RWANDA : AMAJYAMBERE ATAVUYE KUMUTIMA…

Publié le par veritas

Bwana Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yatangarije abaturage ko kuriwe demokarasi azi ari amajyambere, ibyo yabivuze gato mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye uyu mwaka mu kwezi kwa kanama . Intego nkuru Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’ibikorwa by’amajyambere amaze kubagezaho ndetse akaba yarabemeje ko muri iyi myaka 7 yongejwe manda azakuba ibyo bikorwa incuri 7 !

Aha rero niho abatavuga rumwe na Paul Kagame bahera bavuga ko amajyambere atagira ubwisanzure mu bitekerezo, amatora afifitse, ubutabera bugerwa ku mashyi… ntacyo amaze, ndetse Bwana Twagiramungu Faustin we yongeraho ko amajyambere ari mu Rwanda atari igitangaza ko ajyanye n’igihe isi igezemo ko n’abandi bategetse bakoze ibyiza byinshi byo mu gihe cyabo, akaba avuga ko amazu meza azamurwa ikigali ntacyo yaba amaze abaturage bicwa n’inzara kuko batazarya amatafari ; ati « amajyambere atavuye kumutima aragasandara ntakabeho ! »

Muri iyi minsi rero hari ibintu bitangiye kwigaragaza muri ayo majyambere y’amazu meza yubakwa muri kigali naho mu giturage amazu ya nyakatsi akaba yongeye kugaruka ndetse na centres z’ubucuruzi zari mu byaro ubu zikaba zarasenyutse ! mbese ayo majyambere agaragara ahantu hamwe avuye kumutima koko ! reka turebere hamwe ingero zibyerekana :

Amasoko mashya yubatswe kijyambere n’andi mazu mashya y’ubucuruzi yubatswe muri iyi minsi ntabwo abanyarwanda bayitabira ! Ibyo bakaba byaragaragajwe ni uko ibyo bikorwa by’amajyambere biba byaje bibituye hejuru , nta kureba mubyukuri ibyifuzo by’abaturage. Ingero ni nyinshi :

1. Isoko rya kijyambere ryubatse muri Kirengeri mu karere ka Ruhango mu Ntara y’ amajyepfo y’u Rwanda rimaze hafi imyaka 10 ryubatse ariko abaturage ntibarigana ; iryo soko ryubatswe na miliyoni  zisaga mingo 40 z’amafaranga y’urwanda akarerere kabifashijwemo n’umuryango w’abanyamerika (USAID). Ariko ikigaragara ni uko ari abacuruzi ari n’abaguzi nta numwe ushaka kugana muri iryo soko, impamvu banga kurijyamo ngo ni uko ubuyobozi bwanze ikifuzo cy’abaturage cyo kuryubaka ahantu bifuzaga. Kuri abo baturage bifuzaga ko iryo soko ryubakwa ku Mugina, ahari hasanzwe isoko kandi akaba ari mu karere keramo imyaka myinshi kandi n’abaturage benshi bakahagera bitabagoye ! Ariko abayobozi bayoboraga ako karere mu gihe umushinga wigwaga biyemeje kurishyira ku muhanda munini wa kigail –Butare kubirometero 1o by’intera iri hagati y’isoko rya mbere. Kubacuruzi basanga aho hantu hadatuwe bashyize iryo soko ntacyo habamarira uretse kubahombya naho abaturage baturiye iryo soko rishya bagahitamo kwigira mu isoko ryo mu Ruhango cyangwa i Gitarama ariho hari amasoko manini ajyamo abantu benshi mu karere.
2. Nkiryo soko rya Kirengeri, inyubako nshya z’aho bategera imodoka ku Kicukiro na Rwamagana, uruganda rw’ibigori rwa Mukamira cyangwa ikaragiro ry’amata rya Nkamira ntabwo byitabirwa n’abaturage kuko byagiye byubakwa abayobozi batitaye kubyifuzo by’abaturage kandi byitirirwa ko aribo bigenewe.

