RWANDA:Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru Impuzamashyaka CPC itangiranye iyihe migambi? Ubu se igiye gukora iki?

Publié le par veritas

Murayi-Faustin.jpg

Dr Paulin Murayi na Faustin Twagiramungu mu cyumba cy'inama n'abanyamakuru i Bruxelles


Tariki ya 19.03.2014 i Buruseli, Impuzamashyaka iharanira impinduka mu Rwanda (CPC) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyatanzwe na Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC, akaba na Prezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, hamwe na Dogiteri Murayi Paulin, Visi-prezida wa kabiri wa CPC, akaba na Prezida w’Ishyaka UDR. Ikiganiro gihumuje, Ubwanditsi bwa Veritasinfo bwegereye Bwana Mbonimpa Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, nawe wari wakitabiriye, bumubaza icyo atekereza kuri icyo kiganiro. Twamusabye kandi gusubiza bimwe mu bibazo abantu bagiye batubaza muri iyi minsi, ku bijyanye n’imigabo n’imigambi y’Impuzamashyaka CPC.

 

Veritasinfo : Mwageza ku basomyi bacu incamake y’ikiganiro muvuyemo ?

 

Mbonimpa :Murakoze kumpa ijambo. Ikiganiro tuvuyemo cyahuje ibinyamakuru birenga icumi kandi cyamaze amasaha arenga abiri, murumva rero ko bitoroshye kugihinira mu magambo make. Reka mbivuge mu ngingo eshatu : 1.Ibyari bigamijwe 2.Ibibazo byabajijwe  3.Ibisubizo byatanzwe.

 

1.Ku byerekeye ibyari bigamijwe n’iki kiganiro.

 

Bwana Twagiramungu yabisobanuye neza mw’ijambo rigitangiza. Yavuze ko nyuma y’ishingwa ry’Impuzamashyaka CPC tariki ya 01.03.2014, byari ngombwa gutangariza rubanda, hifashishijwe ibinyamakuru, amavu n’amavuko y’Impuzamashyaka, imiterere yayo n’ibyo igamije. Yasobanuye ukuntu ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, rimaze gusesengura uburyo amahanga yitwaye ku kibazo cyatejwe n’umutwe wa M23 mu gihugu cya Kongo, ryashyize ahagaragara tariki ya 12.12.2012 inyandiko isaba ko Leta y’u Rwanda yagirana imishyikirano n’umutwe wa FDLR nk’uko Leta ya Kongo yari mu biganiro na M23.

 

Yongeyeho ko byabaye mahire tariki ya 26.05.2013, ubwo Prezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Kikwete, yasabaga mu nama y’Abakuru b’ibihugu Addis Abeba muri Etiyopiya, Ba Prezida Museveni na Kagame gushaka uko bakumvikana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta zabo, kugira ngo amahoro arambye akunde atahe mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ati : « ibyakurikiyeho ni uko byabaye ngombwa ko RDI yegera FDLR ndetse n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame, kugira ngo hashakwe uburyo bwo guhuriza hamwe ingufu zose ziharanira impinduka ya politiki mu Rwanda ».

 

Bwana Twagiramungu yakomeje avuga ko inama zahuje amashyaka i Buruseli kw’itariki ya 01.02.2014,  ku ya 15.02.2014 n’iya 01.03.2014 ari icyo zari zigamije. Yagize ati : « birashimishije ko amashyaka ane ari yo FDLR, PS-Imberakuri, RDI na UDR yashoboye kumvikana kw’ishingwa ry’Impuzamashyaka CPC, naho amashyaka atatu ariyo FDU, PDP na PDR akaba yaragaragaje bihagije ko ashyigikiye ubufatanye bwa oppostion, kandi ko atazahwema gutera inkunga ibikorwa bya CPC, mu gihe hakigwa uburyo yazinjira mu Mpuzamashyaka ». Prezida wa CPC yatangaje ko imiryango y’iyo Mpuzamashyaka ifunguye, asaba ku mugaragaro ko n’andi mashyaka yayigana, cyane cyane Ihuriro RNC, rizwiho kuba naryo ari ishyaka rikomeye kandi riharanira impinduka mu Rwanda.

