RWANDA: Umuyobozi wa Green Party arahakana ko atarimo gufatanya n’abashaka gutera u Rwanda.
/http%3A%2F%2Frafiki.e2bm.com%2Frafiki%2F02%2Fr-ui%2FTempFiles%2FDOC_RWANDAPRESS_PAGE05_0000000020.jpg)
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka rya Green Party ritaremerwa kwiyandikindisha mu Rwanda, yashyize ahagaragara ku itari ya 9 Ugushyingo 2010, aranyomoza ibihuha ngo bikomeje kumuvugwaho by’uko ari kwifatanya n’abashaka gutera u Rwanda.
Frank Habineza aravuguruza ibihuha bimaze iminsi bikwizwa na Leta ya Kigali hifashishijwe inzego z’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, ko ari hanze mu bikorwa byo kwifatanya n’abashaka gutera ubutegetsi bwa Kagame, akavuga ko ari hanze mu rwego rw’akazi k’ishyaka rye rya Green Party.
Habineza akomeza avuga ko ibyo bihuha bigamije kumugerakaho ibyaha, bifitanye isano n’ibyo bamaze iminsi bashinja bagenze be bafatanyije ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kugeza ubu bafunze bose, ( Me Ntaganda wa PS- Imberakuri na Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi). Avuga ko mu bantu bari bari kumwe muri iryo huriro akaba ari we usigaye wenyine atarafungwa, abandi bagiye bahimbirwa ibyaha; agasaba ko Leta ya Kagame itakomeza kubeshya ko abayobozi b’amashyaka yose atavuga rumwe nayo bose ari abanyabyaha, ahubwo ko yakwemera hakabaho urubuga rw’ubwisanzure bwa politiki mu Rwanda.
Umuyobozi wa Green Party avuga ko atigeze ashyigikira ko ikibazo cy’u Rwanda cyacyemurwa mu nzira z’intambara, avuga ko we n’ishyaka rye bumva ko u Rwanda ruzagira amahoro na demokarasi biciye mu nzira z’amahoro, zitagize aho zihuriye n’intambara.
Akomeza avuga ko amateka ye azwi neza, ko kuva mu bwana bwe aho yavukiye muri Uganda, kugeza mu mashuri ye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ndetse n’aho yakoze nyuma y’amashuri, atigeze ahabwa inyigisho za gisirikare zatuma atangira iyo migambi y’intambara ashinjwa.
Avuga ko umurongo we wa politiki uzwi neza, ko adashyigikiye ko u Rwanda rwabona amahoro ruciye mu ntambara, ngo nka Perezida w’umuryango w’amashyaka aharanira demokarasi n’ibidukikije muri Afurika (African Green parties Federation) atigeze agira ingengabitekerezo ya jenoside u Rwanda rukunda kurega abayinenga, “…mparanira ubumwe bw’abanyarwanda n’abambajije ubwoko bwajye mvuga ko ndi umunyarwanda”- Frank Habineza “… sinshyigikiye na busa umuntu wese ushaka gufata ubutegetsi akoresheje ingufu za gisirikare”- Habineza.
Habineza avuga ko azi neza ko hari abantu bo muri Leta ya Kigali, bakomeje kugenda bashaka abantu bari kumwe mu ishyaka, n’ishuti ze babasaba kumushinja ibyaha bikomeye byamuheza mu buroko nabo bagahabwa ibihembo bikomeye.
“… Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kwiyubaha ntikomeze guteranya abanyarwanda kuko ibi bikorwa bisebya leta na Perezida w’igihugu” .
“… Dufite u Rwanda rumwe, ntahandi dufite ho kujya, icyo ducyeneye ni ukubana neza mu mahoro, tukagira inzego zigenga, cyane urw’ubucamanza n’urwego nshinga-mategeko, kuko ibyo nitubyubaha tuzaba tuzi neza ko abana bacu tuzabasigira ejo hazaza heza, bakazabana mu mahoro azira umwiryane” – Habineza.
Habineza avuga ko ashaka kumara impungenge abantu bibaza icyo arimo gukora mu Burayi.
Ubwo yavaga mu Rwanda yerecyeje muri Suwede aho yavuye akajya mu Budage, akagaruka muri Suwede, naho kandi yaje kuhava ajya mu Bufaransa, na none agaruka muri Swede ari ho ubu abarizwa. Avuga kandi ko iyo gahunda yari izwi kuva akiri mu Rwanda. Akomeza avuga ko afite ibyangobwa bimwerera gukora izo ngendo kandi ko n’aho ari ubuyobozi bwa Suwede buhazi.
“ …sinigeze ngera muri Afrika y’epfo kugira abo tuhahurira”. …..
“…Akazi ndimo nkora karazwi kandi nzakarangiza vuba, ngaruke mu Rwanda “ –Habineza.
Turahamagarira Leta ya Kigali kureka urwo rwitwazo ikomeje gushakisha, ikemerera ishyaka rya Green Party kwiyandikisha rihabwa uburenganzira bwo gukora k’umugaragaro, kandi ikagira ubushake bwo gukora itohoza ku rupfu rwa visi perezida w’ishyaka rya Green Party André Kagwa Rwisereka uherutse kwicirwa mu Rwanda.
Habineza kandi arasaba amahanga gukoresha ubushuti n’ubushobozi afite, akumvisha Leta y’u Rwanda ko igomba kwemerera amashyaka atavuga rumwe nayo agahabwa uburenganzira bwo gukora k’umugaragaro, ikemera gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda. Akomeza avuga ko adasaba amahanga guhagarika imfashanyo, ahubwo asaba gukoresha ubushuti afitenye na Leta ya Kigali mu kuyumvisha kubaha uburenganzira bw’abatavuga rumwe nayo.
Frank arangiza asaba abanyamuryango b’ishyaka rye gushyira hamwe bakirinda abashaka kubacamo ibice, ntibemere guhabwa ibihembo bidafite umumaro, akabasaba kwibuka uko byagendecyeye ababyemeye bo muri PS Imberakuri, ko bahawe amamodoka meza, bakayagendamo igihe gito, bakarangiza bari mu munyururu. Akomeza ababwira ko azagaruka vuba akazi ke karangiye. Kuri Habineza ngo nyuma y’inkubiri y’umuyahaga, haboneka akazuba keza.
Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com