Rwanda:UGUSHYIKIRIZA JENERALI BOSCO NTAGANDA URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANA BYAHA RW’I LA HAYE MU BUHOLANDI
Kuva kuwa 18 Werurwe 2013, leta y’u Rwanda ndetse na Leta z’Unze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Jenerali NTAGANDA Jean Bosco yahungiye mu nzu za ambasade ya Amerika mu Rwanda. Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko ryishimiye icyemezo Leta z’Unze Ubumwe za Amerika zafashe cyo kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpana byaha ruri i La Haye mu Buholandi aho yageze kuwa 22 Werurwe 2013.
Ishyaka PS IMBERAKURI risanga kandi kuba Jenerali NTAGANDA yarahisemo kubanza guhungira mu Rwanda hamwe n’ingabo nyinshi yari ayoboye bwari uburyo bwo kugaragariza buri wese ko u Rwanda rufite uruhare runini kugirango amahoro ashobore kugaruka mu karere.
Ibi kandi bigaragazwa n’uko kuva aho Jenerali NTAGANDA agereye mu Rwanda kuwa 16 Werurwe 2013, abavugizi batandukanye ba Leta ya Kigali bakomeje guhakana ko atari ku butaka bw’u Rwanda. Ikigaragara n’uko iyo hataba igitsure cya Leta z’Unze Ubumwe za Amerika, uyu Jenerali NTAGANDA yari kuba umwana usubiye iwabo nk’uko byagenze kuri Jenerali Laurent NKUNDA. Iki tugasanga ari ikimenyetso cya mbere cy’uko Leta ya Kigali itangiye kumva ubutumwa Prezida OBAMA yagejeje kuri Prezida Kagame ubwo yamuhamagaraga kuwa 18 Ukuboza 2012.
Gusa na none, kuba Jenerali NTAGANDA yarashyikirijwe urukiko byonyine ntibihagije, ni nk’agatonyanga k’imvura mu butayu. Jenerali NTAGANDA n’umwe mu ruhererekane rw’abicanyi bakomeje kuyogoza akarere k’ibiyaga bigali ka Afrika. Ashyikirijwe urukiko rero asize inyuma abamushyizeho ndetse n’abo yashyizeho.
Nk’uko ritahwemye kubigaragaza, ishyaka PS IMBERAKURI risanga ari ngombwa ko hashyirwa imbere gahunda zo kurandura ikinyoma n’iterabwoba, maze buri wese akimiriza imbere ukuri kugirango duce ukubiri n’umuco wo kudahana no gukomeza kwibasira uburenganzira bwa muntu byahawe intebe mu karere kacu. Uburyo Jenerali NTAGANDA ashyikirijwemo urukiko byongeye kandi kugaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare rukomeye kuri ejo hazaza y’akarere kose.
Mureke twese hamwe dushyire imbere UBUTABERA, URUKUNDO n’UMULIMO.
Bikorewe i Kigali kuwa 25 Werurwe 2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa Mbere.