DUSANGIRIJAMBO : « Bwira abacitse intege benda guta umutwe uti : nimukomere, ntimugire ubwoba » ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umuhanuzi-lepr.pngKuri iki cyumweru , amasomo ya Liturjiya aratugezaho ubutumwa bugamije guhumuriza abagize « Umuryango w’Imana ». Umuryango w’Imana ugizwe mbere na mbere n’abemera Imana, abazi neza ko hari icyo bapfana n’Imana, bakaba bafite icyo bayitezeho, bakaba bazi ko ibazi kandi ibakunda ! N’abatayizi ntibanayikunde ni abayo ariko barabihishwe mu buzima bwabo bwo muri iyi si, bazabyumva gusa bageze hakurya y’imva ! Niyo mpamvu aya masomo ya Liturujiya afite ubutumwa buzigamiwe gusa abashobora kubwumva : Abakunda Imana !

 

1. Isomo rya mbere, ni iryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 35,4-7

 

Ubutumwa bw’iri somo bugamije kuduhishurira ibanga rikomeye : mbese Imana ijya yihoorera (vengeance, revanche) ? Igisubizo ni OYA !

 

Guhoora bivuga iki ?  Ni ukugirira nabi uwaguhemukiye mbere ndetse wabibonera ubushobozi ukamukabiriza , ukamusandaza kugira ngo atazanatekereza kongera kukugirira nabi . Ese Imana yananirwa ite kwihimura ku bagizibanabi batayikunda ?

 

Uyu munsi Umuhanuzi Izayi aragira ati :

 

« Bwira abacite intege , batangiye guta umutwe, uti :

Nimukomere ntimugire ubwoba

Dore Imana yanyu ije guhoora no kwihimura.

Uhoraho Imana araje we ubwe, aje kubakiza ». (Izayi 35,4)


 
 

Aya magambo yabanje kumvikana mu buryo bwa kimuntu ,ni ukuvuga ko abantu bibwiraga ko Imana ishobora kugirira nabi abanzi bayo! Na n’ubu hari benshi bakibitekereza batyo ! Nyamara imyumvire mu by’Iyobokamana yarazamutse cyane kuva Yezu yaza ku isi. N’ubwo kubishyikira bigora benshi, ubu bizwi ko hakurikijwe uko Imana iteye muri kamere yayo , ntishobora gukora ikibi: Ni INYAMPUHWEn’INYAMBABAZI( Amour, Miséricordieux), gusa nta kindi. Abituramira mu gihe bagirirwa nabi, bagakomeza kwikirigita ngo “guhora ni ukw’Imana” bajye bamenya neza icyo bariho bavuga: Guhora kw’Imana si ukunyuza akanyafu ku mugizi wa nabi ! N’iyo umugizi wa nabi agize ibyago , si Imana iba ibimuterereje ! Yenda biba biturutse ku mpamvu y’uko ubugizibwanabi bwose bushyirwa  bwibyariye icyishi, kigakora kuri nyirabwo !


Guhoora kw’Imana ni : « nje kubakiza! » (Izayi 35,4). Nta kindi Imana iharanira uretse  GUKIZA  na ba Kabutindi bigize Bangamwabo !

 

Hagati aho iyo ba Bangamwabo bakomeje guca ibintu, kubacishaho akanyafu ni ngombwa cyane ariko si umurimo w’Imana ! Ibyo bireba abaturage ! Ni uburenganzira bwabo ndakuka ! Nta na rimwe Imana ishobora kubyivangamo kuko yabahaye ubwigenge ! Iyo bihitiyemo kwituramira, Bangamwabo arabacyaha kakahava, akabahindura ifarasi agenderaho, inka akama uko yishakiye cyangwa akabaho (urubaho) yogerezaho ibirenge bye … !

 

None se niba Imana itazi guhoora, aya masezerano Umuhanuzi Izayi atangaza yaba agisobanuye iki ?