 

Amaze kurondora ayo mateka ya CPC, Bwana Twagiramungu yavuze ku migambi y’Impuzamashyaka, atsindagira ibintu bitatu by’ingenzi aribyo:

-Kumvisha amahanga ko agomba kotsa igitutu Prezida Kagame n’Ubutegetsi bwe kugira ngo bwemere imishyikirano n’abatavuga rumwe nabwo ;

 

-Gushakisha inzira zose zitamena amaraso zatuma mu Rwanda haboneka umutekano n’ubwisanzure bya buri wese, urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi, ubutabera bwigenga, amatora adafifitse n’ibindi bya ngombwa biranga Leta igendera ku mategeko ;

 

-Kurangiza ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, cyane cyane izikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo.

 Abana ba FDLR

  Kwita aba bana bari mu mashyamba ya Congo ko ari abajosideri bagomba kwicwa ni ubusazi!

 

Muri uwo musogongero we, Prezida wa CPC yatunze kenshi agatoki umuryango mpuzamahanga (Communauté internationale), awurega ko utitaye ku bibazo by’Afrika muri rusange, no ku bibazo by’Abanyarwanda by’umwihariko. Ati : «ntibyumvikana ukuntu hashize imyaka 20 Abaprezida babiri bishwe (Habyarimana na Ntaryamira), na n’ubu amahanga akaba atabyitayeho, kimwe n’uko yirengagije ubwicanyi ndimburambaga ingabo za FPR-Kagame zakoreye i Kibeho muri 1995, mu nkambi z’impunzi muri Kongo muri 1996 n’andi mahano yakozweho za anketi nka Mapping Report n’izindi ».

 

Ati : « nyamara isi yabaye nk’ihagaze kubera abantu 6'000 biciwe i Serebrinitsa muri Serbia muri 1995 ». Bwana Twagiramungu yongeyeho ko bibabaje cyane kubona umwicanyi ruharwa nka Prezida Kagame akomeje gushyigikirwa na bimwe mu bihugu by’amahanga, kandi bizi neza amarorerwa yakoze mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho yahitanye amamiliyoni y’abantu.

 

Bwana Twagiramungu yavuze no ku ruhare rw’urubyiruko mu mpinduka igomba gutaha i Rwanda, aboneraho umwanya wo kurata ubutwari bw’abayoboke b’Ishyaka PSI-Imberakuri : kubona bataraciwe intege n’ifungwa ry’abayobozi babo, hamwe n’itotezwa n’urugomo bakomeje kugirirwa n’ubutegetsi bwa Kagame, bakwiye gukurirwa ingofero. Yaboneyeho umwanya wo kwamagana ishimutwa ry’abarwanashyaka batatu ba PSI-Imberakuri baherutse kuburirwa irengero mu gihugu cya Uganda, yihaniza ubutegetsi bw’i Kigali abusaba guhagarika ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira amashyaka ya opposition.

 

1.Mu bibazo by’ingenzi byabajijwe, twavuga ibi bikurikira :

 

-Ko mushaka gushyikirana na Prezida Kagame, ariko mukaba mumusesereza mu mvugo zanyu, mumupinga ko amajyambere arata ntaho ashingiye, ndetse mukanemeza ko ku ngoma ye ari bwo amakimbirane ashingiye ku moko yarushijeho ubukana, murumva azemera iyo mishyikirano ?

 

-Ko ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje gushinja FDLR ko yagize uruhare muri génocide, kwifatanya nayo mu Mpuzamashyaka yanyu mwumva nta kibazo bibateye ? Ese abo bantu baba barahinduye imyumvire bahunganye muri 1994 ?

 

-Ko amaraporo mpuzamahanga asohoka ku Rwanda yose yemeza ko mu gihugu ibintu bimeze neza, mwe mukaba mubivuga ukundi, mwizeye ko amakuru mufite ku Rwanda ari impamo ?

 

-Ikibazo cy’abicanyi bakomeje kwidegembya (impunité) mukivugaho iki ?

