Nibabanze batwirukane mu ngabo za Congo mbere yo kuzinjizamo abarwanyi ba M23 !

Publié le par veritas

Olenga.pngIbiganiro bihuje leta ya Congo n’umutwe wa M23 i Kampala bishobora kurenza iminsi 14 yari yagenwe n’inama y’abakuru b’ibihugu 11 by’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, bitewe n’uko umuhuza (Uganda) yatumiwe i New-York mu nama y’umuryango w’abibumbye. Byari bitegenyijwe ko ibyo biganiro birangira uyu munsi ku cyumweru taliki ya 22/09/2013. Biteganyijwe ko umuhuza agazaguruka kuwa gatatu. Mbere y’uko ibyo biganiro bitangira bikaba byari byacyerereweho umunsi umwe intumwa z’impande zombi zitaragera i Kampala zose.  

 

Ibyo biganiro n’umutwe wa M23 bikaba byarakuruye uburakari bukomeye bw’abayobozi 17 b’ingabo za Congo bitewe n’ingingo yo kwinjiza mu gisilikare cya Congo abarwanyi b’umutwe wa M23. Leta ya Congo yemera ko abarwanyi 1700 b’umutwe wa M23 ishobora kubinjiza mu gisikare cya Congo ariko abakoze ibyaha by’intambara ntibinjizwe mu gisilikare kimwe no muri leta ya  Congo.

 

Icyo gitekerezo cyo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Congo cyi kimara gushyirwa ahagaragara na leta  ya Congo, abakuru b’ingabo za Congo bagera kuri 17 bahagarariwe ku isonga na Général François Olenga (umugaba mukuru w’ingabo za Congo zirwanira kubutaka),Général Buhuma na Colonel Mamadou Ndala wabaye ikirangirire kubera imirwayo yayoboye mu bitero ingabo za Congo zagabye ku mutwe wa M23 i Goma,basabye ko bazabanza gusezererwa mugisilikare cya Congo mbere y’uko abarwanyi ba M23 bakinjizwamo !Leta  ya Congo ikimara kumva igitekerezo cy’aba basilikare bakuru yahise ibita abahezanguni !

 

Aba basilikare bakuru bagaragaje uburakari bwabo bari mu nama nkuru ihuje abakuru b’ingabo yabereye i Goma, Général Olenga akaba yaravugiye muri iyo nama aya magambo :« birakabije, ntabwo tugiye kujya dufatwa nk’ibicucu, ningombwa gusaba leta n’ubucamanza gufata ibyemezo bikaze byo guhana aba bagizi ba nabi (M23), ni ngombwa gufata aba bagome tukumvisha u Rwanda ko ibyo rukora byose bitemewe ».

 

Mamadou-Ndala.pngUbwo yafataga ijambo ari imbere y’urubyiruko rw’i Goma , Colonel Mamadou Ndala yavuganye uburakari bwinshi aya magambo : « kuki abari ingabo za Zaïre batasubijwe mu gisilikare cya Congo, abahoze ari abarwanyi ba MLC ntibakinjijwemo…kuki abagande batinjiza mu gisilikare cyabo abarwanyi ba ADF/NALU, kuki u Rwanda rutinjiza FDLR mugisilikare cyarwo, ntabwo byumvikana, ntabwo igisilikare cya Congo ari Ingarani (ikimpoteri), ibyiza ni uko twajya muri CONADER (ikigo cy’igihugu cya Congo gisubiza mubuzima busanzwe abasilikare bavuye kurugerero) aho kugira ngo tuvangwe n’abarwanyi ba M23 ».

 

Ikinyamakuru « Congotimes.info » dukesha ayamakuru kiribaza niba amasezerano yashyizweho umukono Addis Abeba ku italiki ya 24/02/2013 yo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari yarataye agaciro kuko u Rwanda rukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage ba Congo akanama gashinzwe amahoro ku isi karebera! Ingabo za Congo zisanga haratowe icyemezo muri Onu cyo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo na M23 irimo, kuba rero mu biganiro by’i Kampala havugwamo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Congo ni Igitutsi ku bakongomani bose ! Abo basilikare baribaza mu gihe ibyo byaramuka bibaye icyo babwira imiryango y’abakongomani yohereje abana babo mu gisilikare cya Congo bakaba barapfiriye mu misozi ya  Kibati.baribaza icyo babwira bagenzi babo babaye ibimuga kubera intambara M23 yabashoyeho !

 

Muri macye ingabo za Congo nta kindi zisaba : ni ukurwana na M23 kugira ngo bayikure kubutaka bwa Congo yigaruriye.Abo basilikare batangazwa n’uko leta yabo itumva icyifuzo cyabo mu biganiro bibera i Kampala, ahubwo bakabona ivuga rumwe n’umwanzi barwana, ikaba ishaka kwinjiza mu ngabo za Congo ibyihebe byahekuye abakongomani ! Ingabo za Congo zitangazwa n’uko abanyarwanda nka François RUCOGOZA Tuyihimbaze mubyara wa Bosco Ntaganda babaye mu ngabo za Kagame Paul RDF kimwe na Innocent KAINA bashaka kongera gufata imyanya ikomeye y’ubuyobozi mu gisilikare cya Congo !

 

Abakongomani basanga abahanga mubyerekeranye n’amateka bazagira impaka zishyushye zo kumenya niba ibyo abanyepolitiki ba Congo bari gukora i kampala ari igikorwa cy’ubutwari cyangwa n’ibiba barataye umutwe , gusa ikigaragara cyo ni uko François Mwamba uyoboye intumwa za Leta  ya Congo muri ibyo biganiro kimwe n’abo bari kumwe bari guhemukira Congo. Abakongomani kandi ntabwo bashira amakenga perezida wabo kabila kuko babona afite umugambi wo kwiyegereza bene wabo b’abanyarwanda kugira ngo akarere ka Kivu y’amajyaruguru gahindurwe akarere kazahajwe n’imirwano (zone sinistrée), bityo akaboneraho uburyo bwo guhindura Kivu nk’igihugu cyigenga noneho Congo akaba ayibabuyemo ibihugu 2 nk’uko u Rwanda rwabyifuje kuva kera !


Biragaragara ko ikibazo cy’umutekano muri Congo gihishe amabanga menshi !


 

Ubwanditsi

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> None se mwebwe ibibazo bya congo birabareba nibange ko bavangwa maze nabandi bakomeze bapfe uwo col.Mamadou nawe ashize mugaciro arazi ko ntambaraga bagira kiretse niba mwitiranya monusco na frdc<br /> wagirango avutse ejobundi mbere bafata goma ntiyari bwavuke!!kandi niba arababaye mungabo za Kagame nibahere kuri president wabo kuko nawe yari escoti wa gen Kabarebe<br />
Répondre