
Répondre
A
Murebe kuri www.afdb.org, aho amafranga yiyo Bank ari kujya. Urwanda rufite project imwe gusa ya skills development and entrepreneurship. Nkabona impamvu Kagame aba ashaka kwiba Congo, ayo bahaye BRD yayamariye munganda ze nibi etages bidafite akamaro, none ngo arashaka guha amasomo abaprezida ba Africa. Impamvu iriya sujet bayihisemo nicyo ndimo kwibaza. Wagira ngo niwe babwiraga. abandi bo baranze kuhakandagira batazababaza impamvu batava kubutegetsi. None ngo abagomba kwiyamamaza bazabanze bahe programs bafite abo basimbura. Ese noneho arashaka gusimbura abaturage batora????
Répondre
A
Abo barasinzirizwa niki? Kurambirwa, guhaga cyane, nimyaka myinshi. Ese uriya usa na Ntawukuriryayo nuwahe badi????
Répondre
A
Ariko Kagame ararwaye mumutwe; yavuze ngo hari igihe abaprezida bateje imbere ibihugu byabo bavaho, abagyiyeho bakangiza. Ubwo rero arashaka kuvuga ko atazavaho kuberako abandi bazasubiza igihugu inyuma. Ninde wamubwiye ko ari kamara ariko???? Njye narumiwe rwose, ahubwo kubona nta baprezida benshi baje, ubanza birimo biramurya. Cyakora umwaku afite muri 2014, ntazawuva imbere. Nanjye ndebe aho amafranga azayavana yo kwishyura imyenda no kurwanya inzara iri kigali. Ese iriya Convention Center bazayikoresha iki???
Répondre
B
Buliya gusinzira barambiwe ibyo babwirwa bidafite ireme. Urugero kagame ngo aragaya abakuru b'ibihugu bajya i Paris gushaka ibisubizo by'ibihugu byabo. Kandi we ahora i Londres na Amerika adashobora gukandagiza ikirenge ke mu bihugu baturanye. Yigumira mu RwandUganda.
Répondre
K
Nimundebere namwe! Kuba Afurika ifite abayobozi nk'aba basinzirira mu nama izatera imbere bigenze bite? Ibi se nabyo tuzabyitirira abazungu !!
Répondre