 

Koko umuhanuzi akomeza agaragaza amasezerano  abiri y’ ibikorwa Uhoraho Imana agiye gukorera umuryango  kugira ngo biwugaragarize  ko yiyemeje kokokuwutabara no kuwukiza :

 

(1)Gukira uburwayi: ubuhumyi,uburagi n’ubumuga bundi  bw’umubiri:

Amaso y’impumyi azahumuka n’amatwi y’Ibipfamatwi  yongere azibuke.

Abacumbagiraga bazataraka nk’imparage, umunwa w’ikiragi uririmbe ibisingizo.

 Abishwe n’inyota bazahabwa icyo kunywa, n’abasuzugurwaga bongere bubure umutwe”!


 
 

(2)Impunzi zajyanywe bunyago zigiye gusubira mu gihugu cyazo.


 

Iri sezerano niryo ry’ingenzi kuruta andi yose. Gutakaza igihugu cy’isezerano baronse bibagoye, abantu bakongera kujyanwa bunyago i Babiloni (Iraki/Irani by’ubu), byaciye igikuba gikomeye mu muryango w’Imana. Ubuzima bw’ubuhungiro I Babiloni bwamaze imyaka irenga 50 maze benshi mu bajyanywe bunyago bariheba (déprimer) bibaviramo kugwa mu mahanga, abasigaye bata burundu ukwizera ko kuzasubira mu gihugu cyabo!  Ushaka kubyumva neza yakomeza iri somo akiyumvira ibivugwa mu gice gikurikiraho kitasomwe mu misa y’ iki cyumweru.

 

Igishimishije ni ukuntu umuhanuzi abwira aba ba Nyakwiheba inkuru nziza y’uko bagiye gusubira mu gihugu cyabo, ko inzira y’ubutayu bagomba kunyuramo (umva inzira igoye cyane!) idakwiye kubatera ubwoba na gato kuko izahindukank’umutambagiro w’ibyishimo ! Ubwo butayu bukunze kugora abagenzi kubera inyota yo kubura amazi ngo buzavubukamo imigezi itemba amazi y’urubogobogo ! Mbese ni nko kubicira ijisho, ati : nimuhaguruke mufate inzira isubira iwanyu: igihe kirageze, noneho BIRASHOBOKA!

 

2. Zaburi y’145/146, 7-10 irasubiza isomo rya mbere mu magambo yerekana uruhare Imana yiteguye kugira ku rugamba rwo kwibohoza. Imana si yo ikora byose, yerekana umurongo rusange, ubundi IGAFASHA GUSA UWIFASHIJE!

 

“Imana irenganura abazira akarengane

Abashonje ikabaha umugati

Uhoraho abohora abari mu munyururu”

 

Kera nkiri umuhereza n’umuririmbyi twarikirizaga tuti:

R/ Roho yanjye, roho yanjye, singiza Nyagasani

Aleluya, Aleluya,Aleluya,Aleluya!

 

3. Imana iracyakora ibitangaza?


 
 

Ivanjiri y’uyu munsi nk’uko yanditswe na Mariko (7,31-37)iratwereka Yezu ajya mu karere kari gatuwe n’abapagani kitwa Dekapoli, akahakorera  igitangaza gikomeye cyo GUKIZA    IKIRAGI cy’IGIPFAMATWI !


 

Ese ibitangaza bikorwa bite? Kuki Yezu atashoboye gukiza abarwayi bose bari mu gihugu  maze ngo ibibazo byose bibe birangiye ?


Igisubizo Yezu ubwe yaragitanze “ nimugira UKWEMERA muzabona n’ibirenzeho”. Ukwemera konyine niko gukora ibitangaza! Yezu yakijije abantu bake, atari uko yari yanze kubakiza bose, ahubwo ni ukuvuga ko hakiraga gusa abemeraga ko yashoboraga kubakiza! Abataramwemeraga “nk’uw’abakiza”ntacyo yabamariye na mba , uhereye kuri benewabo bavukaga mu muryango we ! IBITANGAZA =KWEMERA!

