RDC: Nibyo se koko, ngo ingabo z'igihugu cy'Angola zaba zaratangiye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ?

Publié le par veritas

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/files/2013/01/izuba-rirashe.png[Ndlr : Burya ngo ahari umwotsi haba hari umuriro ! Muri iyi minsi twibwira ko mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru hagomba kuba hari agahenge bitewe n’ibiganiro birimo bibera Kampala ariko amakuru ava muri ako karere agaragaza ko ishyamba atari ryeru ! Imishyikirano hagati ya Congo na M23 ikomeje kudindira bitewe ni uko M23 isaba ko Congo ishyira umukono kumasezerano yo guhagarika imirwano, Congo nayo ikabyanga kuko ibona ari umutego wo kugira ngo M23 igumane agace yafashe ! Kuba M23 iri gusaba guhagarika imirwano ni uko iyo mirwano iri kuba, ikibazo aho kiri ni uko M23 iri kurwana na FDLR, none se Congo yakora iki kuri FDLR ? Ahubwo M23 yari ikwiye gusaba imishyikirano yo guhagarika imirwano FDLR kuko ariyo barwana !

 

Andi makuru aravuga ko umuvugizi wa M23 JMV Kazarama afungisihije ijisho kuko yashatse gutoroka uwo mutwe ! Bikaba byumvikana ko M23 ifite ikibazo cyo gukomeza imishyikirano idashobora gusobanuramo neza icyo irwanira kandi n’agace yafashe intambara ikaba ikomeje kukaberamo ; kuba M23 ivuga ko igiye kurwana ni amayeri yisanganiwe yo guhabwa ibyo ishaka byose cyangwa n’iterabwoba kuko ibona imerewe nabi ! ibyo bigaragazwa n’amakuru « rwanda-in-liberation » itugezaho y’ibibera mu gace ka M23 !]

 

Nyuma y’uko Karasanyi G. umwe mu bakunzi bacu uri Rubavu taliki  ya 1 Mutarama 2013 aduhaye inkuru y’izimira rya M23 aho yagize ati Ntibisanzwe: M23 ngo yaba yaburiwe irengero kuko ngo itakigaragara aho yari isanzwe iboneka ndetse akongera gutanga amakuru ajyanye n’uburyo n’ubwo inyeshyamba za M23 zaburiwe irengero abantu basa n’abaruciye bakarumira aho yagize ati Ikinamico idasanzwe : Inyeshyamba za M23 zikomeje kuburirwa irengero nyamara abantu bararuciye bararumira hanyuma kandi tukaba twarabagejejeho inkuru zerekana ko mu Rwanda abategetsi ba leta ya Kagame bafite ubwoba budasanzwe ku buryo baba abategetsi ba gisivili n’aba gisirikari bakomeje kugenda bahumuriza abaturage hirya no hino mu gihugu bababwira ko ngo nta bacengezi ba FDLR bari ku butaka bw’u Rwanda nk’aho twagize tuti Mu Rwanda abategetsi bakomeje kugenda mu baturage babahumuriza ko nta bacengezi bahari ari nako babasaba kurwanya umwanzi, ubu noneho ikibazo twakomeje kwerekana gisa n’aho gitangiye kuvugwaho mu bindi bitangazamakuru bikorera mu Rwanda aho ikinyamahuru Izuba rirashe taliki 6 Mutarama 2013 cyabagejejeho inkuru igira iti Kampala: Inzitizi mu biganiro hagati ya Leta ya Kongo na M23.

 

Muri iyo nkuru umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier hari aho agira ati: Ingabo za Angola muri Kongo.Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda giherutse gutangaza ko ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli ku itariki 25 z’Ukwezi gushize; abasirikari 700 b’igihugu cya Angola bazobereye mu mirwano y’udutero-shuma binjiye rwihishwa mu bice bya Minova mu burasirazuba bwa Kivu.

 

Ikigamijwe ngo ni ukurinda Umujyi wa Goma ngo utongera kwisanga mu maboko y’abarwanyi ba M23. Ku itariki 1/12/2012 nibwo inyeshyamba za M23 zavuye mu mujyi wa Goma nyuma y’iminsi igera ku 10 ziwufashe. Kuba ingabo z’amahanga zikomeje kwinjira muri Kongo bishobora gutuma umwuka mubi ukomeza gututumba ndetse bikanabangamira imishyikirano y’I Kampala.

 

Uruhande rwa M23 ruvuga ko kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu ushize; ingabo za leta ya Kongo n’iza Angola zikomeje kumisha ibisasu mu duce twa Kibumba; ari nako bohereza abarwanyi ba FDLR ngo bagote ibirindiro bya M23 biri I Bunagana. Gusa M23 irashimangira ko yiteguye kuba yaburizamo ibitero byose ishobora kugabwaho; nk’uko ikinyamakuru Chimpreports gikomeza kibitangaza.

