Uganda: Itegeko Museveni yemeje riragereranywa n'amategeko ya Adolf Hitler, none se USA igiye gukoresha imbaraga za gisilikare mu kurihagarika?
[Ndlr : mu rwego rwo kugerageza gukanga igihugu cya USA ngo kimureke yikorere ibyo ashaka harimo no kwigundiriza kubutegetsi, Perezida Museveni wa Uganda yiyamye Perezida Barack Obama wa USA avuga ko ntaburenganzira afite bwo kubuza Museveni gufata ibyemezo ashaka ku gihugu cye ! Ndetse Museveni yahise avuga ko agiye guhindura icyerekezo cye mu bubanyi n’amahanga aho kugirana ubushuti n’Amerika ahubwo akagirana ubushuti n’igihugu cy’Uburusiya gihangana n’Amerika mu bintu byinshi kandi Uburusiya bukaba butivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu ! Ese iyi mitekerereze ya Museveni izamurinda igitutu cya USA itangiye kumushinja gushyiraho amategeko ya ruvumwa y’abanazi bo mu Budage n’ivanguramoko ryo muri Afurika y’epfo mu bihe byashize ? Iyo Amerika ibonye ibyaha bishobora kugeranywa na génocide , ikiba gisigaye aba ari ugukoresha imbaraga za gisilikare kugira ngo ibyo byaha bihagarare!]
Umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, kuwa Gatatu yagereranije itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse kwemezwa muri Uganda, n’amategeko abanazi bo mu Budage barimbuye Abayahudi bagenderagaho ndetse n’amategeko yashyigikiraga ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo mu cyitwaga Apartheid.
Uyu muyobozi muri USA asobanura ko ibiteganywa n’iri tegeko Museveni aherutse gushyiraho umukono, ari ugutsikamira uburenganzira bwa muntu ku buryo bukomeye, ndetse ngo ntibikwiye no gutandukana n’ibyakorerwaga abayahudi mu Budage n’abirabura muri Afurika y’Epfo mu myaka ya kera.
Yagize ati “Uramutse ugereranije iri tegeko n’amategeko yatsikamiraga abayahudi n’abirabura mu myaka yashize, ushobora kwibwira ko Uganda yahindutse U Budage bwo mu myaka ya za 1930 cyangwa se Afurika y’ Epfo yo mu myaka ya 1950 na 1960.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Perezida Museveni yashyize umukono wa nyuma ku itegeko rihanisha ibihano bikomeye birimo n’urupfu, umuntu ugaragayeho ibikorwa by’ubutinganyi.
Mbere gato y’uko Museveni asinya, Perezida Barack Obama yari yamwihanangirije bikomeye, amubwira ko mu gihe yasinya iri tegeko Amerika ishobora kumukuraho amaboko.
Museveni ntiyakanzwe n’iki gitutu cya USA ndetse n’imiryango mpuzamhanga imwe n’imwe, yamaze gusinya itegeko rihana ryihanukiriye abahuza ibitsina babihuje.
Amerika ni kimwe mu bihugu bifasha Uganda cyane kuko nko mu mwaka wa 2011 yayihaye inkunga ingana na miliyoni 469.90 z’amadorali ya Amerika.
fabricefils@igihe.com