Muri iki gihe ibitangaza birakorwa, ariko bikorerwa ababyemera bonyine! N’Abanyarwanda bashobora gukorerwa igitangaza GIKOMEYE! Nyamra se baremera bihagije? Sinamenya!

 

4. ISOMO KU BANYARWANDA B’IKI GIHE


 
 

Ndabona amasomo 4 y’ingenzi agenewe Abanyarwanda uyu munsi :


(1) Ku Banyarwanda benshi mwararambiwe, mwihebye,mutangiye guta umutwe, kubera ubuzima budashobotse kandi buruhije mubamo mu buhungiro cyangwa se mu Rwanda imbere… ubu butumwa nimwe bugenewe : Nimukomere, ntimugire ubwoba.


 

(2)Ku Banyarwanda bahinduwe nk’IMPUMYI, IBIPFAMATWI, IBIRAGI… igitangaza cyo GUKIRA nimwe kigenewe, nimucyakire:


*Impumyi nimurekera aho gufunga amaso, nimuyabumbure murebe mubone neza ko akarengane kari mu gihugu hose karenze igimpimo , umuryango w’Imana ukomeje kurenganywa n’abategetsi b’inda ndende kandi nyamara Imana ntikunda akarengane, ahubwo iharanira kurenganura abarengana.


*Abahisemo kwipfunda ipamba mu matwi, nimurikuremo bityo mutege amatwi impuguro abahanuzi batanga, muhaguruke mufate inzira y’ubutayu(=kugira ibyo mwigomwa!), mwivane mu bucakara mushyirwaho n’abategetsi baharanira inda zabo gusa !


*Abemeye kugirwa IBIRAGI nimutinyuke maze mutobore mwivugire, mwerekane ko mudashimishwa n’uko mukora mukagoka kugira ngo mubone amamiliyoni yo gusuka mu bigega bitagira indiba bigenewe KUBATESHA AGACIRO, no kugaburira ABARYANTIBAHAGE, bahora basamye, wagira ngo ni ibyana by’inyoni !


(3) Imana ni inyampuhwe, ikunda bose kandi ibabarira bose, ababi n’abeza. Ntizi guhora ibi bya kimuntu, yo ishishikazwa n’uko buri wese yahinduka akabona agakiza.

 

Kubera iyo mpamvu, Imana y’ukuri ntawe yihimuraho, habe na kariya Gatsiko k’Abassajya b’Abega kiyemeje kworeka  igihugu cyose kicisha abaturage inzara kugira ngo gakunde kagwize imitungo !

 

Bishatse kuvuga ko Imana atariyo izamanuka mu ijuru ngo ikize Abanyarwanda kariya Gatsiko ! Nimutirwanaho ni umurimo wanyu, muzapfa mushire ariko nimwe muzaba mwizize !

 

Bishatse kuvuga na none  ko Imana yanga akarengane ibahaye « feu vert » ! Icyo mwakora cyose ngo mwibohoze ku ngoyi y’ubucakara, ntabwo Imana izakibahanira! Ntizabihimuraho! Izababarira umuturage wese witanze muri gahunda yo gukiza igihugu abategetsi barenganya rubanda! Ababeshya rubanda ngo byose bizakizwa no GUSENGA bariganirira! Amasengesho atagira ibikorwa Imana ntacyo yayamaza! Ni ahanyu rero!


(4) Imana yiteguye gukorera Abanyarwanda IGITANGAZA gikomeye : mwigira ubwoba, mwicika intege, yabyiyemeje, ije kubabohora (sauver)!


 

Irabasaba gusa  ikintu kimwe : KWEMERA KO BISHOBOKA (y croire) no kuyitiza amaso abona,ururimi rutagobwe  n’ amaboko atamugaye !


 

“Abasuzugurwaga nimwubure umutwe, dore igihe ni iki!”


 
 

Icyumweru cyiza kuri mwe mwese mwanze kuba Ibiragi n’Ibipfamatwi!

 



 

Uwanyu, Padiri Thomas. 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article