« Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa » : Abasirikari ba FPR batsembeye imiryango yacu muri ISAR SONGA no mu ngo : 30-31/7/1994 (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abasilikari ba FPR-Inkotanyi nabo bishe Abanyarwanda ibihumbi amagana b'inzirakarengane! Iterabwoba rya FPR rigomba gukurwaho, twese tugashyingura abacu mu cyubahiro no mu mutuzo kandi tukajya tubibuka. Kandi ubutabera bukagera ku bicanyi bose .

Ubwo twibukaga ku ncuro ya 17 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yaravuze ngo « Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ». Iri jambo rya perezida ryanteye agahinda gakomeye, nyoberwa aho amarira aturutse, ndemera ndayarira kandi ndi umugabo. Nabitewe n’uko nahise nibuka ukuntu FPR Inkotanyi yatikije abantu b’iwacu, ibatsinda muri ISAR SONGA, nyamara ubu tukaba tubujijwe kubashyingura mu cyubahiro no kubibuka.

Niyo mpamvu najye niyemeje kugeza ubu buhamya ku kinyamakuru cy’abapadiri ari cyowww.leprophete.fr kugira ngo numve ko naruhuka ku mutima. Nizeye ko aba bapadiri bafata akanya buri munsi bagasabira n’abacu bapfuye nk’imbwa , bakaba badafite n’uburenganzira bwo kwibukwa, kubera ubugome, igitugu n’iterabwoba rya FPR Inkotanyi.

Ndi umwe rero mu bari bitabiriye inama yari yatumijwe n’abasilikari ba KAGAME(taliki 30 na 31/7/1994) kuko n’ubwo nari umwana nari nahagarariye mama wari  umurwayi muri icyo gihe. Inama yatangiye saa mbiri za mu gitondo nkaba nari mu bahabanje. Niboneye n’amaso yanjye abavandimwe,inshuti,ababyeyi ndetse n’abaturanyi banjye bakubitwa amafuni kuva mu gitondo kugeza nijoro mu ma saa tatu.

Sinarokotse rero kuko nari umwana kuko hari abana benshi bishwe ahubwo ni uko nagendeye ku gasura kanjye maze mbeshya ko ndi umututsi. Ku bw’amahirwe habuze umuntu wari unzi neza ngo anyomoze dore ko n’umwe mu babyeyi banjye yanyunganiye akavuga ko data atazwi neza binyongerera amahirwe yo kurokoka.

Nyuma rero yo kwicira abantu benshi muri iyo nama hatahiwe abari basigaye mu ngo bityo babahumbahumba nta n’umwe usigaye uretse abake bari bashoboye kurara bahunze cyangwa abari batarahunguka muri icyo gihe.

Sinshoboye gukoporora amazina mu ikaye nayateguriyemo muri 2004 kuko nta gihe gihagije mfite ahubwo nyohereje uko ari.

I. Ibyobo bajugunywemo

Ntibivuga ko abantu tugiye kuvuga muri iyi nkuru aribo gusa baguye muri ISAR SONGA cyangwa batsinzwe mu ngo mu cyahoze cyitwa Secteur KABONA. Nk’uko mubizi  jyewe nashingiye kubo nari nsanzwe nzi neza mbere y’intambara bityo nkaba ntarashoboye kumenya abandi baturutse ahandi baba baraduhungiyemo kandi nabo bakaba batararusimbutse.

Ibyobo batabwemo biracyariho.

Abahutu FPR yicaga yabatabaga mu byobo no mu miringoti: n'ubu baracyahaborera, ntaburenganzira bafite bwo gushyingurwa mu cyubahiro !

1. Icyobo kiri muri ISAR SONGA aho inama yabereye umubare ntuzwi neza

2.Inzu ya SIKUBWABO Marcel yari iherereye ku Cyibiraro : yaguyemo abantu bagera ku 10.Bamaze kwicwa basenyeweho iyo nzu.

