Ni nde ufite inyungu mu ntambara ya Congo ? Igisubizo cy'umushakashatsi w'umunyamakuru mu Rwanda
Ubwo numvaga ko hari indi raporo ya Loni- kuri iyi nshuro yakozwe na MONUSCO- yagejejwe mu itangazamakuru, hari ikibazo nahise nibaza ako kanya : Ni byo koko ? Muri macye uku ni ukwisubiramo kw’ibintu ariko guteye inkeke. Iyo raporo yarimo itunga agatoki u Rwanda kuba ari rwo rufasha inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu minsi ishize ndimo ndakurikira televiziyo nabonye Hiroute Gebre Selassie, uhagarariye MONUSCO, ari kuvugana ubukana mu ijwi rityaye ko ngo hari abasore 11 bakuwe mu Rwanda, boherezwa muri Congo gufasha inyeshyamba. Abo bagabo bavugwa babaye bafungiwe muri kasho ya MONUSCO. Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse yakoze kuri iyi nkuru mu buryo bw’igitekerezo ayita : “U Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za Congo” Kuva icyo gihe, iyi nkuru yaragiye isakara hirya no hino kuri internet.
Nyamara nyuma y’ibi byose, MONUSCO yaje guhindura imvugo yemeza ko batigeze bashinja abayobozi b’u Rwanda kuba bafite uruhare mu iyinjizwa mu gisirikare cy’inyeshyamba kw’abo 11 mu burasirazuba bwa Congo. Gusa inkuru yari yamaze kuba kimomo. BBC yihutiye gushyira ahagaragara ibyo MONUSCO yabanje gushinja u Rwanda, ariko ntiyigeze yita ku kwivuguruzanyuma y’ibyakurikiyeho cyangwa se ngo yite ku bantu bakomeje kubaho mu kaga nyuma y’aho FARDC itangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo. Ibindi bitangazamakuru, ntanze nk’urugero The Guardian, yatanze bimwe mu bimenyetso igaragaza imiterere y’ikibazo aho yagaragaje ko abaturage barenga 100,000 bakuwe mu byabo, muri bo abarenga 10,000 bahungira mu Rwanda no muri Uganda. Benshi muri bo bagizwe ibimuga, abari n’abategarugori bafatwa ku ngufu,tutiriwe tuvuga umubare w’abahasize ubuzima..
Tugarutse kuri MONUSCO, hari uwa kwibaza ibibazo bigira biti : Byagenze bite y’ibyatangajwe mbere no kwivuguruza kwakurikiyeho ? Nk’umunyamakuru nagerageje gucukumbura nkurikirana uby’iyi nkuru, nsanga raporo nshya yaratumye MONUSCO ihindura imvugo. Wakwibaza gute. Ni ngombwa ko wibuka ko hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana ibibera muri Congo, u Rwanda na MONUSCO bihuriyeho.
Ubu buryo bwashyizweho ahanini kugirango hatazabaho ubwumvikane bucye buturutse ku kuba hari uruhande rwarega urundi hatabanje kubaho isuzuma rikozwe n’impande zose kandi ubu buryo bwatanze umusaro. Bwatumye habaho bibereye buri wese hagamijwe umubano ushingiye ku mahoro hagati ya Kinshasa na Kigali.
Iyo raporo yashyizwe ahagaragara biciye kuri BBC yakozwe hagendewe ku biganiro n’abantu 11 bavuga ko baturutse mu Rwanda, icyo gihe ngo hari bamwe mu basirikare bo mu nzego z’ubuyasi za Congo. Hari kandi n’abakozi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, nkaho iri ari irindi shami rya Loni, ariko kandi uyu muryango nturi mu mpande eshatu zihuriye ku buryo bwashyizweho bwo gukurikirana ibibera muri Congo, gusa nta muyobozi ku ruhande rw’u Rwanda wari uhari.
