RDC : M23 yigaruriye utundi turere muri Congo ibyumvikanyeho na FDLR

Publié le par veritas

RDC-M23.pngMuri iri joro rya keye ryo kuwa mbere taliki ya 01/10/2012 umutwe wa M23 wigaruriye utundi turere muri Kivu y’amajyaruguru kuburyo ubu izo nyeshyamba zigenzura umuhanda wa Kiwanja –Ishasha uherereye kuri kilometero 60 mu majyaruguru agana i burasirazuba bw’akarere ka Rutshuru. Amakuru veritasinfo ikesha radio Okapi avugako M23 yaturutse mu karere ka Kiseguru kari kubirometero 17 by’akarere ka Kiwanja; buhoro buhoro izo nyeshyamba za M23 zigenda zifata uturere twa: Katuiguru-Kisharo-Bugaramba- Nyamirima kugera Ishasha , kuburyo abaturage batuye utwo turere twose babyutse bisanga mubuyobozi bw’inyeshyamba za M23 zigizwe ahanini n’abasiliakre  b’u Rwanda.

 

Amakuru menshi yemeza ko izo nyeshyamba za M23 zafashe utwo turere twose nta mirwano ibaye. Amakuru menshi yemeza ko ingabo za Maï –Maï ziyobowe na Shetani Muhima, na FDLR Soki zari zarigaruriye utwo turere zatuvuyemo nta mirwano ibaye.

 

Amakuru aturuka mu miryango itabogamiye kuri leta ikorera muri utwo turere avuga ko inyeshyamba za M23 zakozanyijeho gato n’aba maï-maï ba Shetani ahitwa Buramba hafi ya Nyamirima ariko ingabo za FDLR zo zikaba zashyize mu maboko ya M23 uturere zagenzuraga kuburyo iyo miryango ivugako bisa naho FDLR yari yabyumvikanyeho na M23.

 

Muri iri joro ryakeye rero umutwe wa M23 wungutse indi gasutamo ya Ishasha iri ku mupaka wa Congo na Uganda nyuma ya gasutamo ya Kasindi na Bunagana zose ziri mu maboko ya M23. Kuri iyi gasutamo ya Ishasha igenzurwa ubu na M23 hanyura ibicuruzwa bitanga amahoro ari hagati y’ibihumbi 500 n’ibihumbi 700 by’amadolari y’Amerika ahwanye hafi na 436379804 y’amafaranga y’u Rwanda mu kwezi; iyo gasutamo yonyine ikaba yinjiza amafaranga aruta imfashanyo amahanga yahagarikiye u Rwanda.

 

Ejo kuwa mbere , nibwo umutwe wa M23 watangaje ko ugiye gufata umujyi wa Goma kugira ngo utabare abaturage barimo bicwa n’ingabo za Congo, none ubanje gufata ahantu hanyura amafaranga kugira ngo ubone impamba izawuherekeza kugera i Goma kandi hanavemo n’amafaranga yo kuziba icyuho ku nkunga amahanga yafashaga u Rwanda, ibyo rero bikaba bituma kagame akomeje kwima amahanga amatwi ahubwo akikomereza urugamba muri Congo kuko ariho akura umutungo mwinshi ! Ikibabaje gusa ni uko abanyarwanda batabona kuri uwo mutungo uva muri Congo ubu bakaba bagiye kwicwa n’inza.

 

 

 

Mushobora gusoma inkuru irambuye aha : RDC : le M23 contrôle des nouveaux villages sur l’axe Kiwanja-Ishasha au Nord-Kivu

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Mwasagutswe n'urwango mwanga igihugu cyanyu! Ubu se ko mwanditse iyi nkuru muyikuye kuri site ya Okapi, aho mwanditse ngo ingabo za M23 ahanini z'igizwe n'iz'u Rwanda ko ntabyo mbonyemo? Mujye<br /> mwandika inkuru zitarimo inzangano!!!
Répondre