 

-Ese koko impunzi zose zikiri mu mashyamba ya Kongo zafatwa nk’abayoboke ba FDLR ?

 

-Ese impinduka muharanira, Prezida Kagame na FPR bazaba bayifitemo umwanya ?

 

-Kuba murwanya Prezida Kagame ku mugaragaro, kandi yaratangaje ko abamurwanya bagomba kwicwa, nta bwoba bibateye ?

 

2.Mu bisubizo byatanzwe,

 

Dr Murayi-Dogiteri Murayi yasobanuye neza ikibazo cya FDLR : yatsindagiye ko uwo mutwe watangiye wimirije imbere ibikorwa bya politiki byo kuvuganira impunzi, kandi mu buyobozi bwawo higanjemo abasivili. Naho ibikorwa byawo bya gisilikari, urebye ntibyari bigamije gutera u Rwanda, ahubwo byari ibyo kwirengera no gucunga umutekano w’impunzi mu mashyamba ya Kongo, dore ko izo mpunzi zatereranywe n’isi yose.

 

Abenshi muri izo mpunzi ni urubyiruko rudafite aho ruhuriye n’ibyabaye mu Rwanda muri 1994 kubera ko bari bakiri abana bato cyangwa bataravuka, bityo kubita abagenocidaires bikaba nta shingiro bifite. Turazi ko hari abatutsi b’abahezanguni bakwiza ko abana b’abahutu bavukana ingengabitekerezo ya génocide, ariko nta muntu muzima ushobora kubyemera. Birazwi kandi ko mu bayabozi ba FDLR harimo abashakishwa cyangwa bafatiwe ibihano mu rwego mpuzamahanga, ariko twumva icyo kibazo cyaharirwa inzego z’ubucamanza.

 

Twemeza kandi ko abakoze ibyaha bose bagomba gushyikirizwa inkiko, ariko atari ab’uruhande rumwe gusa, dore ko abicanyi bari ku butegetsi i Kigali bo wagira ngo ntibarebwa n’ubucamanza. Ikindi cyasobanuwe ni uko abantu bo muri FDLR biteguye kubana n’abandi banyarwanda mu gihugu cyabo, ari nayo mpamvu barambitse intwaro hasi, kugira ngo bafatanye n’andi mashyaka guharanira impinduka yatuma bataha bafite umutekano.

 

Dogiteri Murayi yavuze ko hari abantu bakabije ubuhezanguni, abo bakaba ari bo birirwa bigisha ko abagize FDLR ari abanzi bagomba kwicwa. Yongeyeho ko abanyarwanda bagomba kubana mu gihugu cyabo mu bworoherane, atanga urugero ku bibera ku mugabane w’u Burayi, aho abayoboke b’amashyaka « extrémistes », yewe n’ay’abanazis, badakurikirinwa ngo bicwe kubw’ibitekerezo byabo.

 

-Bwana Twagiramungu na Dogiteri Murayi basobanuye kandi ukuntu ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwazobereye mu kinyoma, ari byo mu Rwanda basigaye bita gutekinika : bifashishije za lobbies na za cabinets bariha amafranga menshi, abambari ba FPR bacapisha mu miryango mpuzamahanga amaraporo abarata ibigwi, kimwe n’uko abanyamahanga bagiye gusura u Rwanda bagenerwa abantu bashinzwe kubarindagiza, kugira ngo batahe batamenye akaga abaturage barimo.

 

-Ku byerekeye amakimbirane n’inzangano ubutegetsi bwa FPR bukomeje kwenyegeza mu bana b’u Rwanda, mu ngero zatanzwe harimo disikuru rutwitsi Prezida Kagame yavuze tariki ya 30.06.2013 na gahunda yiswe Ndumunyarwanda, aho abahutu bose, kabone n’iyo baba ari ababyirutse nyuma ya 1994, bategetswe gusaba imbabazi z’ibyaha bya benewabo, baregwa kuba barakoze génocide y’abatutsi. Ikindi giteye inkeke ni ukubona génocide y’abatutsi isa n’iyahinduwe idini rya politiki, mu gihe abahutu bapfushije bo badafite uburenganzira bwo kwibuka ababo.

