RWANDA: Nyuma y’ukwandagaza Gen Muhire imbere y’umuryango we yimuriwe muri gereza ya Kanombe

Publié le par veritas

 

 

Gen Muhire
Gen Muhire
par veritas

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako mugitondo cyo kuwa 12 Ugushyingo 2010, inzego z’umutekano za Kagame zateye urugo rwa Gen Charles Muhire aho yari amaze igihe kinini afungiwe, baramusaka, batera hejuru ibintu byose byo mu nzu, barangije mu gitondo cyo kuya 13 z’uku bamwimulira muri gereza ya Kanombe.
 
Amakuru atugeraho nanone aturuka mu nzego z’umutekano za Perezida Kagame yemeza ko Gen Muhire yaba yarandagajwe bikabije muri iryo sakwa k’uburyo mu gikorwa cyari kiyobowe na Lt Col Tinka ukorera muri DMI, hamwe n’abasirikare ba military police, batatinye gutera hejuru amakariso y’umugore n’abana ba Muhire mu rwego rwo kumwereka ko ntacyo ari cyo.
Kuri za telefoni, Col Tinka wahabwaga amabwiriza na Col Dan Munyuza nawe akaba yarayakuraga kwa Gen Jack Nziza bagiye bamubwira uburyo yandagaza uwo mu Generali imbere y’umufasha we hamwe nabana be batoya, k’uburyo barangije iryo sakwa, uwo mujenerali nta gaciro bamusigiye mu rugo rwe ari bwo bamwimuliraga muri Gereza ya Kanombe Military Police ku munsi ukurikiyeho.
 
Nubwo hari hashize igihe Gen Muhire apangirwa na bagenzi be ibyaha yagombaga kuregwa  mbere y’uko akurwa k’umwanya w’umugaba w’ingabo zo mukirere (Air Force Army Commander), ibibazo bye byaje gukara ubwo yagaragazaga ko atishimiye umwanya mushya bari bamuhaye wo kuba umugaba mukuru w’inkeragutabara (Reserve Force).
Nyuma gato y’irahira rye, Kagame amaze kugenda, bagenzi be baramuhamagaye ngo bifotoranye imbere y’inteko arabyanga, ababwira ko iyo yifotaranyije nabo hamwe na Kagame ihagije, afata abana be arigendera, icyo gikorwa cyikaba cyaraje kuba gihamya ko Gen Muhira yabaye umurakare kimwe na mugenzi we Karenzi Karake, nawe wavuze ko atibaza ukuntu igisirikare nka RDF cyayoborwa n’abasinzi nka Gen Ceaser Kayizari hamwe nabajura b’inka nka Gen Kayonga,  bityo ibyo bikaba byarabaye nyirabayazana y’ifungwa rye.
 
Ibi bikaba bije mu gihe gito cyane aho Perezida Kagame yatangarije mu nama ya Gisirikare “Army Council”, ubwo yavugaga ko kugeza ubu igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’igisirikare hamwe na FPR gusa kandi ko n’abanzi bacyo bamaze kumunyekana, akaba yarasabye abasirikare bakuru bari muri iyo nama kwerekana uruhande barimo, ariko abibutsako abazafata uruhande rw’umwanzi bagomba kuzicwa nyuma akazabibarizwa rimwe na Loni kimwe n’ibindi byaha ashinjwa, ariko abo ashaka abarangije.

Nyuma y’iyo nama Perezida Kagame yasabye inzego za ba maneko zari aho gukora nta gutinya “kwica”, nyuma bakamuha report. Muri iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Minadef ku wa gatanu wo kwitariki ya 5 Ugushyingo, yanaboneho umwanya wo gusaba inzego z’iperereza rya gisirikare gukora vuba amadosiye ya Gen Muhire hamwe Karenzi Karake bakabonerwa ibyaha bishya imbere y’amategeko, barangiza bakabashyikiriza inkiko za gisirikare.  Inzego z’iperereza zasabwe kurushaho gukwirakwiza hirya no hino mu miryango yabo hamwe no mu basirikare uburyo abo ba Generali ari abahemu kandi ko bagomba kubihanirwa.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’igihe gito cyane bategetswe gusaba imbabazi z’ibyo batakoze, bakabyanga, ari nayo nkurikizi kugeza ubu bafite.  Amakuru atugeraho yemeza ko ukurikije urwango kugeza ubu umugore wa Kagame hamwe na Gen Jack Nziza bafitiye aba Generali cyane Karenzi Karake,  ngo ashobora no kutazabona umwanya wo kwisobanura cyangwa kwandagazwa nka Muhire, ahubwo amakuru atugeraho yemeza ko we ashobora kwicwa n’indwara itunguranye cyangwa akaraswa bakavuga ko yatorotse.

Nk’ukwo twabibasobanuriye mu nkuru zacu z’ubushize, ibi bikaba ari wa mweyo wa Kagame nyuma y’ugusenya abasirikare bakuru bose batangiranye bari bagize ubuyobozi bw’inkotanyi (High Command), akaba agomba nanone  gokomeza gukubura buri musirikare mukuru batangiranye udahakwa k’umugore we cyangwa Gen Nziza, igikoresho cya Kagame mu kubiba urwango mu basirikare bakuru hamwe n’aba cadre bakomeye ba FPR Inkotanyi.
Amakuru atugeraho yemeza ko abantu nka ba Musoni James, Prof Nshuti Manasseh, Gen Jack Nziza, Col Dan Munyuza hamwe Gen Rutatina, ari bo bahawe iyo nshingano z’ugusenya bagenzi babo.

Amakuru atugeraho nanone akaba yemeza ko kugeza ubu ikibazo cyidafitwe na ba  Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo gusa nkukwo abantu bakunze kubyibaza,  ahubwo ikibazo kugeza ubu akaba ari ya “System Scientific” Senateri Inyumba yasobanuriye abanyarwanda bo mu Bubiligi, nubwo batayisobanukiwe neza aho iyo system ya Kagame igomba gukubura buri musirikare mukuru cyangwa aba cadre bakuru ba FPR Inkotanyi badahakwa, bagasenywa batwererewe ibyaha bitandukanye, mbere y’uko Kagame arangiza mandat ye ya kabiri. Ibi bikaba ari imwe mu nzira itegurira umuryango we kuzakomeza kuyoborera igihugu mu bandi, kugeza umuhungu we amaze gufata ubutegetsi.
 
Gen Muhire akaba agomba kuzashyikirizwa inkiko mu minsi ya vuba, aregwa kwigwizaho umutungo hamwe no gukorana n’abanzi b’igihugu. Niyo mpanvu inzego z’iperereza zajyanye za ordinateurs, amatelefoni na Flash Disk by’umuryango we bakazashyiramo ibyo bishakira kugira ngo babone za gihamya bamushinja, bityo acirirwe ho iteka nk’umunyabyaha.

Inkiko za gisirikare zamaze  kwiyerekana ko zitigenga, ahubwo ziyoboreshwa ubushishozi buvuye kwa Kagame na bagenzi be, nabo kandi agomba kuzirenza mu minsi iri mbere arangije kubakoresha gusenya abandi.

Kyomugisha

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article