Urukiko rwongeye gusubika urubanza rwa Ingabire ngo bajye kwiga tekiniki yo gucura ibyaha !

Publié le par veritas

023 IngabireMu gihe umucamanza Rulisa Alice yari yaratangaje ko urubanza yifuzaga kururangiza mu mpera z'ukwezi k'Ukwakira 2011, ikigaragara ni uko uru rubanza ruzamara igihe kirekire Rulisa na we atazi kuko uko bwije n'uko bukeye tekiniki ziba zahindutse, kandi nta mugayo muri FPR nta gahunda ibamo, bashyiraho ibintu bugacya byavuyeho hashyizweho ibindi ari nayo mpamvu usanga muri uru rubanza tekiniki bucya zihinduka.

 

Kuri uyu munsi nibwo Mme Gashabana yatangaga ibisobanuro ku bijyanye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'uburyo amategeko y'u Rwanda n'amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw'umuntu mu gutanga ibitekerezo bye n'iyo byaba binyuranye n'ugushaka kw'ubutegetsi buba buriho ariko ntabizire. Akaba yagerageje gusobanura ingengabitekerezo ya jenoside icyo ari cyo ariko aza no kwerekana ingingo z'amategeko yaba ari amategeko asanzwe ahana yaba ari n'itegeko nshinga ubwaryo, ko byose byemera ko ibitegekerezo by'umuntu atagomba kubihanirwa. Akaba yagiye yerekana uburyo itegeko rijyanye n'ingengabitekerezo ya jenoside ryagiye rinengwa ko ridasobanutse ku buryo na leta ubwayo yemeye kuzarisubiramo.

 

N'ubwo yasobanuye ibyo ariko, umucamanza Rulisa afatanyije na Rutazana bongeye kuzamura ikibazo cy'inyandiko Ingabire yabahaye zerekana aho yagiye ashingira akora ibiganiro cyangwa amatangazo ajyanye n'ibya politiki ari nabyo ubu afungiye, bakaba bavuze ko kuba yarazishingiyeho ngo batabyemera kuko ngo nazo ari ibihuha ngo kuba yarazishingiyeho uwazivuze cyangwa uwazanditse uwo ari we wese ngo kuri bo ntibizibuza kuba ibihuha ngo kuko we yagombaga kuba yarababwiye ku giti cye ibyo yiboneye, ariko ngo babifata nk'ibihuha kuko ngo bazi ko Ingabire atabaga mu gihugu ngo ibyo yasomye cyangwa yabwiwe n'abantu byose ni ibihuha. Bikaba bigaragara neza ko bamaze gufata icyemezo kuri ibi byaha kuko bamaze kwanga ibimenyetso Ingabire yabahaye. Nyamara uyu mucamanza abantu bemeza ko uko azaca uru rubanza bizaba nko kwirahuriraho amakara yaka, kuko bemeza ko bishobora kuzamuhindanyiriza isura, keretse ngo atabawe na Kagame akarekura uyu munyepolitiki nta yandi mananiza kuko ubundi ngo babona Ingabire yaramaze kubatsinda ariko banga kwemera nk'uko bisanzwe kuri leta ya Kigali.

 

Mu isoza ry'iburanisha ry'uyu munsi, umucamanza akaba yavuze ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa kuwa kabiri taliki 13 Ukuboza 2011. Impamvu ngo ni uko abacamanza bafite amahugurwa kuva ejo taliki 7 kugeza kuwa gatanu taliki 9, ngo kuwa mbere kuri 12 hakazaba inama. Ibi ariko abashishoza bakaba basanga bishobora kuba ari umukino bakina kugirango barebe ko iminsi yakwigirayo bakaba bafata izindi ngamba nshya kuri uru rubanza bigaragara ko rwababereye ihurizo rikomeye.

 

Majyambere Juvénal !

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article