Ni muri urwo rwego akarere ka Kicukiro  ,mu mujyi wa Kigali  bubatse ikigo kinini abagenzi bategeramo imodoka (gare routière)cyatwaye miliyoni 300 z’amafaranga y’urwanda, ariko hashize amezi agera kuri 6 nta muntu urangwa muri icyo kigo, abatwara amamodoka n’abagenzi banga kukijyamo kuko cyubatse ahantu batifuzaga, abayobozi bakaba batarumvise ikifuzo cy’abaturage cy’aho icyo kigo cyagombaga kubakwa ! Kubayobozi b’ako karere bo basobanura ko icyo kigo cyubatswe ahantu kure hatagera abantu benshi ngo kugirango bagabanye impanuka z’imodoka zakundaga kwiyongera !

Ari leta ari n’abaturage bose barahahombera :

Nyamara nk’abaturage bo mu murenge wa Byimana mu Ruhango, mu kubaka isoko rya kirengeri batanze umuganda w’amaboko yabo bashaka n’ibikoresho bimwe mu kubaka iryo soko, icyo leta yakoze kwari ukubashakira abaterankunga, ariko kuba iryo soko rititabirwa ari leta ari n’umuturage nta numwe wabigizemo inyungu. Umwe mubajyanama b’akarere ka kicukiro yavuze ko mubyukuri ikigo bubatse cyo gutereramo imodoka ntacyo kibamariya kandi cyaratwaye amafaranga menshi.

Umwe mu bayoyobozi ba Ministère ishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, yasobanuye ko iyo ministeri ntacyo yabikoraho kuko abayobozi b’inzego zibanze nibo bafite inshingano zo kumva ibyifuzo by’abaturage mu bikorwa by’amajyambere, imikorere mibi y’izo za komite z’uturere niyo ituma havuka ibibazo nkibyo kuko baba batitaye ku nyungu z’umuturage !

Ubushakashatsi bwa kozwe n’ikigo gishinzwe ubwumvikane n’amahoro (IRDP) mu kwezi kwa nzeri 2010 ,bwerekanye ko 74% by’abaturage batagishwa inama mugushyiraho ibikorwa by’amajyambere bibagenewe, icyo kigo cyagaragaje ko 60% by’abaturage bahitamo kwicecekera mukugira icyo bavuga ku mishinga y’ibikorwa by’amajyambere ibagenewe  kugirango birinde guhohoterwa n’ubuyobozi bwo ku nzego zitandukanye kuko baba bagaragaje ko batishimiye ibitekerezo byabo.

Nta majyambere atagira demokarasi n’ubwisanzure :

Iyo witegereje neza ibihugu byateye imbere , usanga byarabigezeho bitewe ni uko abaturage bafite ubwisanzure mu gushyiraho no kwemeza abayobozi babo noneho bakabaha n’inshingano bagomba gukurikiza, iwacu mu Rwanda ho biracuramye, ibyemezo biva hejuru abaturage bagakurikira, noneho ukumva ngo abaturage bagiye gutora umuyobozi w’akarere , bagategereza izina baza guhambwa n’umusilikare ukuriye ingabo muri ako karere ry’umuntu baza gutora, uvuze ko hagombye undi agafatwa nk’umwanzi w’igihugu , agahita ashyirwa mu bandi( prison) hakurikije bwa buryo bushya bwaje mu Rwanda bwo guhimba ibyaha ; ubwo se amajyambere nkayo wa mugani wa Twagiramungu Faustin amaze iki ? abategetsi nkabo dutegekwa gutora bamaze iki ? ubu se abaturage babonye akanya ni gute biriya bikorwa byubatwe twavuze hejuru kandi byatwaye amafaranga menshi batabisenya kuko n’ubundi ntacyo bibamariye ! Niyo mpamvu rero , demokarasi no kumara abaturage ubwoba bakavuga icyo batekereza badahohotewe aribyo byatuma igihugu gitera imbere naho ubundi ni ugucurika imitwe y’abaturage !

NGOGA Jean

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V

Nka cya kirezi cy'iwacu cy'umuco, nyakatsi y'ahandi igira agaciro!

http://www.toitenchaume-constructionpaille.com/

Répondre