Rwanda: Amajyanyuma atumye umubyeyi apfusha impanga z'abana 5 nta numwe urokotse!

Publié le par veritas

Mugeni-Jolie-Ruhango.png

                  Uyu Mugeni Jorie ,uyobora akarere ka Ruhango azajya atinyuka gutera indirimbo

                        y'uko u Rwanda rwakataje mu majyambere areba imbere ye imva y'abana 5 babuze

                        kirengera!

 

[Ndlr :Bikunze kuvugwa ko ngo u Rwanda rwateye imbere cyane kuburyo rwageze aho ruhabwa izina ry’igihugu cya Singapulu y’Afurika ! Niba atari ugutuka Afurika ni ugushinyagurira u Rwanda cyangwa kwirata kubandi ukoresheje ikinyoma ! Mu nama ya FPR yo kuwa gatatu taliki ya 7/08/2013, Kagame Paul yavuze ko ngo amahanga afasha u Rwanda kugira ngo rwiteze imbere, ngo ayo majyambere rwayageraho, ayo mahanga akabirwangira kubera ishyari ! Koko, igihugu cyateye imbere gishobora kugira umubyeyi ufite inda y’impanga z’abana 5, bagapfa bose ntanumwe urokotse ! Ese nta byuma bya Echographie bimenya imiterere y’umwana uri mu nda biba mu bitaro by’u Rwanda kuburyo ababyeyi batwite basuzumwa kenshi kandi bakitabwaho ? Niba icyo kintu cyoroshye gutyo kitaboneka mu bitaro byo mu Rwanda, ayo majyambere baririmba ameze nka za mva yezu yavuze basiga ingwa y’umweru imbere haraboze ! Ntabwo bihagije kwerekana inzu za « Merci Le Congo » zubatswe i Nyarutarama ngo uvuge ko u Rwanda rwateye imbere !].


Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, umubyeyi witwa Nyirangezahayo Clementine w’imyaka 33 atuye mu mudugudu wa Kizibere, akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, yibarutse abana batanu. Uko ari batanu bavukiye mu kigo nderabuzima cya Kizibere ariko nta n’umwe washoboye kubaho.


Nk’uko IGIHE twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kizibere, Rwakazina Marie Aimée, uyu mubyeyi yaje kubyarira kwa muganga, ku ikubitiro abyara batatu baje mbere, abandi babiri bavuka bananiwe bahita bitaba Imana.


Rwakazina ati “mu kuri twamufashije mu bushobozi bwacu, ariko tubonye ko biturenze twiyambaza ibitaro bikuru bya Kinazi, cyane ko hari nk’ibikoresho bitaba ku kigo nderabuzima ; nk’ibitanga umwuka. Tuboherezayo ngo banabashyire mu byuma bibashyushya, kuko bari babikeneye ukurikije ibiro bavukanye, dore ko uwari afite byinshi byari amagarama 1100, mu gihe umuto yari afite amagarama 900.”


Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Mugeni Jolie Germaine, yadutangarije ko bamenye ayo makuru ndetse bakomeje gufata uyu mubyeyi mu mugongo, kuko n’abandi batatu bavutse mbere bitabye Imana mu gihe bajyanwaga ku bitaro bikuru.


Agira ati “Kuri ubu, ku bufatanye bw’inzego zose, hamaze kuboneka amafaranga ibihumbi 130, mu gihe n’abakristu ba santarali ya Kizibere, bemeye ko ituro ryo kuri iki cyumweru bizagenerwa uyu mubyeyi Nyirangezahayo Clementine.”


Uyu mubyeyi Nyirangezahayo Clementine yari asanzwe afite abana 3, iyi ikaba yari inda ya kane. Ibi ntibikunze kuboneka mu kigo nderabuzima cya Kizibere, yewe no ku bitaro bya Kinazi. Uyu mubyeyi arimo gukurikiranwa n’abaganga, nubwo agifite umunaniro, ariko baratanga icyizere ko nta kibazo kindi afite.

 

 

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Cyokora inyandiko mwandika hari igihe umuntu azisoma akumva agize isesemi!! Ubu muba mwabuze ibyo mwandika?? Ibi bitesha agaciro inkuru zanyu kuburyo bigoye no kuba umuntu yakwizera ibyo mwaba<br /> mwanditse ari ukuri!!
Répondre