3. Umusarani wo kwa bizimana Pirari : watawemo imirambo 5
4.Umuringoti wo kwa NDEMEYE : 6
5 Inzu yo kwa NKUNDABAGENZI : 16
6.Umuringoti wo kwa BANGAYANDUSHA François : 40
7.Hari kandi Icyobo cyo kwa HABIMANA Antoine ntashoboye kumenya umubare kuko           harimo abantu benshi batazwi.

8. Umuringoti wo kwa RUTAGAYISASO François :aha niho hiciwe umuryango we wose uretse abakobwa be 3 batari bahari.

NB: Hari umwe wafashwe ku ngufu n’abasilikari ba FPR izuba riva banamwanduza SIDA. Gusa ubu sinzi niba akiriho kuko nasize yenda gupfa. Bamwita MUKANDEBE Janviere wo ku Gatare ka Cyibiraro.

Dore rero muri make uko imibare nashoboye gukusanya y’abo niyiziye iteye:

ABAHUTU : 220(Abagabo) ;       45  (Abagore)              265 (bose hamwe)
ABATUTSI :       4(abagabo)           5(abagore)                  9 (bose hamwe)
ABATWA                        6 (abagabo)

BOSE     Hamwe=280

Nabonye n’ibindi byinshi, uwabyandika bwakwira bugacya. Ibi mbyanditse kugira ngo mpamagarire ababuze ababo muri buriya bwicanyi, kutibagirwa ababo. Tujye tubibuka.

II. IKIBABAJE KURUSHAHO

Mu by’ukuri icyarushijeho kumbabaza bigatuma niyemeza gukusanya aya mazina yose, ni ukuntu imfubyi n`abapfakazi bakomeje gushinyagurirwa muri Gacaca ndetse bigakorwa n’abagize uruhare muri ubu bwicanyi niboneye n`amaso yange dore ko nabo batahwemye kwiyemeraga bavuga ngo « amaraso y’abacu nta gaciro afite" , ngo « kwica imbwa z`Abahutu, interahamwe z’ abajura,....nta cyaha kirimo"

Abari bahagarariye ubu bwicanyi:

1. Hari umugabo bita SEMANYENZI Francoiswaje kugororerwa kuba umuyobozi  w’akarere ka GIKONKO. Uyu akaba yaravanguraga Abahutu mu Batutsi.

2. Undi ni MURANGAMIRWA Innocent na we akaba yarakoraga umurimo nk`uwo. Na we yagororewe kuba Umucungamutungo wa ISAR SONGA.

3. Hari kandi umugabo bita MUSHUMBA François, yafashwaga n’umuhungu we witwa Alphonse bajonjoraga abo babaga bibeshyeho cyangwa babeshye ko ari Abatutsi nabo bagakubitwa agafuni.Uyu Mushumba François yibereye iwe Kinazi/Kabona, ntawe umutunga n’agatoki !

N.B : Sinashoboye kumenya abasirikare bari bayoboye abadukubise amafuni kuko bari bashya muri ako karere kandi bakaba batarahamaze igihe kirekire.

Icyakora bari bakambitse ku cyahoze ari Komini RUSATIRA ari naho barazaga abajonjowe mu bicwaga kugira ngo badasubira mu ngo bakitiranywa n`abari bagihigwa ngo bicwe.

Abiciwe muri ISAR SONGA bajugunywe mu cyobo cyabikagwamo ibyatsi by’inka. Nyuma baje gutabururwa bavangwa n`abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa KINAZI.

Ndizerako abacu batazibagirana nk’aho bo batari abantu.Ndahamya ko umunsi umwe natwe tuzabona umwanya wo kubashyingura mu cyubahiro kandi tukajya tubibuka , kuko ngo « Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ».

Mugire amahoro.

R.Phéneas.

Kabona.

III. Reba liste y’amazina ya bamwe mu bishwe hasi aha.

Mushobora gukora téléchargement y'iyo liste hano hasi, muri format ya PDF.Niho isomeka neza.