 

mzee-Twagira-Faustin.pngBwana Twagiramungu yavuze ko bitangaje kubona muri iki gihe hari abantu bagitsimbaraye ku moko yabo, bayabonamo amaturufu. Ati « abongabo bari bakwiye kwigishwa amateka, bagasobanukirwa ko mu Rwanda rwa ba Sogokuruza amoko atigeze aba ikibazo, uretse abashatse kuyagira igikoresho cy’ubutegetsi, bikagera aho abatutsi bica abatutsi, abatutsi bakica abahutu, abahutu bakica abatutsi, ndetse n’abahutu bakica abahutu ». Yongeyeho ko icyo abanyarwanda bapfa ari ubutegetsi, kandi ko umuti ari ukubugabana mu bwumvikane n’ubwubahane, binyuze mu mishyikirano.

 

-Byasobanuwe kandi ko impinduka CPC iharanira ari iyageza u Rwanda ku mahoro arambye ashingiye ku bwiyunge nyabwo. Niyo mpamvu inama Rukokoma iramutse ibaye, abakoze ibyaha b’impande zose bashobora kubibabarirwa ku nyungu rusange z’igihugu, ariko ukuri kwabyo kubanje gushyirwa ahagaragara, nk’uko byagenze muri Afurika y’epfo ivangura ry’amoko (apartheid) rimaze gusezererwa. Bigenze bityo, ari abaharanira ko ibintu bihinduka, ari n’abari ku butegetsi, bose bakumvikana ku buryo buboneye bwo gusangira ubuyobozi bw’igihugu mu gihe cy’inzibacyuho cyakurikirwa n’amatora adafifitse.

 

-Ku kibazo cy’imvugo ngo yaba ikarishye, abayobozi bombi basobanuye ko iyo banenga ubutegetsi bwa FPR-Kagame, bavuga ibintu uko biri, nta gukikira ukuri. Abatazi neza ibibera mu Rwanda cyangwa abamenyereye propagandes FPR ikoresha yishyira aheza gusa, bashobora gutungurwa koko n’ibitangazwa n’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali, cyane cyane iyo bavuga ku bwicanyi bw’abayobora u Rwanda kuva muri 94, n’uburyo bakomeje guheza abanyarwanda mu bucakara.

 

-Ku byerekeye ubwoba Kagame atera abamurwanya, igisubizo cyatanzwe ni uko abaharanira impinduka bagomba kwisuganya, ijambo ryabo rikagira ingufu zatuma Kagame amahanga amuvanaho amaboko, bityo ubukana bwe mu bugizi bwa nabi bugakendera.

 

Veritasinfo : Murakoze kubw’iyo ncamake, turizera ko abasomyi bacu basobanukiwe n’iby’icyo kiganiro cy’Impuzamashyaka CPC n’abanyamakuru. Hari abibaza ibikorwa bindi bizakurikira iki kiganiro. Mwabasubiza iki ?

 

Mbonimpa : Niba mwasomye inyandiko yashyikirijwe abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro, mwasanzemo programme politique ya CPC. Hari ahanditse ko mu bikorwa byihutirwa, Impuzamashyaka CPC igiye kunononsora umushinga w’Impinduka izashingiraho isaba imishyikirano na Leta ya Kigali. Mu ngingo zizaba zigize uwo mushinga,  twavuga izi :

 

-Ishyirwaho ry’ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zahumuriza abanyarwanda bose kandi zikarinda ubusugire bw’inzego z’ubutegetsi zizaba zumvikanyweho, bityo izo ngabo zikagirirwa ikizere gihagije, cyatuma n’impunzi zitahuka ntacyo zishisha.

 

-Ibindi bigomba gukorwa mu rwego rwa politiki kugira ngo impinduka duharanira ishoboke. Muri byo hari ukurekura imfungwa za politiki nta yandi mananiza, no kuvugurura cyangwa guhagarika Itegeko-nshinga ryashyiriweho mu by’ukuri gushimangira ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame.