 

Si ubwa mbere ingabo za Angola ziza gufasha leta ya Kongo guhashya imitwe yitwaje intwaro. Mu mwaka wa 2003 nibwo ingabo za Angola n’iza Zimbabwe zavuye muri Kongo nyuma y’urugamba rwamaze igihe kinini. Gusa nyuma y’imyaka itandatu zaragarutse; ubwo leta ya perezida Joseph Kabila yari ihanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa CNDP (benshi mu bagize M23 y’ubu bahoze muri CNDP y’icyo gihe yari iyobowe na Gen Laurent Nkunda).

 

Uyu munyamakuru kandi yakomeje yandika ku kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa M23 Jean Marie Runiga aho yagize ati: Leta ya Kongo irashaka intambara.Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize muri Gorilla Hotel I Bunagana; Umuyobozi wa M23 Jean-Marie Runiga yavuze ko asanga leta ya Kinshasa “igaragaza ko ishaka intambara”.

 

Runiga yakomeje avuga ko Kinshasa inenga imigendekere y’ibiganiro by’I Kampala kuko mu by’ukuri iri gutegura urugamba. Chimpreports gikomeza kivuga ko gifite amakuru yizewe avuga ko Zimbabwe na Congo Brazaville nabyo biri kwiga ku buryo byafasha leta ya Kinshasa.

 

Gusa ngo M23 ngo yiteguye urugamba. Ngo ifite amakontineri menshi y’intwaro mu birindiro byayo bya Bunagana; intwaro zirimo izihanura indege ; kandi ngo imyitozo ya gisirikari nayo irarimbanyije. Jean Marie Runiga avuga ko Kongo nikomeza kwanga gusinya amasezerano ahagarika intambara; M23 izagaba ibitero simusiga bigamije “kubohora igihugu cyose”.

 

Runiga yakomeje avuga ko ingabo za leta; iza FDLR; iza Mai Mai;  n’iza Nyatura zikomeje kwisuganya hafi y’ibirindiro byayo kandi ko ziteguye kurwana. Abagize iyo batayo ya Mai Mai bayobowe na Col Janvier; ngo bambaye imyenda ya gisivili; bakaba ngo baragize uruhare ruziguye mu bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe mu mujyi wa Goma.

 

Abandi barwanyi ngo bakomeje gukwirakwizwa mu duce twa Sake; Kiroche; Ishasha na Minova ya 3. Jean Marie Runiga avuga ko mu ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru gishize; indege za kajugujugu za leta ya Kongo zakomeje kunyura mu kirere cya M23. Ibi abifata nk’ “igikorwa cy’ubushotoranyi”.

 

Raporo Ref No: CLA-MP-94/12-12 yo ku wa 17/12/2012 y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Kongo; MONUSCO; igaragaza ko abarwanyi basaga ibihumbi 4 ba FDLR bahawe intwaro. Mu by’ukuri usomye iyi nkuru ya Janvier urasanga hari impamvu M23 ishobora kuba yaraburiwe irengero:

 

Kuba hari ibitero bishobora kuba bigabwa kuri M23 bishobora kuba byaba ari impamvu M23 yahisemo kuhafata ikerekeza iya Gisenyi nk’uko hari abantu benshi bakomeje kuvuga ko uguhunga kwa M23 kwaba ari imwe mu mpamvu zituma muri Gisenyi hagaragara abasirikari benshi ku buryo bamwe banemeza ko harimo abarwanyi ba M23 baba barahahungiye.

 

Impamvu yo guhunga kandi ngo ishobora kuba ari uko Kagame ashobora kuba yarahawe gasopo igihe perezida Obama yamuhamagaraga akamubuza kongera gufasha inyeshyamba za M23.

 

Ikindi kigaragaza ko iyi nkuru ya Janvier ishimangira ibyo twakomeje kubagezaho bijyanye n’ubwoba bwa leta ya Kagame ni uko byumvikana neza ko niba M23 yaragiye iva aho yari isanzwe iri ikahasigira abasirikari ba leta ya Kongo n’ababafasha byumvikana neza ko Kagame agomba kugira ubwoba ko haba hari n’abacengera bakagera imbere mu gihugu bikaba ari nayo mpamvu abategetsi bahagurukiye kujya mu baturage kubasaba ngo kwirinda gukorana n’umwanzi.

 

Kubera rero ko Kagame yageze mu mayira abiri akaba atazi icyo agomba gufata n’icyo areka niyo mpamvu mu ijambo yavuze mu isoza ry’umwaka wa 2012 yabwiye abadepite, abaminisitiri n’abandi banyarwanda bamukurikiye ko abizeza ko 2013 bazahura n’ibibazo ndetse ku munsi w’isabukuru ya FPR akaba yaravuze ko yiteguye gusubira mu ndaki.

 

Source : Rwanda-in-liberation.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article