Rwanda: Umuyobozi w'ishyaka "Green Party" Habineza Frank yiyemeje gusohora Mushikiwabo Louise mu ndaki ya "twitter" !

Publié le par veritas

http://scd.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/0/0/512/289/1024/578/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_Par7177864_0.jpgKuri « veritasinfo » twatangajwe cyane n’imyitwarire ya Madame Louise Mushikiwabo mu kibazo cy’umubano utameze neza hagati y’igihugu cy’Afurika y’epfo n’u Rwanda bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba Kagame Paul yashoye muri icyo gihugu. « Veritasinfo » yatangajwe cyane no kubona Mushikiwabo atinyuka gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo akoresheje uburyo bw’itumanaho bita « twitter » ! Ubu buryo bukaba budakoreshwa mu nzira z’ubuyobozi ku buryo ubutumwa bunyuraho nta gaciro wabuha ! Iyi mikorere ya Mushikiwabo irasebya igihugu kandi mu nama y’umwiherero y’abayobozi harafashwe icyemezo ko umuyobozi usebya igihugu azajya abibazwa ndetse akanishyura igihombo yateye igihugu ! Ariko se Mushikiwabo yahanwa na nde ko na Kagame ubwe mu cyumweru gishize yafashwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika ari kwandika kuri « twitter » mu izina ry’irihimbano asebya umunyamakuru wa RFI Madame Sonia avuga ko yaryamanye na Karegeya yari amaze kwivugana ?

 

Ariko n’ubwo bimeze gutyo abanyarwanda baragaya imyitwarire ya Madame Mushikiwabo, imyitwarire ye mibi igaragara mu kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’Afurika y’epfo si veritasinfo yayibonye yonyinye kuko n’umuyobozi w’ishyaka riharanira ibidukikije mu Rwanda « Green Party » Bwana Habineza Frank yabiteye imboni nk’uko bitangazwa na RFI ; akaba ahubwo we asaba Madame Mushikiwabo gusohoka mu ndaki ya « twitter » akajya imbere y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda agasobanura igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda n’Afurika y’epfo ; ibi bikaba byerekana akamaro k’amashyaka menshi mu gihugu adakorera mu kwaha kwa leta iyo abayobozi bayo badahohotewe nk’uko bimeze ubu mu Rwanda.

 

Kubera igitero cyagabwe kurugo rwa Jenerali Kayumba Nyamwasa wahawe ubuhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epfo, byatumye icyo gihugu gifata icyemezo cyo kwirukana abakozi bakuru batatu b’ambasade y’u Rwanda iri muri icyo gihugu. Mu kwihorera u Rwanda narwo rwirukanye abakozi 6 bakuru b’ambasade y’Afurika y’epfo i Kigali. Ministre w’ubutabera muri Afurika y’epfo yahamagaye abanyamakuru ndetse ajya n’imbere y’abadepite b’igihugu cye asobanura impamvu Afurika y’epfo yirukanye abo bakozi bakuru b’ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu kuko nyuma ya raporo ku bitero byo kwibasira impunzi z’abanyarwanda, iyo raporo yagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja abakozi bakuru b’ambasade y’u Rwanda birukanwe.

Kagame Mushikiwabo               Ni muve mu bitotsi mujye ahagaragara !

 

Ku ruhande rw’u Rwanda Ministre Mushikiwabo yifungiye mu ndaki, maze afata imashini yandika kurubuga rwa « twitter » mu nteruro imwe asobanura ko  yirukanye abakozi bakuru 6 b’ambasade y’Afurika y’epfo, ntiyagarukiye aho kuko itangazamakuru ry’u Rwanda n’iryo mu mahanga ryamushatse kuri telefoni rikamubura ahubwo rikajya gusura ibyo yanditse kuri « twitter »yiryamiye iwe mu rugo ! Imikorere nk’iyo isebya umunyarwanda uwo ariwe wese kuburyo abanyarwanda bagomba guhaguruka bagasohora Mushikiwabo muri uriya mwobo wa « twitter »akavugira imbere y’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu no mu itangazamakuru rya leta abaturage bamenyeraho ibyemezo by’ubuyobozi!

 

Habineza Frank asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga ya RFI ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’Afurika y’epfo yasubije muri aya magambo :

 

http://www.rwandagreendemocrats.org/sites/globalgreens.org/files/P1000446.JPG«Twashyize ahagaragara itangazo rihamagarira ministre w’ububanyi n’amahanga kwihutira kujya imbere y’abadepite agasobanura impamvu habaye impagarara mububanyi n’amahanga, ikindi kandi agomba gusobanurira abanyarwanda ibisubizo bigomba gutangwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke »

 

Muri iki gihe Ambasade y’Afurika y’epfo i Kigali itakiri guha abanyarwanda bashaka gutemebera muri icyo gihugu impapuro z’inzira (visa), Bwana Habineza yirinze kugira icyo avuga kubisobanuro bitangwa na Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwa « twitter », akaba agaragaza ko ibintu byose binyuze kuri urwo rubuga bitagomba guhabwa agaciro nk’icyemezo cy’ubuyobozi, akaba yarabivuze muri aya magambo : 

 

«Twebwe nk’ishyaka ntabwo duha agaciro ibyo yavugiye kurubuga rwa twitter, turifuza ko abivugira imbere y’inteko ishinga-mategeko. Ibyo tubivuga kubera ko atari kurubuga rwa twitter abanyarwanda bagomba kumenyesherezwaho ibyemezo by’ubuyobozi ».

 

Uwavuga ko Habineza Frank arimo aha isomo ry’imikorere Madame Mushikiwabo ntabwo yaba yibeshye ! Mu gihe kandi kiri munsi y’icyumweru kimwe gusa aba bayobozi b’igihugu cyacu barahiriye  imbere ya Kagame ko uzagaragaza imikorere isebya igihugu azacibwa umutwe, Mushikiwabo niwe ubimburiye abandi ! None se niba nta cyemezo kimufatiwe abandi bayozi bo bazakora bate ?

 

Aho Mushikiwabo ntiyanga kujya imbere y’abanyamakuru akavuga ibintu Kagame atemera bikamuviramo kubambwa ? Iyi myitwarire ya Mushikiwabo irerekana imikorere ya leta iri kuri muteremuko igana inzira y’indaki !

 

Source : RFI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article