RDC: Drone ya ONU yatangiye kugenzura ikirere cya Kivu y'amajyaruguru !

Publié le par veritas

Drone.pngUyu munsi kuwa kabiri taliki ya 3/12/2013 ku isaha ya saa sita i Goma, imbere ya  Hervé Ladsous, abahagarariye ibihugu byabo muri Kongo n’abanyamakuru nibwo biboneye indege itagira umupiloti ihaguruka ku kibuga k’i Goma n’amashyi menshi y’abari baje kureba icyo gikorwa cya mbere cyo gutangiza gahunda yo kugenzura igice cy’Uburasirazuba bwa Kongo hakoreshejwe indege yo mu bwoko bwa drone ikoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gufata amashusho y’aho igenzura, iyo ndege ntabwo ifite ifite intwaro.

 

Iyi ndege bakunze kwita drone, ikaba ifite izina rya Falco ikaba yarakozwe n’isosiyete y’igihugu cy’Ubutaliyani, itangiye gukora akazi ko kugenzura imipaka y’u Rwanda na Kongo ndetse n’umupaka wa Kongo na Uganda nyuma y’umwaka wose hafashwe icyemezo cyo kohereza ubwoko bw’iyo ndege mu burasirazuba bwa Kongo n’akanama gashinzwe umutekano ka ONU.

 

Ni ubwa mbere umuryango w’abibumbye ukoresheje indege zifite ikoranabuhanga rikomeye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano ; iyo ndege yo mu bwoko bwa drone ifite uburebure bwa metero indwi ikaba ifite icyuma gifata amafoto kuburyo bwa gihanga kandi iri kure cyane kuburyo ikintu cyose kizaba kiri mu mibande no mu mashyamba ya Kongo kizajya gihita kiboneka. Iyo ndege izafasha mu kubona aho abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro baherereye mu mashyamba ya Kongo kimwe n’abaturage bari guhunga imirwano,haba ku manywa cyangwa n’ijoro amasaha 24 kuri 24.

 

Icyo gikorwa cyo gushaka aho abarwanyi baherereye cyakorwaga n’indege za kajugujugu rimwe na rimwe zikaba zaragiye zihura n’ikibazo cyo kuraswaho n’abarwanyi b’umutwe wa M23. Ingabo za Onu n’iza Kongo zishimiye iki gikorwa cyo gutangiza ubu buryo bugezweho bwo kugenzura ikirere cya Kongo y’uburasirazuba, bakaba bizerako iryo koranabuhanga riratuma imitwe yose yitwaje intwaro iri muri icyo gice igira ubwoba ikarambika intwaro hasi ntamirwano ibaye .

 http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/aef_image_original_format/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/DRONE_0_0.jpg

                                        Drone mu kirere


Iyi ndege ya drone igomba kugenzura ahantu hangana n’ibirometero 250, umuryango w’abibumbye ukaba uteganya kongera umubare w’izi ndege ndetse no kongera aho zigomba guhagurukira kugira ngo zishobore kugenzura ahantu hanini. Drone ya kabiri itegerejwe mu mpera z’uku kwezi naho drone ya gatatu ikazaboneka mu kwezi kwa werurwe 2014. Niba koko izi ndege zizashobora kurinda imipaka ya Kongo ibihugu byari bitunzwe no gusahura umutungo wa Kongo bigiye guhita bicuka ! Ubwo ni ukuzategereza mu minsi iri imbere niba koko umutekano ubosetse kuburyo budasubirwaho muri iki gihugu !


 

RFI.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article