Prezida wa RDI Rwanda Rwiza arasobanura ibyerekeranye n'isezera rya Evode na Patrick muri RDI !

Publié le par veritas

rukokoma 2Nk'uko byumvikanye kuri radio gahuzamiryango ejo nimugoroba taliki ya 4 Nzeri 2012, Ndengera Kayijamahe na Faustin Twagiramungu uyobora RDI bagarutse ku kibazo cy'isezera rya Ndengera n'Uwizeyimana Evode. Ndengera n'Uwizeyimana basohoye itangazo mu minsi ishize bavuga ko basezeye mw'ishyaka n'impamvu zabibateye, hanyuma Ndengera yanabisobanuye kuri radio Itahuka.


Kuri gahuzamiryango aba bagabo baganiriye na Florantine Kwizera, wabanje guha ijambo Ndengera Kayijamahe, arongera asubira mu mpamvu zimwe zabateye gusezera mw'ishyaka.


Umva Ndengera :

«Niyemeje gufata icyemezo cyo gusezera muri RDI Rwanda Dream initiative, kubera impamvu eshatu, iya mbere navuga n'uko perezida w'ishyaka asa n'ufata ibyemezo bitemeranijweho na bureau politique, byagiye bigaragara mu bintu byinshi, ndaza kubisobanura nimumpa akanya, icya kabiri, n'ukubona atifuza gukorana n'andi mashyaka ya opposition, icya gatatu navuga ko ari nka stratégie ishyaka rigenderaho, vision y'ishyaka, muri make ni ibyo bitatu aliko niba mumpaye akanya nabisobanura mu magambo ahinnye."


Kwizera ahereye kuri ibi Ndengera avuze cyane cyane ku birebana na stratégie na vision y'ishyaka, yamubajije ahubwo icyatumye ajya muri RDI, ari nako amwibutsa ko umuntu abenguka ishyaka akurikiye ibitekerezo byaryo.

Ndengera asubiza ko "ubundi kujyamo n'uko twari duhuriye ku bintu byinshi, ari perezida w'ishyaka ari n'abandi bayoboke bose b'ishyaka RDI, ibintu byinshi twari tubihuriyeho, aliko uko mugenda mukorana muri mu buyobozi hari ibintu bimwe na bimwe mutumvikanaho, iyo mvuga stratégie y'ishyaka, uzi ko nko gufata ibyemezo, twari twaravuze ko twumvikanye accord de principe ko tuzajya gukorera mu Rwanda aliko tutariga ukuntu tuzabikora, uburyo tuzabikoramo, umutekano w'abaturage, umutekano w'abanyapolitique, twandika amabarwa, agera kuri atatu, hari iyo nanditse, hari iyo umugabo maître Evode Uwizeyimana yanditse, hari iyo uwitwa Anastase yanditse, tubaza ngo batumize inama twige ukuntu icyo kibazo cyo kujya mu Rwanda kizashoboka, aliko iyo nama ntitwayibona amezi ane arashira, nibwo twumvise kuri radio avuga ngo italiki yo gutaha ni mu ntangiriro z'umwaka utaha, muri 2013. Mu by'ukuri icyemezo kiba kitumvikanyweho n'abandi bayobozi, kuko ntabwo ushobora gufata icyemezo cy'igihe uzatahiramo utariga n'uburyo muzatahamo, na sécurité, n'ibyo muzavuga, n'abo muzakorana"


Kwizera abajije Ndengera ati ese Twagiramungu yavuze ko azataha ku giti cye cyangwa yavuze ko ari mwese?

Ndengera asubiza ko "avuga ko ari ku giti cye aliko akabyitirira ishyaka, kuko ntabwo twigeze tubyumvikana mw'ishyaka italiki tuzagenderaho. Kuko ni décision, icyemezo gikomeye cyane, umuntu adashobora gufata gutyo, ngo jyewe ndi perezida w'ishyaka, ndavuze ngo tuzagenda, abantu batariga umutekano w'abantu, umutekano w'abanyapolitique, umutekano w'abaturage, ibyo tuzavuga, abo tuzakorana, ibyo ni ibintu bibanziziriza icyo cyemezo cy'italiki muzagenderaho."


Kwizera ati aliko numva ari byiza ko umukuru wa RDI avuga ko azataha kuko, "na mwebwe, mushinga, muja hamwe mugashinga uyu muhari canke umugambwe, n'ubwo utaremerwa, ntikwari guhera mu mahanga".


Ndengera Kayijamahe asubiza ko "ubundi twabyumvikanyeho kujya gukorera mu Rwanda twese turabishyigikiye ntawe utabishyigikiye, icyo tudashyigikiye ni ukugenda mu kajagari".


Nyuma rero Kwizera yahamagaye na perezida wa RDI Faustin Twagiramungu, uyu abanza kumusobanurira ko ngo gusezera kwa Ndengera n'Uwizeyimana byabaye gutanguranwa kuko ngo n'ubundi ishyaka ryiteguraga kubafatatira ibihano, bitewe n'uko ngo barenze ku nama yari yabagiriye, ababuza kubonana n'intumwa za FPR zabasanze muri Canada.


