« Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa » : Abasirikari ba FPR batsembeye imiryango yacu muri ISAR SONGA no mu ngo : 30-31/7/1994 (www.leprophete.fr)
Ubwo twibukaga ku ncuro ya 17 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yaravuze ngo « Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ». Iri jambo rya perezida ryanteye agahinda gakomeye, nyoberwa aho amarira aturutse, ndemera ndayarira kandi ndi umugabo. Nabitewe n’uko nahise nibuka ukuntu FPR Inkotanyi yatikije abantu b’iwacu, ibatsinda muri ISAR SONGA, nyamara ubu tukaba tubujijwe kubashyingura mu cyubahiro no kubibuka.
Niyo mpamvu najye niyemeje kugeza ubu buhamya ku kinyamakuru cy’abapadiri ari cyowww.leprophete.fr kugira ngo numve ko naruhuka ku mutima. Nizeye ko aba bapadiri bafata akanya buri munsi bagasabira n’abacu bapfuye nk’imbwa , bakaba badafite n’uburenganzira bwo kwibukwa, kubera ubugome, igitugu n’iterabwoba rya FPR Inkotanyi.
Ndi umwe rero mu bari bitabiriye inama yari yatumijwe n’abasilikari ba KAGAME(taliki 30 na 31/7/1994) kuko n’ubwo nari umwana nari nahagarariye mama wari umurwayi muri icyo gihe. Inama yatangiye saa mbiri za mu gitondo nkaba nari mu bahabanje. Niboneye n’amaso yanjye abavandimwe,inshuti,ababyeyi ndetse n’abaturanyi banjye bakubitwa amafuni kuva mu gitondo kugeza nijoro mu ma saa tatu.
Sinarokotse rero kuko nari umwana kuko hari abana benshi bishwe ahubwo ni uko nagendeye ku gasura kanjye maze mbeshya ko ndi umututsi. Ku bw’amahirwe habuze umuntu wari unzi neza ngo anyomoze dore ko n’umwe mu babyeyi banjye yanyunganiye akavuga ko data atazwi neza binyongerera amahirwe yo kurokoka.
Nyuma rero yo kwicira abantu benshi muri iyo nama hatahiwe abari basigaye mu ngo bityo babahumbahumba nta n’umwe usigaye uretse abake bari bashoboye kurara bahunze cyangwa abari batarahunguka muri icyo gihe.
Sinshoboye gukoporora amazina mu ikaye nayateguriyemo muri 2004 kuko nta gihe gihagije mfite ahubwo nyohereje uko ari.
I. Ibyobo bajugunywemo
Ntibivuga ko abantu tugiye kuvuga muri iyi nkuru aribo gusa baguye muri ISAR SONGA cyangwa batsinzwe mu ngo mu cyahoze cyitwa Secteur KABONA. Nk’uko mubizi jyewe nashingiye kubo nari nsanzwe nzi neza mbere y’intambara bityo nkaba ntarashoboye kumenya abandi baturutse ahandi baba baraduhungiyemo kandi nabo bakaba batararusimbutse.
Ibyobo batabwemo biracyariho.
1. Icyobo kiri muri ISAR SONGA aho inama yabereye umubare ntuzwi neza
2.Inzu ya SIKUBWABO Marcel yari iherereye ku Cyibiraro : yaguyemo abantu bagera ku 10.Bamaze kwicwa basenyeweho iyo nzu.
3. Umusarani wo kwa bizimana Pirari : watawemo imirambo 5
4.Umuringoti wo kwa NDEMEYE : 6
5 Inzu yo kwa NKUNDABAGENZI : 16
6.Umuringoti wo kwa BANGAYANDUSHA François : 40
7.Hari kandi Icyobo cyo kwa HABIMANA Antoine ntashoboye kumenya umubare kuko harimo abantu benshi batazwi.
8. Umuringoti wo kwa RUTAGAYISASO François :aha niho hiciwe umuryango we wose uretse abakobwa be 3 batari bahari.
NB: Hari umwe wafashwe ku ngufu n’abasilikari ba FPR izuba riva banamwanduza SIDA. Gusa ubu sinzi niba akiriho kuko nasize yenda gupfa. Bamwita MUKANDEBE Janviere wo ku Gatare ka Cyibiraro.
Dore rero muri make uko imibare nashoboye gukusanya y’abo niyiziye iteye:
ABAHUTU : 220(Abagabo) ; 45 (Abagore) 265 (bose hamwe)
ABATUTSI : 4(abagabo) 5(abagore) 9 (bose hamwe)
ABATWA 6 (abagabo)
BOSE Hamwe=280
Nabonye n’ibindi byinshi, uwabyandika bwakwira bugacya. Ibi mbyanditse kugira ngo mpamagarire ababuze ababo muri buriya bwicanyi, kutibagirwa ababo. Tujye tubibuka.
II. IKIBABAJE KURUSHAHO
Mu by’ukuri icyarushijeho kumbabaza bigatuma niyemeza gukusanya aya mazina yose, ni ukuntu imfubyi n`abapfakazi bakomeje gushinyagurirwa muri Gacaca ndetse bigakorwa n’abagize uruhare muri ubu bwicanyi niboneye n`amaso yange dore ko nabo batahwemye kwiyemeraga bavuga ngo « amaraso y’abacu nta gaciro afite" , ngo « kwica imbwa z`Abahutu, interahamwe z’ abajura,....nta cyaha kirimo"
Abari bahagarariye ubu bwicanyi:
1. Hari umugabo bita SEMANYENZI Francoiswaje kugororerwa kuba umuyobozi w’akarere ka GIKONKO. Uyu akaba yaravanguraga Abahutu mu Batutsi.
2. Undi ni MURANGAMIRWA Innocent na we akaba yarakoraga umurimo nk`uwo. Na we yagororewe kuba Umucungamutungo wa ISAR SONGA.
3. Hari kandi umugabo bita MUSHUMBA François, yafashwaga n’umuhungu we witwa Alphonse bajonjoraga abo babaga bibeshyeho cyangwa babeshye ko ari Abatutsi nabo bagakubitwa agafuni.Uyu Mushumba François yibereye iwe Kinazi/Kabona, ntawe umutunga n’agatoki !
N.B : Sinashoboye kumenya abasirikare bari bayoboye abadukubise amafuni kuko bari bashya muri ako karere kandi bakaba batarahamaze igihe kirekire.
Icyakora bari bakambitse ku cyahoze ari Komini RUSATIRA ari naho barazaga abajonjowe mu bicwaga kugira ngo badasubira mu ngo bakitiranywa n`abari bagihigwa ngo bicwe.
Abiciwe muri ISAR SONGA bajugunywe mu cyobo cyabikagwamo ibyatsi by’inka. Nyuma baje gutabururwa bavangwa n`abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa KINAZI.
Ndizerako abacu batazibagirana nk’aho bo batari abantu.Ndahamya ko umunsi umwe natwe tuzabona umwanya wo kubashyingura mu cyubahiro kandi tukajya tubibuka , kuko ngo « Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ».
Mugire amahoro.
R.Phéneas.
Kabona.
III. Reba liste y’amazina ya bamwe mu bishwe hasi aha.