Paul KAGAME azasura igihugu cy'Ubufaransa ku italiki ya 12 Nzeri 2011, hagati aho mu Rwanda nta joro ryikera amaraso atamenetse !

Publié le par veritas

040-Sarko.pngMu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cy’ubufaransa nibwo Laurent Continu, uhagarariye ubufaransa mu Rwanda, yavuze ko President Paul Kagame azagira uruzinduko mu Bufaransa tariki 12/09 uyu mwaka.Mu magambo ye Cotinu yagize ati: ” Uruzinduko rwa President Kagame mu Bufaransa ruzagira uruhare mu gukomeza kunoza imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa”.

Akaba yarabivuze mu ijambo rye ubwo Ambassade y’u Ubufaransa mu Rwanda yizihizaga umunsi w’ifatwa rya gereza ya Bastille tariki 14/07/1789 ari nayo tariki abafaransa bafata nk’umunsi bibohoye ingoma y’igitugu y’abami babo. Uruzinduko rwa President Paul Kagame mu Bufaransa rukazashimangira umubano ibi bihugu biri kugirana, dore ko President Sarkozy nawe yaje mu Rwanda mukwa 2/2010, akaba ari we President wambere w’ubufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Laurent Cotinu yavuze ko imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda yifashe neza nyuma yo kongera gufungura inzu ndangamuco y’Ubufaransa n’u Rwanda, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais. Mu Bufaransa naho kuva muri Mata uyu mwaka hakaba hari urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi ruherereye muri Commune Cluny, iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Lyon.

President Kagame akaba yaragombaga gusura ubufaransa mu kwezi kwa 5 gushize, ariko uruzinduko rwe rukaba rwarigijweyo, rugashyirwa kuri iyi tariki yavuzwe na Laurent Cotinu Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda ariyo 12/09/2011.

Hagati aho mu Rwanda nta joro ryicyera amaraso atamenetse:

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Kigembe akagari ka Rubona, umudugudu wa Gatovu, mu ijoro ryakeye saa moya na 15 z’ijoro hiciwe abantu babiri barashwe.

Abo bishwe ni Ngarukiye Gervais wari Ushinzwe Imiberehomyiza n’Iterambere mu Kagari ka Rubona, ndetse na HABAYO wakoraga umwuga wo kudoda inkweto, bakaba barasiwe ku kabari k’uwitwa Nkurunziza hafi yishuri ribanza rya Janja.

Ubwo twandikaga iyi nkuru saa mbili z’ijoro, abishe aba bantu bakoresheje imbunda ntibaratabwa muri yombi nubwo inzego z’umutekano n’abaturage zahise zihagera bikimara kuba .Ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano bahise bahagera baragota ariko abicanyi ngo ntawuhita umenya aho barengeye.

Akomeza avuga ko n’ejo bundi tariki 10 uku kwezi hishwe uwitwa YOHANI arashwe, yari atwawe n’umumotari we arakomereka, naho tariki ya 09/06 bwo hari hishwe uwitwa Mbayire bivugwa ko yari avuye kurangura magendu I Burundi, ariko abo bose ntakintu cyabo batwaye.

Stani yatubwiye ko kuva mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hamaze kwicwa abantu 10 muri KIGEMBE ihana imbibi na Komine Mwumba y’Intara ya Ngozi I Burundi.

Umwe mu baganiriye n’umuseke.com bikimara kuba Hakizimana Stani yatubwiye ko ubwicanyi aho bumaze kuba ikibazo gikomeye yagize ati: “tariki 16/04/2009 narashwe amasasu 3 ariko sinapfa, icyo gihe nari Umuhuzabikorwa w’Akagari ka MPINGA, icyo gihe bateye no kwa Hakiruwizera Vincent nawe baramukomeretsa bikomeye”.

Renzaho Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe yatangarije umuseke.com ko abashinzwe umutekano bafatanyije n’umurenge ntako baba batagize ngo bacunge umutekano muri aka gace ariko abicanyi bakabaca mu rihumye.

Ubu bwicanyi bwabaye Gouverneri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse MUNYANTWARI yari yaraye ahavuye kuri uyu wa kane mu nama y’umutakano n’abaturage, ndetse akaba yari yabanjirijwe n’Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’amajyepfo basaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira buriya bwicanyi.

umuturage twaganiriye n’ubuyobozi bw’umurenge bemezako abicanyi bataba bagambiriye kwiba kuko benshi mu bicwa abishi badakora ku bintu byabo.

source: Umuseke.com

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Kwifuza byo murabizi
kabisa

Ariko rwose mwagiye mureka kwifuza ibidashoboka , mugeze naho mwigereranya na Perezida Kagame? Ngo
bazamufunga cyangwa bamufate. Bamwe mwageze mubufaransa mwaramaze abatutsi igihe kizagera babacakire. Mureke rero inzozi kuko uwatabaye igihugu siwe wafatwa, abaruhekuye murimo mwidegembya
hirya no hino Waaapi. Muribeshya kabisa. Reka mbabwire ko amaraso y’inzirakarengane mwanyoye azabakoraho tu nimuhumure mwizere iminsi ariko muzasubiza Imana ndetse n’ubutabera noneho nibwo
muzamenya ko imikino iganisha mukwica ntanumuntu numwe wayifana.

Perezida Kagame  yubatse igihugu cyarasenyutse

Yakoze uko ashoboye yubaka igihugu cyarasenywe n’abagome, none mwebwe mumaze kwibagirwa amahano, mwirirwa
muvuga ubusa gusa aho kwishimira ibyiza igihugu ki maze kugeraho. Murabura gufatanya n’abandi banyarwanda  mukwiyubaka mukirirwa mwirukanka mumahanga gusa.

Abahezanguni nta mwanya bafite mu Rwanda

Ese nta somo mwakuye mu byahabaye mu Rwanda? Reka nibwirire abahenzaguni  abanyarwanda
barababaye bihagije, abacu bagiye barahagije, ntabwo bizongera kubaho ukundi. Abana b’urwanda turimo turwubaka uyu munsi twiyemeje kurwanya ayo macakubiri yanyu kuburyo twamagana umwanzi aho
aturutse hose.

Répondre