Mu bundi bushakashatsi nabashije gukora, naje kumenya ko ubwo habagaho ibazwa rya kabiri kuri ba bantu 11, hari MONUSCO, ishami rishinzwe gusubiza abahoze ari abarwanyi mu buzima busanzwe, ariko noneho hari n’abahagarariye ingabo za Congo n’iz’u Rwanda. Iki gihe ba bantu 11 bahise batangaza ko ibyo bumvise kuri BBC bitari bihuye n’ibyo batangaje. Bavuze ko ari Abanyarwanda b’I Mudende. Nk’uko babyivugiye, bashatse kwinjira muri RDF ndetse ngo bari baragerageje kenshi ariko bikabananira. Nibwo haje umusivili wabasanze aho batuye agendaga ashaka abasore n’inkumi ajyana mu gisirikare. Mu guhina uburebure bw’iyi nkuru ndende kubi, bagiye mu kwezi kwa Gashyantare, bajyanwa ahitwa Runyoni muri Congo Kinshasa.
Ubwo bari mu nzira bagana Runyoni, bagenze mu modoka zitwara abantu n’ibintu muri Congo ndetse banagenda n’amaguru. Muri uru rugendo rwabo, nta na rimwe bigeze bahura n’umusirikare wa RDF. Yewe nta n’imyitozo bigeze bahabwa bari mu Rwanda cyangwa bakigera muri Congo. Nyuma y’amezi atatu bamaze mu myitozo ya gisirikare baherewe I Runyoni, bagerageje gusubira mu Rwanda.
Uko rero baje kugwa mu maboko ya MONUSCO nabyo ni ibintu bitumvikana kuko Abakongomani batari basinye raporo yaherukaga nk’uko basanzwe babigenza iyo habaye igikorwa icyo ari cyo cyose cyahuriweho n’impande zose uko ari eshatu. Ni kuki babikoze batyo ? Ni nde ufite inyungu ku kujya hanze kw’aya makuru ?
Inkuru ya BBC yateye abantu benshi kwibaza kurusha uko yatanga ibisubizo. Igihe abo bantu 11 bavuga ko ibi byose byababayeho, gihurirana n’igihe abayobozi babiri b’inyeshyamba, Makenga na Ntaganda, bari bakiri mu ngabo za Leta FARDC, bityo bikaba byumvikana ko icyo gihe bari bataratangira kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe wabo. Mu gihe bimwe mu bimenyetso bifitanye isano ikomeye n’ibindi, mu buryo abo hanze batabasha kwiyumvisha, aha buri wese biba bimusaba kwitonda mbere yo kugira uwo atunga agatoki cyangwa ngo akwirakwiza ibinyoma.
Si ibanga kuba hari benshi bagiye bafatirwa mu Rwanda bari gushaka kujyana abasore mu mashyamba ya Congo ngo babinjize mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro. Mu minsi ishize havugwaga ukuntu umutwe wa FDLR warimo ukusanya inkunga mu nkambi z’impunzi. Ntibyoroshye kumenya niba umuntu uyu n’uyu ari muntu ki cyangwa icyo akora ndetse n’uwo akorera muri uru rugamba. Nta murongo uhari usobanutse neza hagati y’Abakongomani bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’abandi bafite uruhare mu biri kubera muri Congo. Hari kandi n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baba mu ngabo za FARDC, abo muri CNDP, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abo mu mutwe mushya M23.
Ku rundi ruhande nyuma ya MONUSCO, Human Rights Watch iherutse nayo gushinja u Rwanda, ibi bigarukwaho cyane n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi, kuko umunsi uwo muryango washyize ahagaragara raporo yawo, ni nawo munsi ingabo za FARDC zagabye igitero simusiga cy’abasirikare 7000, tanks/chars de combats, imbunda nini cyane n’ibindi bikoresho biremereye, ibi byose bahangana n’abasirikare mbarwa bigometse ku butegetsi. Ese ni nde uri kwenyegeza umuriro muri Congo Kinshasa ?
Inkuru y’Albert Rudatsimburwa
Source : Igihe.com