Rwanda: FPR Inkotanyi yivuganye NSENGIMANA Alfred wari Exécutif wa CYUVE

Publié le par veritas

Alfred Nsengimana

Alfred Nsengimana

Hano ku Musanze haravugwa urupfu rudasobanutse rw’uwari éxécutif w’umurenge wa CYUVE Bwana Alfred NSENGIMANA.

Kuwa kane tariki ya 15/05/2014 umugore wa NSENGIMANA yarafashwe police ijya kumufungira ahantu hatazwi. Bakimara gutwara umugore, abapolisi bahise bazana uyu NSENGIMANA ari kumwe na bagenzi be 14 bari bafunganywe maze birirwa babatembereza aho yari atuye. Ntituzi niba bari bamuzanye gusezera kuko n’umugore yari ari mu menyo ya rubamba. Ikintu rero twibaza n’ukuntu byageze aho tukumva ko uyu NSENGIMANA twiboneye n’amaso yacu ari muzima twageze aho tukumva ko yapfuye. Amakuru ya mbere twamenye n’uko polici ngo yaba yamurashe ashaka gutoroka ngo kandi yambaye n’amapingu (http://www.umuryango.rw/spip.php?article12410). Ese banyarwanda ko twabeshywe kera koko FPR irumva iki kinyoma hari uwacyemera koko?

Gusa hano i Musanze dufite ubwoba bwinnshi kandi abantu benshi baribaza icyo izi nkotanyi zishaka gukorera aka karere bakayoberwa. Aho ntiyaba ari ya gahunda yo kuhatera itabi igikomeje? Tubitege amaso.

 

V. MUBERUKA

Musanze

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
O
Bazatumara ejo kuwa 6hari undi barashe hano i Nyakabanda ariko umurambo we warabuze twabonye aho amaraso yaviriye twumvise urusaku mu kajoro rw'amasasu
Répondre