Download
Liste igaragaza bamwe mu bishwe na FPR mu 1994.
Kuri iyi liste, murasangamo amazina,ubwoko bw'abiciwe muri ISAR SONGA, kimwe naho bari batuye. Hari abandi amazina yabo atarabasha kumenyekana.
liste.pdf
Document Adobe Acrobat [1.2 MB]
Télécharger
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Utibuka ageraho nawe akiyibagirwa

kubugome bwa genoside y'abatutsi yabaye murwanda harimo ibintu byo
kwitondera:

1. Guhakana ubugome bwamenywe n'isi yose

2. Ba nyirabayazana kuba bagishakisha impamvu zo kuyobya ukuri

3.Kudashyikirizwa ubutabera ngo babazwe ubugome bakoze

@ Tumenye ukuri tureke kuyoba. Uhereye kukuri kugaragarira buriwese, FPR yaje murwanda gutabara abanyarwanda babatutsi bari
babayeho nabi bayoboranywe igitugu, ubugome buhambaye, aho kwica abantu byari byarabaye nko gukina.

FPR itera leta ya Habyarimana, ukuri kuzwi nuko yari yaravuze ko urwanda rwuzuye kuburyo utakongeraho abandi bantu cyanecyane
babaga mumahanga. Genoside itangira rero abahutu babahezanguni batangiye kwica abatutsi babamerera nabi cyane. Iyo FPR itahatunguka ngo itabare abatutsi, ntekereza ko umugambi wabagome wo kumara
abatutsi wajyaga kugerwaho ariko ntibyashobotse.

Aho leta y’ubumwe igaragarije ko itumye abanyarwanda babana mumahoro ndetse ikagaragaza ko abakoze ibyaha bahanwa, abireze
bakanasaba imbabazi zivuye kumutima bagabanyirijwe ibihanao ndetse bamwe barafunguwe. Gushyigikira abagizi ba nabi kandi uzi ibibi bakoze ntiwaba utandukanye n’abahakana genoside kandi
igaragarira buri wese. Interahamwe zirazwi, ibyozakoze birazwi nukwica abatutsi ndetse nabahutu batavugaga rumwe nizo nkora maraso.

Mureke kuyobya abantu mwibwira ko abantu bazabatega amatwi, ahubwo abashaka kumenya ukuri baraza bakanakurikirana.
Interahamwe nabari babashyigikiye bishe abatutsi byo birazwi cyane. Ukomeza kubihakana nuko itamugizeho ingaruka nubundi abanyarwanda baravuga ngo nta utinya ishyamba, ahubwo atinya icyo
barihuriyemo niba ntibeshye.

Répondre
N

Ubugome bwakozwe n'Interahamwe, nukuri ababwitirira FPR bafite utubazo tutaboroheye.Ubu se ko FDLR irimo yica abakongoman aho yabasanze ibyo bibereka iki,iyo FPR itabatesha umugambi mubisha ahaa,
ishyano ryarikugwa kurushaho. wowe uteta rero uvuga ibitarabayeho, ukwiye kureba abantu bose bishwe nizo nkoramaraso ugashungura ukabona guharabika.

FPR ubaka urwanda kuko abashatse kururimbura burundu ntibigeze babigeraho narimwe yewe ntibazigera banabigeraho kuko gahunda nziza za leta yubumwe nta muntu utazazikuriiza uretse abishinja ibyaha
bakoze kandi nabo iyo basabye imbabazi barahanwa bakagabanyirizwa ibihano ubundi barangiza ibihano bakababarirwa. Kwihana birashoboka cyane, no guhinduka bibaho. nimuhinduke, mwihane twiyubakire
urwanda kuko nurwacu ntanubwo arurwabandi.

