Ubuhamya bw'uko FPR igejeje uburezi n'uburere bw'abana b'u Rwanda aho umwanzi ashaka !!
Hari abakunda kuvuga ko abakora uburaya babiterwa n’ubukene. Hari n’abemeza ko indaya ari abakobwa batize. Nyamara hari igihe uku ‘kuri kwemewe’ kuba ikinyoma. Hari igihe rimwe na rimwe hazamo kubeshya cyangwa kwibeshya. Haba mu bafite amikoro n’abatayafiye, intiti n’abatarize, ‘abeza’ n’abanyaburanga, hose usangamo abakora umwuga wo kwicuruza, mu Kinyarwanda bita ‘INDAYA’.
Ubu buhamya ni ubw’umwe mu bakobwa biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare mu mwaka wa kane. Uyu mukobwa yemeye kuganira imbona nkubone n’umunyamakuru w’Igitondo.com, ariko asaba ko amazina ye n’ishami yigamo bitatangazwa ku mpamvu z’umutekano we.
Uyu mukobwa w’uburanga “budaciriritse” (hari abemeza ko ari mwiza) na gato afite imyaka 24 y’amavuko. Mu gihagararo apima nka metero 1,60. Avuga ko yatangiye gufatanya kwiga no kwicuruza guhera mu mwaka wa 2008 abitewe n’uko umuryango we utashoboraga kumuha “ibyo yifuzaga byose”, birimo “imyambaro ihenze, amavuta n’ibindi bintu bigaragaza ko uri umukobwa ucyeye”.
N’ubwo uyu mwari yemeza ko afata kugira irari nk’ibisanzwe mu bakobwa bo muri kaminuza avuga ko bagenzi be nabo bagize uruhare mu kumushishikariza no kumubonera umukiriya we wa mbere.
Ati”…ugasanga umuntu arambwiye ngo ngwino njye kugushakira shugadady uzajya aguha ibyo ukeneye nawe ukamumenyera ibyo yifuza”
Akimara kuryamana n’umugabo wa mbere ku mafaranga, uyu mukobwa w’imibiri yombi avuga ko batamaranye igihe kirekire kuko ngo yari arambiwe ko Shuga Dady ariwe wamugeneraga amafaranga ashatse. Ibyo byatumye ahitamo gushaka abandi bagabo akajya “abatera” (abaha) igiciro uko abishatse ku buryo kuri ubu avuga ko hari amafaranga atakorera.
Ati:”Rwose jyewe ntabeshye igiciro ntajya munsi ni 20000 y’u Rwanda[kugira ngo turyamane rimwe]”
Uyu mukobwa yemeza ko afite ubushobozi bwo gusimburanya abagabo batanu mu ijoro rimwe.
Mu gihe benshi bibwira ko abakobwa bakora umwuga w’uburaya bawukorera aho batuye honyine ngo siko bimeze.
Uyu mukobwa yemeza ko akorera mu mijyi itandukanye nka Butare ari naho akunze kuba n’i Kigali gusa ngo anarenga imbibi z’u Rwanda akajya muri Uganda I Kampala. Ibi byose ngo abikesha bagenzi be barangirana ibiraka ahantu hatandukanye cyangwa ngo akaba yabikora bitewe n’uko i Butare yahabuze icyashara bigatuma ajya gushaka aho yareshya abakiriya n’ubwo ntawe baba bahafitanye gahunda. Gusa ngo mu rwego rwo kutica amasomo avuga ko ajya gutega mu mibyizi nijoro iyo ari i Butare naho ngo i Kigali ndetse na Kampala akahajya muri week end.
Ati:” Njya mu tubari cyangwa mu tubyiniro nkagerageza gutereta abagabo….nawe ushatse nagutereta”
Mu mwuga w’uburaya ngo habamo imbogamizi zitandukanye nko gusabwa n’abagabo baba babaguze gukorana imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ndetse bakaba banabongerera amafaranga kugira ngo ibi bikunde bigerweho nk’uko uyu munyeshuri abyivugira. Gusa ku ruhande rwe avuga ko n’ubwo wamuha ibya “Mirenge ku Ntenyo” atakwemera imibonano mpuzabitsina idakingiye doreko we abyita “kwiyahura”.
Uretse ikibazo cyo gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo uyu mukobwa anavuga ko hari n’abamara kubarongora bakanga kubishyura n’ubwo bene abo ngabo ngo bajya babasha “kubafatira ingamba” iyo babaketse amazi atararenga inkombe.
Ati:”Icyo gihe wishyuza mbere mutararyamana cyangwa akirimo kugutereta”
Mu gihe mu bihugu byateye imbere nk’Ubudage, Ububiligi n’Ubushinwa usanga hari amashyirahamwe y’abakora umwuga w’uburaya ku buryo buzwi n’amategeko, mu Rwanda ho uburaya bufatwa nk’icyaha ari nabyo bituma benshi mu bawukora bawukorera mu bwihisho.
Uyu mukobwa we yifuza ko abakora umwuga w’uburaya bakagombye guhabwa uburenganzira bwo gushinga amashyirahamwe ndetse no guhabwa ibyangombwa bityo bakaba banatanga umusoro nk’abakora indi myuga yose.ibi ngo abiterwa n’uko abona indaya zikenerwa ahantu hatandukanye nko mu mahoteri n’ahandi.
“Nziko babona n’amafaranga menshi kuko havamo imisoro.Indaya erega zikorera amafaranga menshi cyane”
Benshi mu babeshwaho n’uburaya ntibakunda kubyemera batinya ko bazabura abagabo mu gihe cyo gushaka no kubaka ingo. Nyamara uyu mukobwa we yemera ko akora uburaya ndetse akanavuga ko afite umuhungu bakundana (copain) kandi ko ateganya gushinga urugo no gukora akazi azabona umunsi azaba arangije amashuri ye muri kaminuza.
Gusa asaba abari bakiri bato kandi bagikomeye ku busugi bwabo ko badakwiye guteshuka ku nshingano bihaye yo kurinda ubusugi bwabo kuko ngo n’abakora uburaya baba batabukunze ahubwo ari amaburakindi.
Ati:”Nabifuriza gukomeza uko bameze kuko natwe ntituba tubukunze”
Gilles Ntahobatuye ( source :igitondo)