RWANDA: Kagame yohereje amafaranga menshi yo kugura abantu bazamuha ibyubahiro mu Bubiligi nkibyo ahabwa n'intore mu Rwanda!
Leta ya Kigali ngira ngo ni bwo yamenya ko imyigaragambyo y'abayirwanya noneho igomba kugira n'abakeba. Aba bitwa ko bashyigikiye Leta ya Kigali na bo bazaba bari mu yindi myigaragambyo yo gushyigikira Pilato wa bo i Buruseli. Igishekeje ni ukuntu za ambassades zagiye zishakisha abo bantu bazakomera amashyi Pahulo Kagame mu gihe abandi bazaba bari mo kumwamaganira kure : za ambassades zagiye zishakisha cyane cyane abahutu bari mo benshi biciwe imiryango n'inkotanyi kugira ngo abe ari bo bazakoma ayo mashyi. Aba bagiye bishyurirwa amacumbi mu mahoteli meza i Buruseli, ama tickets ya bisi cyangwa y'indege, ndetse bahabwa n'uduhimbazamuskyi two kuzinegura bamaze gusetsa imikara.
Ntabwo iri kinamico rizarangirira gusa mu myigaragambyo y'ejo bundi i Buruseli : ambassade y'u Rwanda muri Suwedi yo irimo gukora agashya ko gushakisha abandi bahutu bavuga ko bahunze u Rwanda, aba bakazarihirwa ama billets y'indege yo kujya i Kigali muri uku kwezi kwa cumi n'abiri kuvugira kuri televiziyo y'u Rwanda ko Rapport Maping ya Loni ngo yakozwe n'abaswa, batigeze babaza aho ukuri kwa yo guherereye. Uko kuri ngo gufitwe n'abo bahutu bari mu makambi inkotanyi zabasenyeye hejuru. Bakaba barahumwe amaso na ambassade ku byababayeho, bakazemeza ko nta muhutu wishwe n'inkotanyi kiriya gihe, ko n'iyo haba hariho uwishwe, yari interahamwe yo kwicwa. Abazareba televiziyo y'u Rwanda ngira ngo ni bo bazishungurira ukuri kw'ayo makuru y'ukuntu amasasu yasenyaga inkambi z'impunzi yarobanuraga uduhanga tw'interahamwe gusa !
Uyu munsi nasomye article kuri site ya Musabyimana Gaspard yibaza icyo Madame Inyumba Aloyiziya ari mo guhiga mu ngendo ze amaze mo iminsi i Buruseli. Musabyimana yavugaga ko noneho ubu Senatrice Inyumba ageze i Namur. Nyamara ikibazo yibazaga nabonye yakishubije, kuko yemeje ko Inyumba yaje gushakisha abanyarwanda batuye i Namur kugira ngo bazabe abavugizi beza ba FPR. Yaba Aloyiziya Inyumba, yaba Dr Augustin Iyamuremye, nta kindi kibagenza muri ubu burayi uretse gushakisha abo baha amafaranga kugira ngo bazajye birirwa baneka ubusa, bavuga ubusa, bavangavanga, autour d'un verre. Nagira ngo nibutse abanyarwanda batuye i Namur ko, mbere yo gufata ifaranga rya Inyumba na Iyamuremye, bazabanza gusura Edouard Mutsinzi, na we utuye i Namur, bakareba uko inkotanyi zamumenaguye agahanga. Mutsinzi nta makotanyi yariye, yazize urw'abagabo bose barara badasinziriye, barwanira gushyira ahagaragara ukuri. Nta cyiza cyava mu nkotanyi, nabaye mu Rwanda rwa zo imyaka icumi yose !
Ndagira ngo ariko nanamenyeshe icyo ayo mafaranga atangirwa : Leta ya Kigali iyatangira kwirengagiza ukuri, ku bakuzi twese. Icya kabiri kinakomeye Leta ya Kigali itangira ayo mafaranga, ni ukugira ngo imenye amazina y'abanyarwanda baba hano mu Burayi biyemeje kuyirwanya; abandi Kigali ishaka ngo ni abahinduye amazina bageze mu buhungiro, cyane cyane i Burayi no muri Amerika. Icya kane Kigali itangira ayo mazirantoki, ni ukuyishakira ngo amazina y'abanyarwanda bafite akazi mu buhungiro, amashuri bize, za associations bari mo, n'icyo ziba zigamije. Kuri Leta ya Kigali, iyo impunzi y'umunyarwanda ifite akazi, ngo iba inafite uburyo bwinshi bwo kwegera no kuvugana n'abafatira ibyemezo bikomeye Leta y'u Rwanda. Nta n'ubwo Kigali yemera ko hari abatinya kugira icyo babwira n'abo bazungu cyangwa batinya no guhinguka mu myigaragambyo ngo badashyirwa ku ma listes y'i Kigali !
Impunzi zo mu bindi bihugu byo ku isi, iyo zibonye aho zihungira ubutegetsi buba bwenda kuzimara, ziriruhutsa, ziti si jye wahera, hahera umugome wari ugiye kumvana ku isi ! Mu Rwanda si ko bimeze. Si ko bimeze kuko aho kugira ngo Leta ya FPR twahunze iduhe amahwemo, ahubwo ishaka no kudukurikira aho twayihungiye. Iyo wanze amafaranga itanga yo guhiga bagenzi bawe b'impunzi, iyi Leta noneho iguhigira hasi no hejuru.
Ubwo yari avuye gushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse Arusha muri Tanzaniya, Rukerantare yanze miliyoni icumi z'ama euros Kigali yahise imwemerera kugira ngo azaburize mo imyigaragambyo y'ejo bundi i Buruseli yo kwamagana Pahulo Kagame, none ubu ari mu y'abagabo nyuma y'aho des limiers za Kagame zigose ise umubyara, zikamugonga n'ipikipiki. Uwagonze uwo musaza na n'ubu nta rengero rye rizwi.
Hano muri Suede, abo ambassade yahaye amafaranga bakayanga, ntibagitinda mu tubari nk'uko byari bimeze mbere yo kuyanga. Nta n'ubwo bakivumbaguza imihana yose. Liste y'abayanze irazwi ndetse n'urubategereje rurazwi. Muzaze muri benshi muri enterrement.
Birababaje ko aho kugira ngo ambassades z'u Rwanda mu mahanga zishimire kugira ubusabane ku banyarwanda bagombye kuzigana, ahubwo zikaza umurego wo kubahiga.
A bon entendeur, salut !
Amiel Nkuliza.