Rwanda-Politiki: Inama y'amashyaka PDP na RDI isobanura aho imyiteguro yo kujya mu Rwanda igeze.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza arishimira uko imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda irimo kugenda.
Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mata 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza, zahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo gusuzuma aho imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda igeze.
Nyuma yo kuganira ku bimaze kugerwaho no kungurana ibitekerezo kuri gahunda zisigaye, abari nu nama bishimiye ko imyiteguro irimo kugenda neza.
By’umwihariko, bishimiye uburyo ikiganiro amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 28 werurwe 2013 kitabiriwe kandi kikavugwa mu binyamakuru n’amaradiyo atandukanye, haba mu Rwanda no mu mahanga.
Barashimira babikuye ku mutima Abanyarwanda b’ingeri zose, ari abari mu Rwanda no mu mahanga, urugwiro rwinshi bakiranye ubufatanye bw’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu gikorwa cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi barabasezeranya ko gahunda idakuka : bitarenze impera za Kamena 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza zizaba zageze mu Rwanda.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza akomeje kandi ibikorwa mu rwego rwa diplomasi n’urwo kumenyekanisha imigambi y’imitwe yombi, muri byo hakaba harimo itegurwa ry’ikindi kiganiro kigenewe abanyamakuru kizabera i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 13 Kamena 2013. Hateganijwe n’ibiganiro mbwirwaruhame mu bihugu binyuranye. Muri ibyo biganiro, hari ikigenewe abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali, kizabera i Buruseli mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 15 Kamena 2013, kigahita gikurikirwa kuri uwo munsi n’ikindi kizatumirwamo abanyarwanda bose.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yongeye kwifatanya n’abaturage bose bakomeje gutotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi. By’umwihariko, arasaba akomeje ubwo butegetsi kurekura nta yandi mananiza abanyarwanda bafungiwe ibitekerezo byabo, barimo abanyamakuru n’abanyapolitiki nka ba Mushayidi Déogratias, Perezida wa PDP-IMANZI, Ntaganda Bernard, Perezida wa PS-IMBERAKURI, Madamu Ingabire Victoire, Perezida wa FDU-INKINGI, na Bwana Niyitegeka Théoneste.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza yongeye gusezeranya abantu bose bahohotewe bazira imitekerereze yabo, ko atazahwema guharanira ko bose bafungurwa vuba, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kuzana impinduka nyayo y’imitegekere mu gihugu cyacu, bafatanyije n’abandi babyiyemeje.
Bikorewe i Paris, ku wa 28 Mata 2013.
Faustin Twagiramungu Gérard Karangwa Semushi
RDI-RWANDA RWIZA Perezida wungirije wa PDP-IMANZI
E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr E-mail : pdp.imanzi@gmail.com