Rwanda: Abarimu bo mu karere ka Nyamasheke baratabaza kubera inzara!
Ikigega cy’Agaciro fund (AGdf) kiri gusonga abarimu bafite ibibazo bikomeye by’umushahara muto kuburyo mu minsi mike amashuri ashobora guhagarara! Abarimu b’akarere ka Nyamasheke baratabaza kuko ikigega cy’Agaciro kigiye gutuma barimbuka ! Si Nyamasheke gusa abarimu bataka ahubwo ni mu gihugu hose, abarimu barataka inzara n'umusanzu w'Agaciro Fund bari kwakwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze nkuko n’abarimu bo mu karere ka Ngororero nabo bari gutabaza! Harya ngo ubutegetsi bwa Paul Kagame nibwo bwazanye amajyambere mu Rwanda ngo kuburyo abanyarwanda ubu aribwo bishimye kuva u Rwanda rwabaho !
Abarimu bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bamerewe nabi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Bwana Nkinzingabo Patrick uvuka mu kagali ka Kaburiro yategetse ko umwarimu wese wigisha muri uwo murenge agomba gutanga ku itegeko amafaranga mu kigega cy’Agaciro Fund!
Akurikije ibyiciro by’umushahara buri mwarimu ahabwa buri kwezi, uwo munyamabanga nshingwabikorwa yatanze imibare ikurikira y’amafaranga buri mwarimu agomba gushyira mu kigega cy’agaciro byihutirwa kandi ku ngufu:
1.Umwarimu wo mu kiciro A2 uhembwa ibihumbi 40000Frw buri kwezi ategetswe kujya atanga amafarang 5000Fws buri kwezi mu kigenga cy’Agaciro, agatanga kandi amafaranga 1000Frws buri kwezi yo mu isanduku ya FPR hakiyongeraho n’ayo atanga mu kigega cy’abacitse ku icumu FARG, tutibagiwe amafaranga y'amabuye y’itoroshi ry’abakora ironde n’ayandi.
2.Umwarimu wo mu kiciro A1 ategetswe gutanga amafaranga 10000Frw mu kigenga cy’Agaciro Fund,akongeraho amafaranga ya FARG,aya FPR n'ay'Irondo…
3.Umwarimu wo mu kiciro A0 ategetswe gutanga amafaranga ibihumbi 15000Frw buri kwezi mu kigega cy’Agaciro Fund, agatanga buri kwezi imisanzu muri FPR, mu kigega cya FARG, n'amafaranga yo gutunga Inkeragutabara n’ayandi yose ashobora kwakwa n'akarere igihe ari ngombwa !
Mu mwaka w’1987 umwarimu wo mu kiciro cya A2 yahembwaga ibihumbi 15000Frw ntawundi musanzu cyangwa inkunga nimwe yatswe , icyo gihe ayo mafaranga yari ahwanye n’amadolari y’Amerika 150, umwarimu wo muri icyo gihe yaguraga ipikipiki mu mezi 4 gusa kuko ipikipiki nshyashya yaguraga ibihumbi 60000Frw, ikiro k’inyama cyaguraga amafaranga 50Frw, impfizi y’inka ikagura amafaranga ibihumbi 7000Frws, umufuka w’ibishyimbo ukagura amafaranga 1000Frws, amafaranga y’umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye ku mwaka yari 7000Frws …, ngubwo ubuzima bwa mwarimu ku gihe cya leta ya Habyarimana Juvénal Kagame yirirwa avuga ko ntacyo yamariye abanyarwanda !
Kuri iyi leta ya Kagame Paul ubuzima bwa mwarimu buteye agahinda ; mwarimu wo mu kiciro cya A2 ahembwa 30000Frw ukuyemo imisanzu asabwa, umushahara wa mwarimu muri iki gihe ukaba uhwanye n’amadolari y’Amerika 45 ! Ni ukuvuga ko umwarimu wo mumwaka w’1987 ashobora guhemba abarimu 3 bo muri iki gihe bo mu rwego rwe agasagura ! Aho ibiciro by’ibiribwa bigeze ku isoko mu Rwanda, mwarimu ntashobora kurya inyama, kurihira umwana ishuri, kugura inka ngo ayorore, kugura umwenda…
Kugira ngo mwumve neza ubuzima bubi mwarimu abayemo muri iki gihe , twanyarukiye mu isoko rimwe ryo mu karere ka Nyamasheke tureba uko ibiciro by’ibiribwa byifashe, dore uko bihagaze : Ikilo cy’umuceli 800 Frws, ibishyimbo 600Fws, ifu ya kawunga 550Fws, ibijumba 200Fws, isukali 800Fws, igitoki 300Frws, Isahani y’ibiryo muri resitora (ration) 1000 Frws, icyayi n'umugati 500Frws. Ibi biciro birabereka ko mwarimu aramutse afata ifunguro rya saa sita muri resitora umushara we wose w’ukwezi yahita awishyura ibyo yariye gusa !! Iyo niyo vision 20/20 abarimu mu Rwanda bari kwerekezamo ! Mwarimu ntashobora kwishyurira umwana we ishuri kuko mu gihembwe kimwe gusa, umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ariha 80000Fws !
Niba mwarimu afite inzara bigeze aha, akaba nutwo akorera ari kutwamburwa n’abitwa abayobozi mu mimerenge kubera AGdf murumva ko abaturage bo hasi bapfuye kera , Inzara igiye kubarimbura ariko Kagame na FPR birirwa babeshya amahanga ngo u Rwanda rwateye imbere !
Kalimunda Aimable
Nyamasheke