Répondre
K

INKURU IBABAJE:

Inkuru ibabaje ibonetse muri uyu mugoroba ni iy'urupfu rwa conseiller wa Biryogo Amuri Karekezi,witabye Imana mu bitaro bya CHUK i Kigali mu mugoroba wo ku cyumweru,bamwe bati Imana
iramuruhuye,abandi bati ahubwo nibwo bikijya gutangira, Ngo abaregera indishyi batangira iyo nyir'ubwite agiye.Imana imuhe iruhuko ridashira. apfanye imyaka 65,asize abana b'abakobwa bane
n'agahungu yashuguritse ku ruhande.

Répondre
K

NI AKUMIRO!!

Basomyi bo kuli runo rubuga rwose nibyo FPR yali ikwiye kwemera ko yishe n'abatutsi bene wayo.
Hali umudamu witwaga Mukarutamu Marguerite yali atuye i Remera , muli 1994 FPR yamujyanye hamwe n'abandi muli stade Amahoro yali umututsikazi witondaga cyane kandi wakundaga abantu
bose ntavangura lya moko. Inkotanyi zigiye kumwica hali abamuvugiye ko ali umututsikazi .Zanze kubyitaho ziramwica ngo nagende apfe yasangiye n'abahutu.
Umugabo we yali umuhutu nawe zaramwishe.

Répondre
P

Pheneas, ndagushimira ku bw'ubutwari wagize bwo kutugezaho iyi nkuru ariko kandi nakwihanganisha ku bw'abawe wabuze kubera Kagame n'inkoramaraso ze. Birakwiye ko n'abandi bavandimwe hirya
no hino bajya batugezaho amakuru y'ubugome n'ubwicanyi byakorewe abahutu,bitegetswe na Kagame,inkoramaraso ruharwa kuva iremwa ry'isi. Izi nkoramaraso zirabeshya ariko, ay'ubusa mu gihe
gito akazo karaba gashobotse.Zirataratambya ku busa.
Imana ibakomeze

Répondre
K

Kibeshya, that is a good analysis, ababa bafite ubuhamya bwo mu tundi turere kuki batabuzana?Kugeza muri Ruhengeri na Gisenyi, muntambara y'abacengezi!!

Ukuri kuzahora gutsinda!!

Répondre
K

FPR NGO YAHAGARITSE GENOCIDE?

1- HEHE?

Ahubwo ko yayitangije!

2- RYARI?

FPR yashinzwe 1987, nta génocide yari mu Rwanda. Ifata intwaro itera mu 1990 nta génocide yari ihari. Hemezwa amasezerano muri 1993, nta génocide yari yakaba. Kagame ahanura Ikinani 06/04/1994
[yarabitegenyije muri 1987 reba impapuro zavanywe muri Uganda zasohowe na Partenariat Intwari], akumira ingabo z'amahanga zari mu karere ngo ntizitabare 12/04/1994, yirukanisha iza loni tariki
18/04/1994, muri Gicurasi 1994, yanga ko MINUAR ya kabili iza gutabara. iBYO SI UGUHAGARIKA GENOCIDE.

3-YAKIJIJE ABATUSTI BANGAHE?

- Abatutsi bahishwe n'abahutu bariho, FPR iyo yageraga mu karere barayisangaga.

- Abatutsi bari bahishwe za Kabgayi( +/- 30.000, bajya kungana na 10% by'abatutsi bose barokotse[reba imibare ya IBUKA, yakozwe n'abanyeshuri bo muri Kaminuza +/- 340.000 rescapés], abahishwe mu
zindi paroisses [nka 18.000 kuri paroisse Ste Famille];...iyo FPR YAHAGERAGA BARAYIBAHAGA.

- Abatutsi barokotse kuko barinzwe n'abagendarume [za Nyarushishi + de 10.000 etc] bo bashyizwe mu maboko ya opération Turquoise ihageze, BAROKOWE NA LETA CG OPERATION TURQUOISE,SI UGUHAGARIKA
GENOCIDE;

4- Ahubwo Kagame yanabujije ingabo za FPR gutabara abatutsi, radio MUHABURA NAYO IKAJYA IBATANGA BURI MUNSI NGO NI BAHUNGIRE ZA BISESERE (tariki 15,16,... ngo hamaze kubohozwa na FPR) IBYO SI
UGUHAGARIKA GENOCIDE NI NO KUGABIZA ABICANYI ABIHUNGIRA,

Ese FPR yatsinzwe iza Habyara? Ni byo. Yashoboraga kuzitsinda vuba ? Ni byo. Kuki yareberaga ubwicanyi? Yari ikeneye ikirego kizayifasha kwikubira ubutegetsi.