 

-Hari kandi na gahunda yo kuzahura ubukungu bw’igihugu, hagamijwe imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abo mu cyaro ingoma ya FPR ititayeho, bakaba bicwa n’inzara, umukeno n’ibirwara, kimwe n’uko abana babo babura ubushobozi bwo kugana ishuli, cyangwa bakabura imirimo iyo birwanyeho bakiga.

 

-Naho mu byihutirwa bizakorwa mu minsi ya vuba, hari ugukomeza kumenyekanisha Impuzamashyaka mu Banyarwanda no mu ruhando rw’amahanga. Nk’uko byavuzwe mu kiganiro turangije, ni ngombwa kumvisha ibihugu bishakira amahoro u Rwanda n’akarere rurimo, ko tubitezeho inkunga ikomeye mu gushakisha inzira zose zatuma Prezida Kagame ava kw’izima, akemera gushyikirana n’abatavuga rumwe na Leta ye. Bigomba ariko kumvikana ko abanyarwanda ubwabo ari bo bagomba gushyiraho akabo, inkunga y’amahanga ikazaba iyo kubunganira.

 

Veritasifo : Hari n’abibaza uburyo bwakoreshwa kugira ngo batere inkunga CPC. Abo bo mwabagenera ikihe gisubizo ?

 

Mbonimpa.pngMbonimpa : Abo bantu baravuga neza ; ni abo gushimirwa ! Abari mu mashyaka agize CPC, banyuza inkunga yabo ku bayobozi b’ishyaka ryabo. Naho abatari mu mashyaka, bakwandikira Ubuyobozi bwa Commission ya CPC ishinzwe imali kuri adresse ikurikira : rdi_rwanda810@yahoo.fr, bagahabwa ibisobanuro birambuye. Icyo nakongeraho ni uko CPC ifite mu nshingano zayo gushishikariza abanyarwanda b’impunzi kwisuganya, bagaterana inkunga barema amashyirahamwe azabafasha gutegura itahuka ryabo, cyangwa gutera inkunga benewabo bakeneye ubufasha, nk’abatesekera mu mashyamba ya Kongo cyangwa abahungiye muri Afrika batagira kivurira.

 

Ni ukuvuga ko n’ababa badashaka gushyigikira ibikorwa bya politiki, nibura bakwiye gutera inkunga ibikorwa bigamije gufasha impunzi mu mashyirahamwe adaharanira inyungu. Turizera ko imiryango ya société civile izabidufashamo, kuko n’ubundi isanzwe igerageza ibikorwa nk’ibyo. Nagira ngo kandi nongereho ko inkunga ikenewe atari iy’amikoro gusa. Ababishoboye bazajye baduha umuganda w’ibitekerezo, cyangwa uw’amasengesho, cyangwa badushyigikire mu bundi buryo bwaborohera.

 

VeritasInfo : Nta bundi butumwa mwageza ku basomyi b’iki kinyamakuru ?

 

Mbonimpa : Nk’uko nkunze kubigenza iyo mumpaye akanya, nagira ngo nongere nshishikarize abasomyi ba VeritasInfo gukomeza kuyigirira ikizere no kujya bahererekanya inkuru zandikwamo, ku buryo zigera ku banyarwanda benshi, cyane cyane abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Ndashimira kandi abanditsi ba Veritas kubera ubwitange n’ubumenyamwuga (professionnalisme) badahwema kugaragaza mu nkuru bahitisha. Birashimisha cyane kumenya inkuru zigishyushye kandi ari impamo ; nibakomereze aho !

 

 

Kanda aha wumve uko perezida wa CPC Twagiramungu Faustin asubiza mu kinyarwanda ibibazo by’amatsiko yabazwaga n’umunyamakuru nyuma y’ikiganiro :

 


 

 


Byakiriwe n’ubwanditsi bwa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Ndashimira bwana TWAGIRAMUNGU ibitekerezo yatanze ariko nsanga byaba byiza agiye akoresha imvugo wumva isa naho irimo uburakari. Umunyamakuru wamusubiza cyangwa se ukamwihorera ariko ukamubwira<br /> neza. Uzumve Mazimpaka cyangwa Muligande uzasobanukirwa.  Courage<br /> <br /> <br />  <br />
Répondre