Umva Faustin Twagiramungu: "ntabwo abo bantu ari bo secrétaire exécutifs, nta n'ubwo ari bo ba perezida b'ishyaka, ntabwo ari bo bandi bajyanama tutavuga, cyangwa se abandi bari mu nzego tutashatse kuvuga amazina ya bo. Ntabwo dushaka ko mw'ishyaka habamo indiscipline".


Kwizera ati ese ni mwe mwakurikije amategeko y'ishyaka mukabasezerera cyangwa se nibo "batanze imihoho"?


Twagiramungu amusubiza ko "gutanga imihoho ukora propaganda ushaka no kwerekana nk'aho ishyaka ryasenyutse, ibyo ntabwo ari byo. Ishyaka RDI riracyakomeye ntabwo rigizwe na Ndengera ngo rigirwe na Evode."

Kwizera arongera ati ese icyatumye bagenda n'uko mwabafatiye ibihano kubera iyo discipline muvuga cyangwa nibo bijyanye?


Twagiramungu asubiza ko "kw'italiki ya 15 z'ukwezi kwa 6 abo bantu babonanye n'abashakaga kubacyura kandi bakajya no kumena amabanga y'ishyaka. Narababujije nk'umukuru w'ishyaka mbabuza kujyayo, ndanabandikira. Kubera izo mpamvu rero, kuva kuri iyo taliki ntabwo abo bantu mu by'ukuri twigeze kubafata nk'abantu b'abarwanashyaka, kugeza igihe twagombaga gukora inama kugira ngo tuzabirukane. Bo baratanguranwe rero. Ntabwo ishyaka RDI rikeneye abagambanyi mu nzego za ryo. Jyewe mfite expérience mu mashyaka, ntabwo nakomeza kuzana iyo mikino y'abantu ngo biyita intellectuels. Ishyaka RDI, rizakomeza rikore, Ndengera Alain, n'uwitwa Evode Uwizeyimana batarimo. Nta gitugu mfite. Ibyo kuvuga ngo Twagiramungu ngo ntavugana n'abandi. Ngo simvugana na Nsengiyaremye. Nsengiyaremye sinzi niba akiri muli politiki, maze imyaka 18 ntamwumva muri politiki. Ngo simvugana na Rudasingwa, Rudasingwa turavugana. Niba ndashoboye kumvikana n'abandi bo mu mashyaka kubera vision ya bo, s'ukuvuga ko ntabagiramo n'inshuti. Icya kabiri, nkaba numva ngo, ngo yavuze ko azajya mu Rwanda. Aliko biratangaje cyane, hashize amezi angahe mbabwira ibyo kujya mu Rwanda? Ibyo bintu si ibyo nahimbye twabivugiye mw'ishyaka n'abo bantu bari babirimo. Aya mashyaka ari mu mahanga ni 18, kuva yashyirwaho, abafite ibitekerezo cyo kujya mu Rwanda ni bake cyane. Politique nababwiye ko idakorwa na télécommande, icyo bita remote control, iyo politique ntabwo izashoboka. Bazareke tugende niba tuzaraswa turaswe, niba tuzafungwa dufungwe, nta zindi stratégies tugomba kwigana n'abo bantu izo twize zirahagije ».


Kwizera ati baravuga y'uko mutabirangije kubiganiraho, ku buryo bagiye bumva ko muzagenda mu ntangiriro z'umwaka utaha batari babizi »


Twagiramungu na we asubiza ko « Reka rero ngusobanurire, n'ukuvuga ko, kuva kw'italiki ya 15 z'ukwezi kwa 6 ntabwo twongeye kuvugana n'abo bantu. Niba tutarongeye kuvugana na bo bisobanuye ko stratégies twakoze, niba tutarazibamenyesheje kugira ngo bongere bazijyane, aho, abo basanzwe bakorera bandi batari twe, ni ibyo twanze. Ishyaka ryari gukomeza gutanga stratégies se riziha abo bantu, badusuzugura, bajya gukorana n'abantu bavuye i Kigali batumiwe bakaba ari na bo basaba RDV, bavuga ngo bagiye kunegosiya, uwabatumye kunegosiya ni nde ? »



Kwizera ati aliko bo bavuga ko bagiye kubonana n'abo bantu babanje kubikumenyesha kandi bakubwira ko bagiyeyeho ku giti cyabo.

 
Twagiramungu ati « Twarabyanze. Nababwiye ko niba bashaka kubivuga ku giti cya bo Inyumba yagombaga kubasanga Montréal aho batuye, ntabwo bajya mu nzego za leta ngo bagiye kuvuga ku giti cya bo tutabatumye ».


Mushobora kumva mu majwi iki kiganira  aha asi :

 

 


 

 

 

Source : DHR

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article