Répondre
K

Umucamanza wa Espagne ashinza abasilikare 40 ba FPR harimo na Kagame ubwe ko bishe abanyarwanda barenga miliyoni 4 kuburyo buziguye cyangwa butaziguye (Directement ou indirectement).

Hari abashobora kubyita amakabyankuru ariko ubundi mutagiye kure iyo wiyemeje gushoza intambara ku gihugu , wabishaka utabishaka ingaruka ,uba nyirabayazana y'ibyago byose bivuye muri iyo
ntambara, FPR yo rero si ugutera gusa ,kuko niyo yatangiye ubwicanyi buteye isoni no gufata abagore ku ngufu, nyuma yo gufata igihugu ibyo gusambanya abagore byo byabaye igihembo" INTSINZI"
sinakubwira abagore bose babaye aba FPR, abagabo bari bafite abatutsikazi barishwe abandi barafungwa ngo ni interahamwe zababohoje, ubwo umugore akaba abaye uwumusilikare cyangwa se bose, nyuma
hagakurkiraho SIDA , none icyo cyaha kugeza ubu ngo n'interahamwe zasambanyije abacikacumu (abahutukazi bo ntibavugwa) ngo zibatera sida , yewe ni uwafashwe na SIDA nyuma ya 1994 wese avuga ko
yayitewe n'interahamwe, umwana wavutse nyuma ya 1994 kugeza ubu abyawe ni umututsikazi ubwo yitwa uwacitse ku icumu (ariko ngo nta moko aba mu Rwanda) uku guteranya abanyarwanda FPR ibyungukiramo
kuko ariho yubatse politique yayo ariko nabyo bizatubyarira akaga nkako yateje itera igihugu!

Répondre
B

....Biliya byabereye i RUSATIRA . BYAKOZWE na' abatumwe na SETAKWE Théoneste nawe yatumwe na kAGAME. Nibo banyantagije imipanga BALI BAMAZE KUGURA mu
baturage , babifashijwemo na NYAWENDA Esdron, wali bourgmestre ;    ntibabeshyere KABUGA Félicien,  ...afite ibindi azaziraaaaa    !!!!

Répondre
S

Uwavuga amabi ya FPR bwakwira bugacya. Umunsi ubutabera buzaza, imanza zigatangira, kurondora ibirego bya FPR, n'aho yabikoreye, bizafata igihe kirekire. Gusa iyaba icyo gihe cy'ubutabera cyali
kije. Ariko ngo  agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Uretse baliya bishwe, uyu Phéneas aravuga ko bafashe ku ngufu umukobwa umwe. Ni uwo yabonye uwo munsi. Nta murenge n'umwe, nta secteur
n'imwe, nta karere na kamwe ko mu Rwanda FPR itafashemo abagore, abakobwa n'abana bato ku ngufu. Byose bizajya ahagaragara umunsi imanza zizatangira, enquête zigakorwa hose ku mirenge,
abafashwe ku ngufu bakivugira urwo babonye. Heureusement, FPR yaliteganyilije ubwo yashyiragaho itegeko livuga ko gufata ku ngufu ali Crime contre l'Humanité. Igomba kuba yali izi ko yo
itazagerwaho. Yo yarabafashe ku mugaragaro, bazengurukaga mu giturage bashakisha abagore, utwana tw'udukobwa... ureke abo yilirwa ibeshyera ngo bafashe abagore nta n'abo bafashe. Imana iliho
kandi niyo nkuru.

Répondre