Rwanda: Mushikiwabo si ukuyicuranga yayiciye umurya ! Ngo mu gihe ibihugu bikiturata sheke (checkbook/chequier) mu maso, ntidushobora kureshya!
Ndlr: Mushikiwabo arimo yivugira ifaranga gusa ariko ibihugu bimwe bitangiye gutekereza ibindi bihano kandi bigafatwa n'akanama gashinzwe amahoro ku isi aho gufatwa na buri gihugu nk'uko igihugu cy'Ubufaransa cyagejeje icyo cyifuzo kuri ako kanama ka ONU !Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi (western countries) kwifashisha inkunga bitanga bigafata ibihugu by’Afurika nk’abana b’ibitambambuga. Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo Mindspeak gitegurwa na AlyKhan Satchu cyabereye muri HotelIntercontinental I Nairobi muri Kenya.
Muri iki kiganiro cyamaze amasaha atatu, mu ngingo zibanzweho cyane harimo irebana n’ihagarikwa ry’inkunga bimwe mu bihugu bikize byahaga u Rwanda birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Budage, u Buholandi, n’u Bwongereza, hagendewe kuri raporo ya Loni ishinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Mushikiwabo mu bisobanuro yatanze ashize amanga kuri iki kibazo, yagize ati “Uyu mubano usa n’uba hagati y’umubyeyi n’umwana ukwiye kurangira…hakwiye kubaho ubwubahane.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe ibihugu bikiturata sheke (checkbook/chequier) mu maso, ntidushobora kureshya.” Aha yakomeje avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kurushaho gukorana umwete kugirango biteze imbere ubukungu bwabyo, bityo bikarekera kubeshwaho n’inkunga. Ingengo y’imari y’u Rwanda kuri ubu iterwa inkunga n’ibihugu bikize iri hejuru gato ya 40%. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko kuri ubu hakiri kare kugirango hagire ikivugwa ku ngaruka iri hagarikwa ry’inkunga rishobora kugira kuri guverinoma y’u Rwanda mu rugamba irimo rw’iterambere. Yagize ati : “Twabayeho mu bihe bibi birenze kuba twakwimwa amadolari.”
Mushikiwabo yashinje umuryango mpuzamahanga gushaka gushyira ibibazo byose bibera mu Burasirazuba bwa Congo ku mutwe w’u Rwanda. Yagize ati “Mwivanga u Rwanda mu bibazo bya Congo. Ntibitureba.” Raporo ya Loni ivuga u Rwanda rwateye inkunga y’intwaro ndetse n’ibikoresho by’itumanaho inyeshyamba za M23 ; kuri iki kibazo Minisitiri yasobanuye ko ubwoko bw’intwaro bugaragara muri iyo raporo hashize igihe kitari gito u Rwanda butakibukoresha cyangwa ngo bubutunge. Aha yanavuze kandi ko ibikoresho by’itumanaho bivugwa muri raporo nabyo hashize igihe kinini bitagikoreshwa n’igisirikare kigezweho nk’icy’u Rwanda, ibi bivuga ko nta kuntu u Rwanda rwatanga ibikoresho narwo rutagira.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibirebana n’umutwe wa gisirikare uzaba udafite aho ubogamiye uzashyirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo bizigirwa mu nama ya ba minisitiri b’ingabo bo mu karere k’ibiyaga bigari mu minsi itatu iri imbere.
Source : Igihe.com